Divine Muntu yasohoye amashusho y’indirimbo “Hozana” iri mu njyana ya gakondo ya Gospel
Umuhanzikazi Divine Muntu, umwe mu bahanzi b’imena mu muziki wa Gospel mu Rwanda, yamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo ye nshya yise “Hozana”, nyuma y’uko amajwi yayo yari yamaze kugera ku mbuga zose zicuruza umuziki.
Indirimbo “Hozana” yasohotse mu buryo bw’amashusho ku wa Kabiri tariki 23 Nzeri 2025. Ni indirimbo irimo ubutumwa bukomeye bwo kuramya Imana, ikozwe mu njyana ya gakondo, inashyigikira umuco nyarwanda mu buryo buhuje neza n’Ijambo ry’Imana.
Amashusho y’iyi ndirimbo yakozwe na Director Patient Forsure, ku bufatanye na lebel ye imureberera mu nyungu z’ubuhanzi, Trinity For Support (TFS), imaze gufasha Divine mu rugendo rwe rwa muzika guhera mu 2023.
Video y’iyi ndirimbo yakiranywe amashyi n’impundu ku mbuga nkoranyambaga, aho abantu banyuranye bagaragarije ko bayishimiye, bakayivuga imyato bitewe n’uburyo igaragaza neza umuco nyarwanda, imbyino gakondo, ndetse n’ubutumwa buvuga ku Ijambo ry’Imana mu buryo bw’umwimerere.
Mu kiganiro yahaye Paradise, Divine Muntu yagaragaje ibyishimo n’amarangamutima akomeye nyuma yo kubona ukuntu abantu babonye, bumvise, ndetse bagakunda “Hozana”.
“Byandenze! Sinzi uko nabivuga neza… ariko uko ndi kubona abantu babyina, baririmba ‘Hozana’ bafite ibyishimo, biri kuntera kumva ko Imana yankoresheje mu buryo budasanzwe. Ni nk’inzozi ziri kuba impamo! Ndashima Imana, ariko ndashimira na buri muntu wumvise iyi ndirimbo ikamukora ku mutima.”
Yongeyeho ati: “Abantu banyandikira ubutumwa bavuga bati: ‘Divine, iyi ndirimbo yankoze ku mutima!’ – ibyo bintu ni byo by’ingenzi kurusha ibindi byose. Imana ishimwe.”
“Hozana” ni yo ndirimbo ya mbere Divine asohoye akoresheje izina “Divine Muntu”, nyuma yo kuva kuri “Divine Nyinawumuntu” izina ryakunze gutera urujijo no kwitiranywa n’abandi bahanzi.
Divine yatangaje ko “Hozana” ari intangiriro y’igihe gishya mu muziki we. Hari izindi ndirimbo ebyiri zirimo gutunganywa, zose zifite intego yo kugeza ubutumwa bwa Yesu ku bantu bose, mu buryo bwubahiriza umuco, bufite umwimerere, kandi burimo ubutumwa bwimbitse.
“Ndashaka ko indirimbo zanjye ziba nk’indorerwamo y’ubutumwa bwo mu ijuru, ariko zikanakomeza kubaka ubuzima bw’Umunyarwanda, zinamwibutsa ko n’umuco wacu ushobora guhimbaza Imana.”
Reba video y’indirimbo “Hozana” kuri YouTube
“Ndashaka ko indirimbo zanjye ziba nk’indorerwamo y’ubutumwa bwo mu ijuru, ariko zikanakomeza kubaka ubuzima bw’Umunyarwanda, zinamwibutsa ko n’umuco wacu ushobora guhimbaza Imana.”