× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Imibiri yacu si iyacu ni iya Kristo wayiguze – Pastor Christian Gisanura

Category: Pastors  »  6 hours ago »  Pastor Christian Gisanura

Imibiri yacu si iyacu ni iya Kristo wayiguze – Pastor Christian Gisanura

Ku wa 18 Kamena 2026, Pastor Christian Gisanura yigishije ku nsanganyamatsiko igira iti “Imibiri yacu si iyacu, ni iy’Imana,” ashingiye ku magambo aboneka mu 1 Abakorinto 6:15;20

Ayo magambo yashingiyeho inyigisho yo kuri uyu wa Kane agira ati:

“15 Ntimuzi yuko imibiri yanyu ari ingingo za Kristo? Mbese noneho ntore ingingo za Kristo, nkazihindura ingingo za maraya? Ntibikabeho!

16 Ntimuzi yuko uwifatanya na maraya aba abaye umubiri umwe na we? Kuko Imana yavuze iti"Bombi bazaba umubiri umwe."

17 Ariko uwifatanya n’Umwami Yesu aba abaye umwuka umwe na we.

18 Muzibukire gusambana. Ibindi byaha byose umuntu akora bikorerwa inyuma y’umubiri, ariko usambana aba akoze icyaha cyo mu mubiri we.

19 Mbese ntimuzi yuko imibiri yanyu ari insengero z’Umwuka Wera uri muri mwe, uwo mufite wavuye ku Mana? Kandi ntimuri abanyu ngo mwigenge

20 kuko mwaguzwe igiciro. Nuko rero mutume imibiri yanyu ihimbaza Imana.”

Pastor Christian Gisanura asobanura ko umuntu wese wakiriye Yesu Kristo aba yaratanze ubuzima bwe bwose ku Mana, bityo umubiri n’umwuka bye bikaba bitakiri ibye ahubwo bikaba ari ibya Kristo wamucunguje amaraso ye.

Yifashishije ijambo riboneka mu 1 Abakorinto 6:15-20, yavuze ko abantu benshi bibagirwa ko imibiri yabo ari insengero z’Umwuka Wera kandi ko yaguzwe igiciro gikomeye, ari cyo maraso ya Yesu Kristo.

Yasobanuye ko umuntu avukana kamere y’icyaha, bityo Satani akagira ububasha ku buzima bwe. Ariko iyo umuntu amaze kwakira Yesu Kristo nk’Umwami n’Umukiza, ububasha bwa Satani buvaho, uwo muntu agahinduka uw’Imana.

Pastor Gisanura yavuze ko umunsi umuntu yiyeguye Kristo, akemera no kubatizwa nk’ikimenyetso cy’ukwizera kwe, aba ahindutse umuntu wa Kristo. Kuva icyo gihe, umubiri we n’umwuka we biba bifitanye ubumwe na Kristo.

Yagarutse cyane ku kibazo cy’ubusambanyi, avuga ko Bibiliya ibufata nk’icyaha gikomeye kuko umuntu usambanye aba yifatanyije n’undi, bakaba babaye umubiri umwe. Yibukije ko Ijambo ry’Imana rivuga ko uwifatanya n’umuntu mu busambanyi aba ahindutse umwe na we.

Yavuze ko ubusambanyi budatandukanye n’ibindi byaha gusa, ahubwo ko ari icyaha gikorerwa mu mubiri ubwawo. Yasobanuye ko iyo umuntu yiyeguriye Kristo, Kristo aba atuye muri we, bityo ibikorwa byose akora bikaba bifitanye isano n’uwo Kristo atuye muri we.

Yagize ati: “Pawulo yavuze ko ‘Imibiri yanyu ari ingingo za Kristo.’ Iyo usambanye n’umuntu, muba mubaye umubiri umwe. Bibiliya ivuga ko abashakana bahinduka umubiri umwe. Iyo usambanye n’umuntu, yaba umugabo cyangwa umugore, mu maso y’Imana no mu buryo bw’umwuka muba muhindutse umubiri umwe.

