× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Impamvu Israel Mbonyi yabaye uwa 1 muri Kenya mu baramyi barebwe cyane kuri YouTube mu 2024

Category: Artists  »  September 2024 »  Jean D’Amour Habiyakare

Impamvu Israel Mbonyi yabaye uwa 1 muri Kenya mu baramyi barebwe cyane kuri YouTube mu 2024

Israel Mbonyi akomeje kwandika amateka mu Karere ka Afrika y’Iburasirazuba.

Umuhanzi nyarwanda umaze kuba icyamamare muri Afurika y’Iburasirazuba, Mbonyicyambu Israel wamamaye nka Israel Mbonyi mu ndirimbo zamamaza Ubutumwa Bwiza (Gospel), yaje ku mwanya wa mbere (1) mu bafite indirimbo zarebwe cyane muri Kenya mu baririmba indirimbo zamamaza Ubutumwa Bwiza, aba uwa gatanu (5) ku rutonde rwose harimo n’abaririmba izisanzwe.

Uyu muhanzi ukurikirwa n’abarenga Miriyoni n’ibihumbi magana atatu na mirongo inani (1,380,000) by’abakoze subscribe kuri YouTube Channel ye, aciye aka gahigo mu gihe mu mwaka ushize na bwo yaciye aka gahigo abikesheje indirimbo Nina Siri yakomezaga kugenda iba iya mbere mu bihugu bitandukanye cyane cyane Kenya.

Iyi ndirimbo Nina Siri nubwo yasohotse mu mwaka wa 2023, ariko imibare irenga kimwe cya kabiri cy’inshuro yarebwe yagiyeho mu mwaka wa 2024, aho kuva watangira imaze kurebwa inshuro zirenga miriyoni 35 zaje ziyongera ku zindi 27 yagize mu mezi atanu, ni ukuvuga kuva muri Kamena 2023 kugera mu Kuboza 2023, zose ziteranyije zikaba zimaze kuba miriyoni 61 zirenga.

Mu nkuru yo ku Gihe yo ku wa 13 Mutarama 2024, banditse inkuru yo gushima Israel Mbonyi ku bwo kugeza umuziki wo mu Rwanda kure, aho banditse bati: “Israel Mbonyi uheruka gukora indirimbo yise “Nina na Sira’’ iri mu rurimi rw’Igiswayile, igasamirwa hejuru n’Abanyakenya, barayikunze ku rwego rwo hejuru ndetse bayisangizanya umunsi ku wundi, ubu iyoboye izindi ze zarebwa cyane dore ko mu mezi atandatu gusa imaze kurebwa na miliyoni zisaga 30.”

Ibi bivuze ko Nina Siri ari yo ndirimbo ye yarebwe cyane muri uyu mwaka wa 2024, ikaba yatumye aza kuri uru rutonde nanone abifashijwemo n’izindi ndirimbo yakoze mu Giswayile nyuma yaho, inyinshi zikaba zararangije umwaka wa 2023 zararebwe n’abantu benshi, ariko mu wa 2024 na bwo abazirebye bakaba ari kimwe cya kabiri.

Urugero rwihuse ni urw’indirimbo Nita Amini yasohotse ku wa 7 Ugushyingo 2023. Umwaka warangiye imaze kurebwa inshuro miriyoni 7.6, ariko mu wa 2024 hiyongereyeho izirenga 20, none ubu ifite miriyoni 27 z’abayirebye. Ni iya kabiri ye yarebwe cyane muri 2024, igatuma aza kuri uru rutonde mu myanya ya mbere.

Mu nkuru ya Paradise yo ku wa 6 Mutarama 2024 yavugaga ngo “Top 10 y’indirimbo za Gospel zo mu Rwanda zarebwe cyane mu 2023 - Hariho abahanzi 3 gusa!”, indirimbo Nita Amini yaje ku mwanya wa 3. Muri iyo nkuru Paradise yagize iti: “Iyi ndirimbo ikomeje kurebwa umunsi ku wundi, ibigaragaza ko izagera kure cyane. Yasohotse ku itariki 26 Kamena 2023 iri mu Giswayile. Umwaka wa 2023 urangiye ifite abayirebye barenga miliyoni 7. 6.”

