Muri Yesaya 38:17 hagira hati "Erega icyatumye ngira ibinsharirira cyane ni ukugira ngo mbone amahoro! Kandi urukundo wakunze ubugingo bwanjye rwatumye ubukiza urwobo rw’iborero".
Iri jambo ry’Imana ni ishimwe rikomeye ryashibutse mu mutima wa Hezekiya nyuma y’uko Imana ikuye inyanja y’urupfu imbere ye ikamwongerera imyaka 10 yo kubaho. Uku niko kuri ubu Hyguette na Cynthia abahanzi b’impanga bafite indirimbo z’amashimwe zavuye mu bise by’umubabaro banyuzemo.
Akarere ka Rubavu kuri ubu gakomeje gutanga impano zidasanzwe mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Mu kiragano cyo hambere i Rubavu ni iwabo w’impano zirimo Nelson Mucyo, Patient Bizimana, Gikundiro Rehema, Nyakwigendera Gisele Precious n’abandi.
Mu gihe hatekerezwaga icyuho mu gihe aba bazaba bamanitse inanga ni bwo abarimo Ev Amani, Richard ndetse na Alicia & Germaine bazamukanye imbaraga.
Kuri aba hamaze kwiyongeraho Hyguette na Cynthia abaramyi b’impanga bavutse mu mwaka wa 2007 baza kwinjira mu muziki mu mwaka wa 2022 aho kuri ubu bamaze gusohora indirimbo zakunzwe zirimo: Ibihe, Amen, Wera, Iherezo, Waratwibutse n’izindi.
Ushobora kubona umufundi yakuyemo isarubeti nuko wowe ukamubona mu mwambaro w’ubunebwe. Uwabonye umubyeyi ukikiye umwana ntiyakwibagirwa uburyaryate bw’ibise nyamara uwabonye umwana ukuze akabifata nk’ibisanzwe. Iyo mpamvu ingana ururo yatumye twinjira mu mizi y’umuhamagaro wa Hyguette & Cynthia.
Aganira na Paradise, Gaudence Uwimana umubyeyi wa Hyguette & Cynthia yagarutse ku buzima bushaririye aba bana banyuzemo bwiganjemo uburwayi.
Muri iki kiganiro yavuze ubuzima bw’aba bana bwaranzwe no kurwaragurika. Ati: "Hyguette na Cynthia ni abana bakundaga kurwaragurika rimwe na rimwe tukiheba tukibaza ku maherezo y’uburwayi ariko kuko Imana yari ibafiteho umugambi uremereye nk’uko yakundaga kubimbwira byatumye ibarinda kugeza magingo aya kandi dukomeje gusobanukirwa icyo Imana ibagambiriyeho kuko n’ubwo amarembo y’ikuzimu yazikuka nta kintu gishobora kurogoya umugambi w’Imana."
Kuri ubu aba bana bakomeje amasomo dore ko ari abanyeshuli mu mwaka wa gatatu w’amashuli yisumbuye. Indirimbo zabo zikomeje gukura abantu benshi mu gikombe nshidikanyamana.
Hashize ukwezi basohoye indirimbo "Ibihe" imwe mu ndirimbo zikomeje guhembura imitima ya benshi ndetse ikomeje gukundwa no mu itangazamakuru ry’i Kigali. Ni indirimbo igaruka ku mbaraga z’Imana idahindurwa n’ibihe.
Aba bakobwa banahatanye mu irushanwa rya Rubavu Music Awards & Talent Detection Edition II aho bahatanye mu byiciro bibiri ari byo: Best Rubavu Gospel Artist ndetse no mu cyiciro cya Video nziza y’umwaka.
Hyguette na Cynthia baherutse gushyira hanze indirimbo nshya bise "Ibihe"