× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Aya magambo yafashije benshi abegereza Imana, barahumurizwa bongera kwigirira icyizere

Category: Words of Wisdom  »  January 2024 »  Jean d’Amour Habiyakare

Aya magambo yafashije benshi abegereza Imana, barahumurizwa bongera kwigirira icyizere

Aya magambo wayasanga ku rubuga rwa Instagram rwa The Pillars Ministries, akaba ari amagambo yafashije abatari bake kongera gusubiza amaso inyuma, bakibuka igihe bakoreraga Imana mu buryo bwuzuye hanyuma bakabigereranya n’uyu munsi wa none, bakareba niba bataracitse intege mu byo kwizera.

Aya magambo yiswe “Ijwi ry’Umunsi” atangira agira ati ‘ibuka’:

 Ibuka kera ugitinya icyaha none ubu wakigize inshuti kandi inshuti magara.
 Ibuka igihe wasohokanaga n’abandi ukanga kunywa ibisindisha, none ubu urabinywa kubarusha.
 Ibuka kera ugisenga cyane none ntukibikora.
 Ibuka igihe wari mu busabane bwuzuye n’Imana amahoro wari ufite.
 Ibuka ugikunda mu nzu y’Imana.
 Ibuka ugikizwa uko indirimbo zihimbaza Imana zakubakaga.

Nyuma yo kukwibutsa igihe wari ugifite ukwizera gukomeye, amagambo akomeza avuga noneho ku mico myiza y’Imana n’Umwana wayo, mu buryo bwo guhumuriza. Atangira avuga ngo “Gukunda Imana nka kera.”

 Imana nk’umubyeyi ihora iteze amaboko yo kwakira abana bayo.
 Ntugire ubwoba! Senga wongere usenge, Imana ni yo yonyine yagushoboza.
 Uyu munsi ufate ikemezo kiza. Kugira inshuti nziza kandi zifite umumaro. Ibyakubuzaga amahoro birashoboka ko wabireka ugasubira ku isoko imara inyota.
 Yesu aragukunda, ntaho yagiye, ariho kandi azahoraho.

Aya magambo na yo akurikirwa n’andi ahumuriza. Ashingiye muri Bibiliya, mu gitabo cya Yesaya 40:31 hagira hati: “Ariko abategereza Uwiteka bazasubizwamo intege nshya, bazatumbagira mu kirere bagurukishe amababa nk’ibisiga, baziruka be kunanirwa, bazagenda be gucogora.”

Si ibyo gusa. Amagambo agize “Ijwi ry’Umunsi” arakomeje:

 Uwiteka ni we buhungiro bwacu bwizewe.
 Ntugahangayikishwe n’abagucira imanza, uracyari umutoni wayo.
 Uko abantu bakubona si ko Imana ikubona, uracyari mwiza imbere yayo.
 Imana ikurinde agahinda gakabije, ni yo idusubizamo imbaraga.
 Witinya kuko ufite Imana yiteguye kukubundikiza amababa yayo.
 Nugera ahakomeye ntuzahungire ahandi, uzahungire mu mababa yayo.

Iri “Jwi ry’Umunsi” risojwe n’amagambo ari muri Zaburi 91:7 hagira hati: “Abantu igihumbi bazagwa iruhande rwawe, Abantu inzovu bazagwa iburyo bwawe, Ariko ntibizakugeraho.”
Niba udasobanukiwe uyu murongo, wusome muri ubu buryo: “Abantu igihumbi bazagwa iruhande rwawe, N’abantu ibihumbi icumi bagwe iburyo bwawe; Ariko wowe ntibizakugeraho.”

Ese urumva udasubijwemo imbaraga? Ese ntugiye kwisuzuma ukareba niba ugikomeye mu byo kwizera ? Kuki utahera uyu munsi ngo wongere ugire ukwizera nk’ukwa kera ?

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.