Pastor Pascal Mwene Nyilindekwe, umunyamakuru wa Radio Inkoramutima ndetse akaba n’Umushumba muri ADEPR, yanenze cyane ababyeyi ba Vestine na Dorcas, anenga na korali bakuriyemo, gusa ashimagiza Murindahabi Irene ku ruhare yagize.
Kuwa 17 Kamena 2026 hasohotse inkuru y’isesengura kuri Paradise yavugaga ko nubwo Murindahabi Irene uzwi nka M. Irene yagize uruhare rukomeye mu kubaka izina rya Vestine na Dorcas, hari ibintu atabashije kubategurira mbere y’uko batandukana na MIE.
Iyo nkuru yagarukaga ku ngingo zirimo kubaka channel yabo bwite ya YouTube, kubashakira collaborations mpuzamahanga, kubinjiza ku rubyiniro mpuzamahanga ruhoraho, kubategurira kuririmba Live ku rwego rwo hejuru no kubafasha kugumana umwimerere bari bafite bakiri muri ADEPR.
Icyakora, nyuma y’iyo nyandiko, umwe mu bayisomeye ubwabo batayumvise ahandi, yahise ayitangaho igitekerezo kirimo impaka. Uwo ni Pastor Pascal Habimana [Pascal Mwene Nyilindekwe], umunyamakuru wa Radio Inkoramutima ndetse akaba n’Umushumba muri ADEPR.
Mu gitekerezo cye kirekire yasangije Paradise.rw anyuze ahatangirwa ibitekerezo, Pastor Pascal yashimangiye ko hari ibyo asanga M. Irene ashinjwa bidakwiriye, ndetse avuga ko ahubwo akwiriye gushimirwa ibyo yakoze aho kunengwa.
Yatangiye agaragaza ko ku bwe M. Irene akwiriye guhabwa ishimwe n’abakunzi ba muzika ya Gospel n’inganda z’umuziki muri rusange. Ati "Umuvandimwe Irene ararengana pe, ahubwo uruganda n’abakunzi b’umuziki bagombye kuba bose bamuha ururabo rw’ishimwe."
Yahereye ku ngingo yari yavuzwe ko M. Irene atubatse neza channel bwite ya Vestine na Dorcas. Kuri we, yavuze ko iyo channel itari inshingano za M. Irene kuko mbere yo gutangira gukorana hari amasezerano bagiranye, kandi ko nta hantu azi handitse ko M. Irene yagombaga kubazamurira channel yabo bwite.
Yagize ati: "Ntiwari umuzigo we kuko mbere yo gukorana bagiranye amasezerano. Sintekereza ko byari muri ayo masezerano. Aba bakobwa, inshuti zabo ndetse n’umuryango wabo ni bo bagombaga gufatira ku izina Irene yabahaye bakazamura channel yabo cyane cyane ko Irene yayibasanganye. Ariko ntekereza ko muri iri cuka ryabo ari igihe cyiza cyo kuzamura channel yabo."
Uyu mushumba yakomeje agaruka ku ngingo ivuga ko M. Irene yari akwiriye kubafasha kugumana umwimerere bari bafite muri ADEPR. Aha ni ho yatanze igitekerezo gikomeye kurushaho, kuko yavuze ko M. Irene atari we wagombaga gusimbura inshingano z’ababyeyi cyangwa iz’itorero.
Vestine na Dorcas bakuriye muri ADEPR Muhoza mu Karere ka Musanze ndetse banaririmbaga muri Korali. Icyakora, nyuma yo gutangira gukorana na M. Irenę bavuye muri Korali ndetse batangira kugaragara mu myambarire no kwirimbisha bitemewe na ADEPR.
Byashyizweho akadomo no kuba ubukwe bwa Vestine butarabereye muri ADEPR, gusa Rev. Isaie Ndayizeye uyobora ADEPR mu Rwanda yigeze kubikomozaho ubwo yabazwaga niba barahagaritse Vestine, avuga ko batigeze bamuhagarika ahubwo ko ari amahitamo ye.
Pastor Pascal Habimana yabajije ati: "Harya aba bana ko Irene yari umufasha mu kuzamura impano zabo yaje no gusimbura ababyeyi babo?" Yakomeje avuga ko niba koko hari impinduka zabaye ku mibereho cyangwa ku isura ya Vestine na Dorcas, ikibazo kitagomba gushyirwa kuri M. Irene wenyine.
