Ku itariki ya 31 Werurwe 2024, muri Kigali BK Arena hazabera igitaramo gikomeye cya Pasika cyahawe izina ‘Ewangelia Easter Celebration Concert’. BSR n’abandi bafatanyabikorwa mu kugitegeura bashyize hanze ibiciro by’amatike yo kukinjiramo.
Kwinjira muri iki gitaramo cyateguwe n’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda BSR, (Bible-Society Rwanda), ukorana n’amadini n’amatorero yose mu Rwanda ndetse n’indi miryango bafatanyije mu kugitegura, ku bifuza kwicara mu myanya isanzwe (regular) ni ibihumbi bitanu (5,000Rwf). Ahisumbuye, aho uba ureba neza kurushaho (PREM) ni ibihumbi icumi (10,000Rwf).
Ushobora no kwishyura ibihumbi cumi na bitanu gusa (15,000Rwf), ukazicara mu myanya y’abantu bo gufatwa nk’abingenzi (VIP). Noneho ah’abantu b’ingenzi kurushaho (VVIP) ni ibihumbi makumyabiri gusa (20,000Rwf).
Akarusho kuri ibi byose, ni uko n’imiryango cyangwa inshuti zitifuza gutatana zatekerejweho, kandi zikagabanyirizwa ibiciro mu gihe zihurije hamwe mu myanya y’abantu batandatu (Table/6PAX). Abo bishyura ibihumbi magana abiri gusa (200,000).
Ubu ushobora guhita ugura itike yawe nonaha uciye kuri iyi link, www.ticqet.rw, ukayibika hakiri kare abandi bataragutanga ngo zishire, uzicwe n’agahinda ko kutajya kwirebera amaso ku maso amakorari n’abahanzi bakomeye bazataramira abazitabira iki gitaramo cya Pasika.
Mu makorari akomeye cyane azitabira iki gitaramo atazanywe no kwicara ahubwo aje gutuma abicaye bungukirwa no kuba bitabiriye, ni korari izwi na buri wese mu Karere k’Ibiyaga Bigari, ni ukuvuga Ambassadors of Christ; korari imaze kwigarurira imitima y’abatari bake yamenyekanye ku izina rya Alarm Ministries; andi makorari akomeye bidasubirwaho ari yo Jehovah Jireh, Shalom na korari Christus Regnat.
Si amakorari gusa kuko itsinda ry’abahanzi bakomeye mu Rwanda no hanze rizaba rihabaye, ryiteguye kubataramira. Abo ni umugabo n’umugore bihebeye kuririmbira hamwe indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana nk’itsinda ari bo James na Daniella.
Uretse kuba iki gitaramo kizaba kibaye ku nshuro ya mbere mu mateka, kikabera mu nzu ikomeye ya BK Arena, ntikizigera kinibagirana kuko abazatarama bose bakomeye kandi bafite ibigwi byo kuryoshya ibitaramo. Guhurira mu gitaramo kimwe, bizasiga amateka atazibagirana.
Iki gitaramo kizongera guha imbaraga umunsi mukuru wa Pasika