Hasangijwe inyigisho y’Umwepisikopi w’Umwongereza utakibarizwa ku Isi, Fulton J. Sheen, ku ngaruka zo mu rwego rw’imyitwarire n’ubuzima bwo mu mwuka ziterwa no kubana k’umugabo n’umugore hatabayeho isezerano ry’ugushyingiranwa.
Sheen avuga uko Abagiriki bakoreshaga amagambo atandukanye agaragaza urukundo: Eros ryerekana urukundo rushingiye ku marangamutima no gukururwa, na ho Agape ryerekana urukundo rwitanga rudasaba inyungu.
Sheen yumvikana avuga ko muri iki gihe usanga umuco w’isi ushyira imbere cyane Eros, ugasiga inyuma urukundo rwitanga, bityo urukundo rugasigara rushingiye ku byishimo n’irari gusa.
Sheen yaburiye ko iyo urukundo rugabanyijwe rukagirwa uburyo bwo gushimisha gusa, bituma umuryango usenyuka ndetse n’umuntu ku giti cye akangirika. Yibukije ko urukundo nyakuri rugomba gushingira ku kwitanga, ku bwitange buhamye no ku mugambi w’Imana ku bijyanye n’ugushyingiranwa.
Abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga bagaragaje ko inyigisho za Sheen zibafasha gusobanukirwa neza urukundo nyakuri, batitaye ku kuba ari Abagatolika cyangwa batayoboka ukwemera kwe.
Bamwe bavuze bati: “Wowwwww! Abantu batazi imyizerere ye bashobora kubyumva mu buryo bumwe gusa, ariko urukundo nyakuri rufite uburebure n’ubugari, kandi Sheen arabivuga neza.”
Hari n’abashimye ubuhanga bwe mu nyigisho, bavuga bati: “Mbega ubwenge butangaje Umutagatifu yigisha!” Ibi byerekana ko ubutumwa bwe bufite agaciro gakomeye, ndetse bukagira uruhare mu gutanga imyumvire y’urukundo rufite icyerekezo n’ubwitange.
Ubu ni bumwe mu butumwa bwa gikristu butangwa na Catholic Voices & Prayers, bushyira imbere inyigisho z’abatagatifu n’abigisha b’ukuri mu Itorero Gatolika, harimo n’uyu Mwepisikopi Fulton J. Sheen, wari uzwiho kugira ubuhanga n’ubushishozi mu guhuza inyigisho za Bibiliya n’ubuzima bwa buri munsi.
Umwepisikopi w’Umwongereza, Fulton J. Sheen, mu bihe bitandukanye akiri ku Isi!
J. Sheen nta bwo akiriho. Yavutse ku wa 8 Mata 1895, apfa ku wa 9 Ukuboza 1979. Yari umwepisikopi wa Kiliziya Gatolika w’icyubahiro, wari uzwi cyane ku nyigisho ze kuri radiyo, televiziyo, n’ubutumwa bw’umwuka bwagutse, ariko ubu ntakiriho.
Ubutumwa bwe buracyafite ingaruka nziza ku babwumva, kandi bukomeje gufasha abantu benshi gusobanukirwa urukundo n’ubuzima bw’umwuka.