Yagize ati: "Buriya wasanga n’indero nziza bari barahawe n’ababyeyi barayitaye kubera kugundira ubwamamare bahawe na Irene. Ahubwo umuntu yakwibaza ngo ababyeyi babo uko babonaga abana bahindura uwo mwimerere babikoragaho iki? Abantu baririmbanaga na bariya bana ndetse n’iryo Torero rya ADEPR bo bakoze iki mu gukurikirana imizamukire yabo?"
Pascal yanagarutse ku ngingo yavugaga ko M. Irene yari akwiriye kubategurira kuririmba Live ku rwego rwo hejuru. Aha yavuze ko abantu bakwiriye kwibuka ko M. Irene yakoraga ubucuruzi (business), atari umuryango utanga inkunga utagamije inyungu.
Yagize ati: "Bro? Kubategurira kuririmba live ku rwego rwo hejuru mais comment? Erega uyu mutype mwibuke ko ibi yabikoraga nka business. Ibi mumusaba rero wasanga byaramusabaga ibishoro yari gushora ariko ntabone inyungu zijyanye n’imbaraga kuko muri business ibintu byose ni imibare."
Ku ngingo y’uko M. Irene atabashakiye collaborations zikomeye ku rwego mpuzamahanga, Pascal yavuze ko umuntu adashobora gutanga icyo adafite.
Mu magambo ye arimo Agafaransa, yagize ati: "Bro, même la plus belle fille ne donne que ce qu’elle a. Urwego yabagejejeho ni rwo yari ashoboye kuko ntibyari kumwemerera ngo na we yishime aho adashyikira. Erega iyo aza kuba abishoboye yari kubikora kuko na byo yari kubyungukiramo. Ntekereza ko icyo yari ashoboye cyose yagikoze. Ne soyons pas naïfs."
Yongeyeho ko no ku birebana no kubageza ku rubyiniro mpuzamahanga, abantu bakwiriye kureba aho yabakuye aho kureba aho batageze gusa.
Yanditse ati: "Aba bana bahuye na Irene bagira passport. Aba bana bahuye na Irene uretse i Gisoro yenda habegereye hari ubundi butaka bw’amahanga bazi? Si Irene wabajyanye kwa Perezida Evariste Ndayishimiye?
Si Irene wabahuje n’indege yogoga ikirere kugeza bisanze mu bitaramo muri Canada? Si Irene wabahuje n’umugabo w’umunyamahanga umuryango ugashyingira ibwotamasimbi? Si Irene watumye aba bana batigisa izi mbuga na n’ubu akaba ari yo mpamvu twese turi kubavugaho?"
Yakomeje avuga ko imbuga n’urubuga M. Irene yari yarubakiye aba bakobwa rwari runini bihagije. Ati: "Platform ibyimbye y’imbuga za Irene mwagiraga ngo ibageze ku ruhe rwego mpuzamahanga rurenze uru? Cyeretse niba mwarashakaga ko abageza mu ijuru kandi ibyo ntiyari abishoboye."
Ibi bitekerezo bya Pastor Pascal Mwene Nyilindekwe bije mu gihe ku wa 13 Kamena 2026, Vestine na Dorcas batangaje ku mugaragaro ko basoje ubufatanye bari bafitanye na MIE Entertainment nyuma y’imyaka itanu bakorana.
Mu itangazo ryabo, bashimiye M. Irene bavuga ko yababereye umubyeyi, umujyanama ndetse n’umurinzi mu rugendo rwabo rwa muzika, banavuga ko igihe kigeze ngo "baguruke bakoresheje amababa yabo bwite."
Ku rundi ruhande, M. Irene na we kugeza ubu ntaratangaza byinshi ku mugaragaro kuri iri tandukana, usibye ubutumwa bugaragaza ko yubaha icyemezo cyafashwe.
Mu gihe impaka zikomeje ku mbuga nkoranyambaga, igitekerezo cya Pascal Mwene Nyilindekwe cyongeye gufungura ikindi kiganiro: Ese umujyanama w’umuhanzi aba agomba no gusimbura inshingano z’umuryango n’itorero, cyangwa inshingano ze zigarukira ku kubaka impano n’umwuga w’umuhanzi?
Pastor Pascal abona ko M. Irene nta cyo atakoze ngo azamure Vestine na Dorcas