Tekereza umuntu musambanye yarasambanye n’abandi bantu batanu, na bo bakaba barasambanye n’abandi. Nawe ugasanga warasambanye ahandi hantu hatandukanye. Icyo gihe uba ufata imyuka yabo, ugasanga muri wowe harimo ingaruka z’abantu benshi, kuko uba wabaye umwe na bo.

Iyo ubona indaya ikora ibikorwa utatekereza gukora, uge umenya ko biterwa n’ubuzima yanyuzemo bwo kuryamana na benshi. Iyo usambanye n’umuntu, uba usambanishije Kristo, kuko ari we uba atuye muri wowe. Si wowe uba ukiriho iyo umaze kumwiyegurira, ahubwo ni Kristo uba uriho. Ni yo mpamvu umuntu usambanye aba asambanije umubiri wa Kristo.

Bibiliya iravuga iti: ‘Ntimuzi ko uwifatanya na maraya aba abaye umubiri umwe na we?’ Nubwo byaba byabaye mu gihe gito cyane, muba mwamaze kwinjirana. Muba muhindutse nk’isukari yashyizwe mu mazi; kubitandukanya biba bigoye.

Ndababwira ngo ntimugakinishe icyaha cy’ubusambanyi.

Harakomeza ngo: ‘Muzibukire ubusambanyi. Ibindi byaha byose umuntu akora bikorerwa inyuma y’umubiri, ariko usambana aba akoze icyaha cyo mu mubiri we.’ Ubusambanyi ni icyaha gikorerwa mu mubiri ubwawo. Ni uguhana igihango n’undi muntu mu buryo bw’umwuka, keretse Imana igucunguye ikakubohora.

Undi murongo uravuga uti: ‘Ntimuri abanyu ngo mwigenge.’ Yesu ni we utugenga, twebwe aba Kristo. Nta bwo twahamagariwe gukora ibyo twishakiye, ahubwo twahamagariwe gukora ibyo Umwami Yesu Kristo ashaka.

Umukristo mwiza agomba kuba umuturage mwiza, umukozi mwiza n’umuturanyi mwiza. Umunsi wemeye kuba uwa Kristo, uba ubaye umwe na we. Ibibazo byawe biba ari ibye na byo.

Ngewe mbaye wowe, sinajya nsenga mvuga ngo ‘mfite ikibazo’. Nabwira Imana nti: ‘Njyewe nawe dufite ikibazo.’ Umuntu wizera Yesu ntajya atsindwa, kuko yizera Yesu agatsindwa, byaba bivuze ko na Yesu yatsinzwe. Niba ari ukwiba ukabikora, uzaba wibana na we; niba ari ukurwana, uzaba urwananye na we. Ni yo mpamvu umuntu akwiriye kwitwararika kugira ngo atajyana Kristo mu byaha.”

Yakomeje agaragaza ko umukristo atagomba kwibona nk’umuntu wigenga ushobora gukora ibyo yishakiye byose, kuko aba yarahindutse umutungo wa Kristo. Yavuze ko kuba umuntu ari uwa Kristo bisobanuye ko akwiriye kubaho akora ibyo Imana ishaka aho gukora ibyo kamere ye ishaka.

Pastor Gisanura kandi yibukije Abakristo ko kuba aba Kristo bitagomba kugarukira mu rusengero gusa, ahubwo bikagaragarira no mu buzima bwa buri munsi. Yavuze ko umukristo mwiza akwiriye kuba umuturage mwiza, umukozi mwiza, umuturanyi mwiza ndetse n’umuntu urangwa n’indangagaciro nziza aho ari hose.

Kwizera no kwiringira Imana mu bihe byose, birinda kuyobora imibiri mu byaha ahubwo igakoreshwa mu guhimbaza Imana.

Yasoje asaba Abakristo kwitwararika, bakirinda ibikorwa byose bishobora gutesha agaciro uwo Kristo batujwemo, bibuka ko imibiri yabo yaguzwe igiciro gikomeye kandi ko igomba gukoreshwa mu buryo buhesha Imana icyubahiro.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.