Gatanya mu bashakanye bamaranye igihe gito cyangwa kinini, gutandukana n’umukunzi mumaranye igihe gito cyangwa kinini ndetse no gucana inyuma ni ibintu byogeye muri iki gihe. Ni iki kibitera kandi se ni iki wakora urukundo urimo rukaramba kandi rutarangwamo no gucana inyuma?
Nubwo abantu batandukana, ndetse bamwe bakaba bamaze kubimenyera nk’ibintu biri aho, bisanzwe kandi bitagize icyo bitwaye, nta na rimwe abantu babiri bashyize akadomo ku rukundo rwabo bishima ku kigero kimwe. Umwe muri bo abababara cyane, mu gihe wenda undi we aba yishimye. Yewe n’abahana gatanya zemeranyijweho, umwe muri bo ntaba yishimye, ahubwo aba yarabuze uko agira.
Gatanya cyangwa gutandukana n’umukunzi mumaranye igihe bisa no guhomba ikintu wamaze imyaka myinshi wiruka inyuma. Utakaza cyangwa ugatakarizwa icyizere wubatse mu myaka myinshi, kandi uba utakaje igihe cyose wamaranye na we. Iyo noneho harimo kuba mufitanye abana, na bo bagira agahinda ku ruhande rwabo, kandi imiryango y’aho muvuka mwembi mwubatse nk’ifitanye isano, irasenyuka ikarema urwango rimwe na rimwe.
Bibiliya ivuga ko impamvu y’ingenzi yatuma umuntu atandukana n’umukunzi we ari ukuba yamuciye inyuma, ariko ntihatira uwaciwe inyuma gutandukana n’umukunzi we. Iyo abihisemo bakomeza kubana, aho nta cyaha aba akoze, uwamuciye inyuma na we asaba imbabazi Imana ikazimuha.
Icyakora muri ibi bihe, gucana inyuma byabaye umuco, bikaba ari bimwe mu bintu byinshi bisenya ingo zo muri iki gihe. Ni iki gituma abantu bo muri iki gihe bacana inyuma kuruta mu bindi bihe byose byabayeho?
Ikinyamakuru JB Writer cyabisobanuye kigira kiti: “Ikiragano turimo kirimo ibishuko byinshi, kirashukwa bikarangira na cyo cyishutse. Akenshi abantu bashukwa n’ubwiza bugaragara inyuma (iyo bagiye guhitamo uwo bakundana), kandi ubwiza bwinshi muri bwo buba busa n’ubukorano, kubera ibirungu bisiga.
Abandi bareba imiterere y’umuntu, uko umubiri we umeze, ku buryo hari n’abiyongezaho ibice by’umubiri, cyangwa bakarya ibyo kurya bibagira uko isi ibereka ko umuntu mwiza yakabaye ameze. Si ibyo gusa, abandi bashukwa no kwiberaho mu buzima bw’iraha rya gikire.”
Cyakomeje kigira kiti: “Abantu benshi barangajwe no kuba mu buzima bw’agatangaza busumbye ku bw’abandi, ntibite ku kuba baba mu buzima bworoheje, bwo kwiyoroshya no kunyurwa. Kubera uko kutanyurwa, bituma bagwa vuba, bagakora ikosa ryo gusiga uwo bari kumwe, kubera guhora bamuringaniza n’aho isi igeze.
Abantu barambirwa vuba. Aho kugira ngo bahangane n’ikibazo kibugarije, umwe muri bo ahita abivamo akamusiga wenyine, kandi yakamufashije bagashaka umuti. Ni yo mpamvu urukundo rurambye, rukungahaye kandi rurangwamo ibyishimo rudapfa kuboneka muri iyi minsi, ahubwo gatanya, gutandukana mu rukundo no gucana inyuma bikiyongera.”
Iki kinyamakuru cyatanze inama z’ibyakorwa kugira ngo imiryango n’inkundo zirambe kandi zitarimo ugucana inyuma kigira kiti: “Dukeneye gutoza ubwenge bwacu, bukamenyera kudashukwa vuba n’ibyo amaso abona ndetse n’ibyo isi ishyiraho ivuga ko ari byo bigenderwaho kugira ngo umuntu avuge ko ari mu buzima bwiza. Dukwiriye kwita ku bwiza bwo mu mutima kurusha ubwiza bugaragara inyuma, kuko bwo buhora buhindukana n’ibihe. Ikindi, dukwiriye kunyurwa no gushimira ku bw’ibintu byose dufite, tutitaye ku ngano yabyo.”
Cyasoje inkuru gishishikariza buri wese kwita ku byiza n’indangagaciro z’umukunzi we, kuruta guhora amuhuza n’aho isi igeze, amugereranya n’abantu abona ku mbuga nkoranyambaga, cyangwa ngo abeho yifuza kuba mu buzima nk’ubwa kanaka wo ku mbuga nkoranyambaga.
Buri wese nta cyifuzo cyo gukemura ikibazo afite, ahubwo yifuza kugisigamo mugenzi