× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Impamvu indirimbo "Ndahiriwe" ya Alicia and Germaine yakozwe mu ndimi eshatu

Category: Artists  »  3 weeks ago »  Jean D’Amour Habiyakare

Impamvu indirimbo "Ndahiriwe" ya Alicia and Germaine yakozwe mu ndimi eshatu

Itsinda Alicia and Germaine rikomeje kwigarurira imitima y’abakunzi b’umuziki wabo binyuze mu ndirimbo yabo nshya yitwa Ndahiriwe, yasohotse ku wa 27 Kanama 2025 iri mu ndimi eshatu.

Mu minsi itandatu gusa imaze ku rubuga rwa YouTube, iyi ndirimbo imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 100, ikaba ari imwe mu ndirimbo ziri kuzamuka cyane mu muziki wa gikirisitu mu Rwanda no hanze yarwo.

Mu kiganiro aba bahanzikazi bakoreye kuri Channel ya Label yabo ya ABA Music ku wa 2 Nzeri 2025, bagarutse ku mpamvu iyi ndirimbo yakozwe mu ndimi eshatu zitandukanye: Ikinyarwanda, Icyongereza n’Igifaransa. Alicia yavuze ko icyemezo cyo guhuza indimi gishingiye ku cyifuzo cy’abakunzi babo bari hirya no hino ku isi.

Yagize ati: “Nta bwo twumvwa n’Abanyarwanda gusa! Abakunzi bacu bagiye babidusaba kenshi, bati ‘Ko twebwe tutabasha kumva ubutumwa bwiza, mwazashyize no mu ndimi twumva?’ Twakoresheje indimi eshatu kugira ngo n’abaduhaye ibitekerezo na bo babone ko bihawe agaciro.”

Ubu buryo bwatumye Ndahiriwe iba indirimbo itarambiranye ku muntu uwo ari we wese, kuko ubutumwa bwayo buvuga ku byishimo byo kugira Imana mu buzima, bwumvikana mu ndimi zikunzwe cyane mu karere no ku rwego mpuzamahanga.

Germaine we yongeyeho ko iyi ndirimbo ifite inkomoko mu bihe byo gusenga n’amasengesho y’iminsi itatu bakoze batarya, batanywa, bikarangira bayavuyemo bafite ubutumwa bwo gusangiza abandi.

Kuba iyi ndirimbo yarakozwe mu ndimi eshatu ni kimwe mu byatumye ikomeza gukundwa, bigaragaza uburyo aba bahanzi bafite icyerekezo cyo gushyira umuziki wabo ku rwego mpuzamahanga, ariko badacika ku murongo w’ukuri ko kuririmba indirimbo zubaka zishingiye ku kwemera kwa gikirisitu.

Binyuze mu ndimi eshatu, aba bahanzi bagaragaje ko bazi gukorera mu ruhando rwagutse, bakaba baranashyize imbere guha agaciro abafana babo bose.

REBA IYI NDIRIMBO NDAHIRIWE KURI YOUTUBE, WONGERE KWEGERANA N’IMANA:

REBA IKIGANIRO BAGIRANYE NA ABA MUSIC BATANGARIJEMO BYINSHI

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.