Mu mpera z’umwaka wa 2024, ahagana mu Gushyingo no mu Kuboza na bwo yasohoye indirimbo zirebwa cyane mu mwaka wa 2024, ari zo Amenisamehe yarebwe n’abarenga miriyoni 5 mu mwaka wa 2024 gusa, kuko ubu ifite miriyoni 7.4, Malengo ya Mungu yasohotse ku wa 15 Ukuboza 2023, umwaka ukarangira irebwe n’abarenga kuri miriyoni imwe, ariko ubu ikaba imaze kurebwa n’abarenga miriyoni 9.9;

Bivuze ko miriyoni 8 ziyongereyeho mu mwaka wa 2024, na Jambo yasohotse ku wa 21 Ukuboza 2023, umwaka ukarangira irebwe n’abatagera kuri miriyoni, ariko mu wa 2024 ikaba yariyongereyeho miriyoi 2 zirega, ubu ikaba ifite miriyoi 3.1.

Twibanze gusa ku ndirimbo z’Igiswayile tukirengagiza iz’Ikinyarwanda nubwo na zo zishobora kuba zirebwa n’abumva Ikinyarwanda bo muri Kenya kuko hariyo Abanyarwanda benshi n’Abanyamulenge, urugero nk’indirimbo yitwa Tugumane n’iyitwa Niyo zasohotse nyuma ya Nina Siri ariko zikaba zararebwe no mu mwaka wa 2024, indirimbo ye yarebwe cyane mu zo yakoze muri uyu mwaka wa 2024 ni iyitwa Sikiliza.

Sikiliza ni yo ndirimbo yashyize hanze bwa mbere muri uyu mwaka, yewe ayishyira no mu Giswayile. Ni indirimbo ye ya gatatu ifite imibare y’abayirebye benshi kuri YouTube nyuma ya Nina Siri na Nita Amini, aho ubu imaze kurebwa n’abarenga miriyoni 12.6 mu mezi arindwi gusa.

Nyuma ya Sikiliza yasohoye iyitwa Yanitosha, ikaba imaze kurebwa inshuro zirenga miriyoni 3.8 mu mezi hafi ane gusa imaze isohotse, Yeriko imaze kurebwa inshuro zirenga miriyoni 2.1 mu mezi atatu gusa na Heri imaze kurebwa inshuro zirenga 1.6 mu kwezi kumwe gusa imaze isohotse.

Muri make, Israel Mbonyi yaje kuri uru rutonde kuko muri uyu mwaka wa 2024 yarebwe inshuro zirenga miriyoni 74.7 kuri YouTube mu mwaka wa 2024, nk’uko bigaragara ku rutonde, ariko utagendeye ku kuba yararebwe muri Kenya ukibanda muri rusange no ku bindi bihangano bye bya mbere y’uyu mwaka, yaba yararebwe inshuro zirenga miriyoni 90 mu ijanisha rya Paradise.

Muyoboke umaze igihe kirenga imyaka 20 ari mu myidagaduro nyarwanda, amaze kubona uko igitaramo cya Israel Mbonyi Cyabereye mu mbuga ya Lugogo Cricket Oval isanzwe yakira abantu barenga ibihumbi 15 cyitabiriwe, nk’uko yabwiye Igihe Kulcure ko aho hantu hari huzuye, yavuze ko Israel Mbonyi urukundo akundwa ari rwo rutuma ibihangano bye birebwa cyane aho kugura amaviews nk’abandi bivugwaho ko babokora.

Yagize ati: “Ziriya miliyoni hafi 60 zarebye Nina Siri, sha, ni ibyo pe! Hari ukuntu abantu bakabya bakavuga ngo umuhanzi yaguze, ariko we ni iz’ukuri. Ibaze ko abantu baba baririmbana na we ari abo mu kindi gihugu.” Hari mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki 23 Kanama 2024.

Kuza kuri uyu mwanya wa 5 yari abikwiriye, ariko ugendeye ku baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana baje kuri uru rutonde ni uwa mbere, kuko Diamond,Rayvanny, Harmonize na Zuch baje ku myanya ya mbere baririmba indirimbo zisanzwe, izo abenshi bita iz’isi.

Nina Siri ni yo ndirimbo ye yarebwe cyane muri uyu mwaka wa 2024 nubwo yasohotse mu wa 2023

Israel Mbonyi yaje ku mwanya wa gatanu, akaba ari we muramyi wa mbere kuko abari imbere ye baririmba izisanzwe, z’isi

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.