Mu buzima, hari igihe umuntu ageraho agasigara yumva ko nta cyizere gisigaye. Ibigeragezo, ibibazo, n’agahinda bishobora kumutera kwiheba bikomeye, bikagera aho atekereza kwiyahura. Iyi nkuru ivuga ku bibazo bitatu wakwibaza uri muri ibyo bihe.
Mbere yo gufata uwo mwanzuro mubi, hari ibibazo bitatu by’ingenzi umuntu akwiriye kwibaza, bibasha kumugarura mu nzira y’ukuri no kumwibutsa ko Imana itajya ireka abayo.
1. Ese ubuzima bwanjye ni ubwanjye cyangwa ni impano nahawe n’Imana?
Ijambo ry’Imana rivuga ngo: “Kuko ari muri yo dufite ubugingo…..” (Ibyakozwe 17:28). Umwuka duhumeka ntabwo ari uwacu, ni impano y’Imana. Iyo utekereje kwiyahura, uba ushaka kwambura Imana icyo yaremye kandi ikigufitiye umugambi.
Imana ntirenganya kuko ibabazwa no kubona umuntu ayoberwa agaciro afite mu maso yayo. Iyo uhisemo kubaho, uba wemeye ko Imana ikigufiteho umugambi n’ubwo waba utawusobanukiwe.
2. Ese ibibazo mfite byaruta urukundo rw’Imana?
Hari igihe ibigeragezo bisa nk’aho ari binini cyane, ariko ijambo ry’Imana rivuga ko: “Nta kintu kizadutandukanya n’urukundo rw’Imana ruri muri Kristo Yesu” (Abaroma 8:38-39). Nubwo waba wabuze inshuti, amafaranga, cyangwa icyizere, urukundo rw’Imana ntirwashira.
Yesu yagiye ku musaraba azira kugukiza, kandi icyo ni ikimenyetso gihoraho cy’uko ugifite agaciro imbere ye. Kwiyahura si igisubizo, ahubwo ni ugutererana Yesu warwanye intambara ku bw’ubugingo bwawe.
3. Ese hari undi muntu ushobora kungirira impuhwe cyangwa kuntega amatwi?
Satani akunda kubeshya umuntu ko ari wenyine, ariko si ko bimeze. Hari abantu Imana yashyize hafi yawe ngo bakuganirize, bagusengere, cyangwa bagufashe kongera kugira ibyiringiro.
Ashobora kuba umuvandimwe, umushumba, cyangwa inshuti ikunda Imana (Imigani 12:25). Gusangiza abandi intimba yawe biragufasha, kandi akenshi biba intangiriro yo gukira.
Ubuzima ni impano y’agaciro gakomeye Imana yaguhaye. Kwiheba si iherezo, ahubwo ni ikimenyetso cy’uko ukeneye kwiyegereza Imana kurushaho. Mbere yo gufata icyemezo cyo kwiyahura, ibuka ko hari Uwaguha amahoro aruta ayo isi ishobora gutanga.
Yesu yaravuze ati: “Mwese abarushye n’abaremerewe, nimuze munsange, ndabaruhura” (Matayo 11:28). Imana iracyagufiteho umugambi, kandi uko bukeye irakurwanirira. Wibuke ibi bibazo bitatu, maze uhitemo ubuzima, kuko Imana igifite icyo ikora mu bugingo bwawe.
Inyigisho z’uwanditsi Rick Warren zigaragaza ko umuntu atagomba kwiyambura ubuzima kuko buri wese afite impamvu yihariye yo kubaho mu mugambi w’Imana.” Biri mu gitabo yanditse akacyita "The Purpose Driven Life” (Ubuzima Bufite Intego).