× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Nta rukundo ndimo, ntakinyirukansa mu rushako - Umuramyi w’icyamamare ku Isi Chidinma Ekile

Category: Love  »  August 2023 »  KEFA Jacques

Nta rukundo ndimo, ntakinyirukansa mu rushako - Umuramyi w'icyamamare ku Isi Chidinma Ekile

Umuramyi Chidinma Ekile wo muri Nigeria uzwi nka Chidinma, mu nkuru yanditswe na Nigeria tribune, ikomotse kuri video yo mu kiganiro yagiriye kuri channel ya televiziyo mu kiganiro cyitwa Rubbin’ Minds, yahamije ko nta rukundo arimo kandi anahamya ko nta kimwirukansiriza gukora ubukwe.

Ubwo bamubazaga ku ngingo ijyanye no gukora ubukwe n’ibijyanye n’uko igihe cyaba kitari kumusiga, yasubije agira ati; "Nta gitutu mfite, nta pressure icyaba cyose. Igihe cya nyacyo nikigera bizaba".

Abajijwe niba afitanye umubano na Kizz Daniel cyangwa Flavour yasubije ati; "Oya, oya." Ibyagaragaye ni uko Chidinma kuvuga niba yaranigeze no gucudikana nabo mu by’urukundo. Yakomeje agira ati; "Okay reka nkwereka, ibyo ahubwo sinshaka no kugira icyo mbivugaho."

Chidinma yagarutse ku kuba uwo uriwe mu kumufasha guhangana n’ibishuko n’ibimugerageza nk’umuntu wamaze kuba ikimenyabose muri uru ruganda arimo rwa muzika ihimbaza Imana, akaba ari umuziki yinjiyemo avuye mu muziki w’isi (secular).

Yagize ati; "Ndatekereza ko ibi bintu byankoreye imyaka myinshi.". Yashimagiye ko; "bivuze ko nta mpamvu yo kwishyiraho igitutu cyo gushaka kuba undi muntu cyangwa cyo gushaka gukora ibyo undi ari gukora. Njye nishimiye kuba nduwo ndiwe."

Uyu muhanzikazi watangiye muzika muri za 2010, ubu amaze kugira imyaka igera kuri 32. Yavukiye muri Lagos, mu gihugu cya Nigeria muri Gicurasi mu 1991.

Amaze gusohora indirimbo zitari nke za gospel kuva yatangira kuririmba gospel nka career, zirimo nka Holy, Bleesings follow me, C’est Dieu n’izindi, gusa igezweho muri iyi minsi yitwa "I Recommend Jesus" imaze iminsi 12 isohotse hamwe na "Over and Over".

Chidinma yasubije abamusaba gushaka umugabo

Chidinma w’imyaka 32 yavuze ko nta mukunzi afite

Chidinma avuga ko igihe cy’Imana nikigera ari bwo azashaka

RYOHERWA N’INDIRIMBO "STORY" YA CHIDINMA

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.