Nyuma yo gusiga ibitangazamakuru byo muri Kenya bikangaranye, Israel Mbonyi yerekeje muri Uganda aho agiye gukorera igitaramo kidasanzwe cyo kuramya no guhimbaza Imana.
Kuva ageze muri Kenya akanahataramira, kubera urukundo rwinshi yeretswe rwatumye asiga ibinyamakuru byaho bimwanditseho inkuru nyinshi ziyongera ku zo ibindi bihugu bituranyi bidahwema kumwandikaho, ibi bikaba ari ko bigiye kugenda muri Uganda, kuko uyu munyabigwi Israel Mbonyi na ho arahataramira kuri uyu wa 23 na 25 Kanama 2024, nyuma y’igihe bamutegerezanyije amatsiko.
Israel Mbonyi ubwo yataramiraga muri Kenya kuva ku wa Gatandatu tariki ya 10 ahitwa Ulinzi Sport Stadium muri Nairobi, Abanyakenya bamwakiriye neza, kuko bari bamaze igihe kinini cyane na bo bamutegereje.
Uku gutaramira muri Kenya, Abagande bari bafite isezerano ry’uko azabataramira na bo batangiye kubarira iminsi ku mitwe y’intoki bamwitegura. Habura icyumweru ngo agereyo, Israel Mbonyi kuri uyu wa 15 Kanama 2024 yongeye kubibutsa ko yiteguye kubataramira.
Mu ruvangavange rw’insirimbo ze zitandukanye zirimo Nina Siri, Yeriko n’izindi, yabwiya Abagande ati: “Muraho neza bantu bo muri Uganda? Uyu ni Israel Mbonyi. Mbafitiye amakuru meza y’uko ku wa 23 na 25 ndaba ndi mu gihugu cyanyu cyiza. Mubwire inshuti zanyu, imiryango yanyu n’abo mukunda bose bazaze twifatanye mu gitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana.”
Israel Mbonyi aherutse gusohora indirimbo nyinshi z’Igiswayile zirimo iyitwa Heri Taifa aheruka gushyira hanze, Yeriko na Yanitisha. Si izo gusa, na mbere yaho yari afite indirimbo z’Igiswayile ziri mu zatumye bamumenya, zaba inshya yakoze nka Nina Siri, Nitaamini, Sikiliza, n’izo yashyize mu Giswayile azivanye mu Kinyarwanda nka Malengo ya Mungu, Amenisamehe n’izindi.
Icyakora, Abagande bamwe babasha kumva Ikinyarwanda, ntibabura kuba baramumenye biturutse ku ndirimbo zirimo Baho, Icyambu, Mbwira n’izindi. Ku wa 23 azataramira i Kampala, ahitwa Lugogo Cricket Oval, na ho ku wa 25 ataramire ahitwa Mbarara, muri Kaminuza.
Uko muri Kenya yahatigishije ni ko no muri Uganda byitezwe