× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Impamvu nyamukuru Alicia na Germaine bafatira i Rubavu amashusho y’indirimbo zabo zose zirimo na "Ndahiriwe"

Category: Artists  »  2 months ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Impamvu nyamukuru Alicia na Germaine bafatira i Rubavu amashusho y'indirimbo zabo zose zirimo na "Ndahiriwe"

Itsinda ry’abahanzikazi babiri, Alicia na Germaine, basobanuye impamvu amashusho y’indirimbo zabo zose harimo na “Ndahiriwe” afatirwa mu Karere ka Rubavu gusa.

Mu kiganiro Paradise yagiranye na Ufitimana Innocent, umubyeyi wa Alicia na Germaine akaba n’umujyanama wabo muri ABA Music, yasobanuye impamvu indirimbo zose bamaze gushyira hanze, amashusho yazo yafatiwe mu Karere ka Rubavu.

Yagize ati: “Twafatiye amashusho mu Karere ka Rubavu. Impamvu tuhibanda, harimo no kugaragaza agace tuvukamo. Ni ahantu hari ubwiza nyaburanga, akarere k’ubukerarugendo. Twifuza no kugaragaza ku ivuko ryacu, bitari ibya bamwe bihakana iwabo. Amavidewo yose ni ho yafatiwe, kuko twifuza kuzamura ibendera ry’Akarere kacu, kuko ijya kurisha ihera ku rugo.”

Alicia na Germaine bamaze gukora amashusho y’indirimbo esheshatu, harimo “Rugaba”, “Urufatiro”, “Ihumure”, “Wa Mugabo”, “Uriyo”, n’iyo baheruka “Ndahiriwe”. Zose zafatiwe i Rubavu, nk’uko Papa Innocent yabisobanuye, avuga ko ari icyemezo cyafashwe hagamijwe kurushaho kumenyekanisha agace kabo ku rwego rw’Igihugu no ku rwego mpuzamahanga.

Indirimbo “Ndahiriwe” yasohotse ku wa 27 Kanama 2025, ikaba imwe mu ndirimbo zikomeje kwibandwaho cyane muri iyi minsi bitewe n’ubutumwa bwiza bukubiyemo, ni indirimbo igaragaza ibyishimo byo kubona umugisha w’amahoro n’urukundo rw’Imana mu buzima bwa buri munsi.

Muri iyi ndirimbo, Alicia na Germaine bashimira Imana ku bwo kuba bafite umuryango ubatega amatwi, urukundo rubahuza n’imbaraga zibafasha gutsinda ibigeragezo. Icyatumye amashusho yayo aba meza, no kuba yarakorewe mu Karere ka Rubavu ubwabyo biri mu mpamvu z’ingenzi.

N’ubwo bari bariyemeje ko ku ndirimbo ya gatanu (“Uriyo”) bazayifatira ahandi hantu, Innocent yavuze ko bitakunze, ariko ko ku ndirimbo zizakurikiraho bazatangira no gufatira amashusho mu bindi bice by’u Rwanda.

Ibi bikaba byerekana ko aba bakobwa bato, uretse kuba abahanzi b’umuziki wa Gospel, banifuje kumenyekanisha akarere kabo ka Rubavu, bakoresheje impano yabo yo kuririmba no gukora amashusho agaragaza ubwiza bw’iwabo.

Reba ukuntu amashusho yabaye meza, bigizwemo uruhare no kuba yarafatiwe i Rubavu:

Alicia na Germaine bahamya ko gukorera amashusho y’indirimbo ku ivuko biri mu bituma indirimbo zabo zirushaho kugaragara neza

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.