× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Impamvu eshatu zatuma ukunda umuramyi mushya ‘Uwase Rachel’ uzwi mu ndirimbo “Ndakwizera”

Category: Artists  »  4 days ago »  Jean d’Amour Habiyakare

Impamvu eshatu zatuma ukunda umuramyi mushya ‘Uwase Rachel' uzwi mu ndirimbo “Ndakwizera”

Uwase Rachel ni umwe mu baramyi beza bakiri bashya mu muziki wamamaza Ubutumwa Bwiza, ariko ubuhanga afite, ijwi ryiza n’urukundo abikorana, ni bimwe mu byatuma umukunda nubwo atari byo gusa wamukundira.

Impamvu ya mbere yatuma umukunda ni amagambo meza ahumuriza kandi ameze nk’isengesho agize indirimbo ye ya mbere yise “Ndakwizera”:

“Ndabizi neza y’uko umutima wange utakongera gususuruka utambereye mu buzima. Oya ntibyakunda. Ndabizi neza ko amatwi yange atakongera kuryoherwa kumva andi magambo atari yayandi meza ujya ukunda kumbwira.

Njye ndakwizera n’ubwo nshinjagira nshira, ni wowe ntezeho kubaho, icyampa ukanyumva. Mu marembera ni ho honyine nibona, Mana ni wowe nagira. Mfasha ndokokere iwawe, izahabu n’ifeza nta gaciro bifite.

Oya. Uwiteka nshira inzira ngane ahatunganye Satani ajya anyogeraho uburimiro akanyikoreza imitwaro indusha ibiro ngahinamirana nkagenda ndandabirana, icyampa umugongo wawe ukandembuza ukampeka sinzongere guhora nsiragizwa.”

Aya ni amwe mu magambo agize indirimbo ye ya mbere yatumye yamamara ari yo Ndakwizera, kandi ubwiza bw’amashusho yayo, ijwi ryiza rye, ihumure atanga n’uburyo yakoze ku mitima ya benshi, ni ikimenyetso cyiza cy’uko no mu z’ubutaha azibanda ku magambo akora ku mutima.

Impamvu ya kabiri yatuma umukunda ni uko yiyemeje gukoresha impano yo kuririmba yahawe avuga Ubutumwa Bwiza, kandi akaba yarabigize umwuga:

Mu kiganiro yagiranye na Paradise kuri uyu wa Gatanu tariki ya 11 Ugushyingo 2024, Uwase Rachel yabivuzeho agira ati: “Mu buhanzi bwange nibanda ku Butumwa Bwiza (Gospel), nkanibanda ku ntego zo kubwamamaza mu buryo buzanira abandi impinduka nziza mu buzima bw’umwuka kuko ndi umuramyi wabigize umwuga.”

Yakomeje asobanura impamvu ubu buryo ari bwo yahisemo, ni ukuvuga kwamamaza Ubutumwa Bwiza biciye mu ndirimbo agira ati: “Impamvu yo gukorera Imana muri ubu buryo ni uko ibikwiriye nk’uko biri, hanyuma njye nashimye kuyikorera biciye mu ndirimbo, bifatanyijwe n’impano yampaye.”

Impamvu ya gatatu yatuma umukunda ni uko afite ijwi ryiza akesha kuba yararirimbye ahereye mu bwana:

Uwase Rachel yatangiye kuririmba akiri umwana nk’uko yabitangarije Paradise agira ati: “Natangiye kuririmba nkiri umwana w’imyaka 12, ndabikomeza kugeza magingo aya.” Ibi bituma agira ijwi ryiza ryakunzwe na benshi ku nshuro ya mbere ashyize hanze indirimbo “Ndakwizera” imaze kurebwa n’ababarirwa mu bihumbi.

Iyi ndirimbo Ndakwizera yayandikiwe na Niyo Bosco, umwe mu bantu ashimira yivuye inyuma nk’uko yagize ati: “Niyo Bosco kunyandikira ni uko nashimye impano zimurimo nkumva nanjye nabimusaba kandi narishimye ndacyanamushimira cyane.” Icyakora na we nk’uko abihamya afite izindi ndirimbo yiyandikiye (“Indirimbo zanjye ndazigira”), kandi vuba aha azagenda azisohora mu byiciro.

Yabivuzeho agira ati: “Ndakwizera nta bwo ari yo yonyine ngira, ahubwo ni yo nabashije gutunganya neza, ariko ngira n’izindi nteganya kuzatunganya Imana imfashije mu minsi iri imbere.”

Uwase Rachel, Umukristo uteranira i Gikondo, mu Itorero rya ADEPR - SGEEM, akaba aririmba muri korali yaho yitwa "Goshen Choir, mu buumwa yageneye abumvise indirimbo ye ya mbere yagize ati: “Icyo nabwira abakunzi banjye ni ukubashimira uburyo banyakiriye neza muri uyu mwuga wanjye, bakanakira neza indirimbo yanjye ya mbere, Imana ibahe umugisha.”

Umwaka wa 2024 wamubereye intangiriro mu muziki wamamaza Ubutumwa Bwiza nk’umuhanzi wabigize umwuga. Impano ye izakomeza gukundwa no kwishimirwa uko azagenda asohora izindi ndirimbo, kuko ari mu batanga icyizere muri Gospel.

Ijwi ryiza, ubutumwa bwiza buhumuriza kandi buhindura benshi, ubunyamwuga, ... ni byo biranga Uwase Rachel
RYOHERWA N’INDIRIMBO "NDAKWIZERA" YA UWASE RACHEL

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Imana igomeze imushyigikire imwagurire

Cyanditswe na: Ruzindana   »   Kuwa 09/11/2024 14:57

Imana igomeze imushyigikire imwagurire

Cyanditswe na: Ruzindana   »   Kuwa 09/11/2024 14:29

Imana igomeze imushyigikire imwagurire

Cyanditswe na: Ruzindana   »   Kuwa 09/11/2024 14:28

Ninziza yanditse neza cyane

Cyanditswe na: Tumukunde Esther   »   Kuwa 09/11/2024 13:18