× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Imana yanze kwirengagiza amasengesho umwana w’ibiro 5 avutse yanga no kurira- Byinshi kuri Madederi

Category: Entertainment  »  17 January »  Jean D’Amour Habiyakare

Imana yanze kwirengagiza amasengesho umwana w'ibiro 5 avutse yanga no kurira- Byinshi kuri Madederi

Inkuru y’ivuka ry’umukobwa witwa Dusenge Clenia yongeye gukwirakwira nyuma yo kugaragara mu mashusho y’indirimbo iri kuri album ya Bruce Melodie. Ni umukobwa wavuzweho gukundana na Israel Mbonyi inshuro nyinshi, akaba icyamamare kizwi nka Madederi muri filime nyarwanda.

Uyu Madederi yavukiye mu Karere ka Gasabo, mu Murenge wa Rusororo ho mu Karere ka Gasabo, avuka kuri Se Rudahushwa Alphonse na Nyina Musindikazi Leonille. Avuka mu muryango w’abana barindwi (7) gusa umwe yitabye Imana. Ni umwana wa gatatu mu bahungu bane (4) n’abakobwa babiri (2).

Mu ivuka rya habaye ibitangaza:

Madederi kuvuka kwe byaragoranye kuko mama we yamaze iminsi itatu ari ku bise, bigasaba amasengesho kuko babonaga atari buvuke, ku bw’amahirwe kera kabaye akavuka ariko kurira bimwe by’abana bikanga, bigasaba ko bamukubita cyane kugira ngo akunde arire.

Yavukanye ibiro bitanu (5.5 kg) bivuze ko imwe mu mpamvu yatinze kuvuka harimo no kuba yari afite ibiro byinshi, gusa ku bw’aya masengesho byanarangiye avutse. Umudamu wabafashije gusenga witwa Drocella wari umukuru w’ikanisa yahinduye izina Se yari yateganyaga kumwita kuko bari bateganyije kumwita Kirabo Clenia, bikarangira yiswe Dusenge Clenia.

Yakuze ari umukobwa w’umukozi, ageze mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye, mugenzi we Betty Uwitonze aza kumureba ashaka ko bajyana gukora akazi k’ubuyede kuri imwe muri hotel y’ababikira yari iri kubakwa, ariko mama we asa n’ubyanga. Gukora ako kazi byasabaga kuba ufite indangamuntu n’ikarita y’ubwisunga mu kwivuza, buri bucye bajya gusaba akazi mama we amuhisha indangamuntu.

yakomeje kugerageza, akajyamo, biza kurangira Madederi bamwimuye, aho kumugira umuyedi nk’abandi bamugira umunyamabanga atangira gukorera mu biro, akandika imibyizi, agahemba n’abakozi.

Muri aya mafaranga Madederi yahembwaga, yahise ashingamo umutaka wa Mobile Money akavanamo ayo yahembaga umukozi andi akaba inyungu, atangira no korora amatungo magufi, aka kakaba akazi yakoze kuva 2013 kugera 2016, akaba ari na bwo yarasoje amashuri yisumbuye.

Ahavuye yarangiwe akazi ko gukora kuri Sitasiyo ya Lisansi bakajya bamuhemba ibihumbi mirongo itanu ku kwezi (50,000rwfrs)

Yari yarigeze guhuraho na Seburikoko ariko yamubwira ko yifuza gukina muri Filime ye undi akamubwira ko azamubwira, ariko amaso ahera mu kirere kuko hashize imyaka itatu batarakorana.

Kera kabaye Niyitegeka Gratien uzwi nka Papa Sava, Sekaganda, Seburikoko, ateguye Filime yitwa Papa Sava noneho ahitamo kumuhamagara, yisangamo atyo, aba yinjiye muri Cinema. Ubu akina muri filime nyinshi, urugero nk’Icyaremwe Gishya, aho akina ari Umukristo ugambirira guhindura abandi, abajyana mu nzira z’agakiza.

Twakoze iyi nkuru twifashishije Icyegeranyo cya Mideli-Rwanda

Dusenge Clenia uzwi nka Madedeli yavutse Imana ibanje gusubiza amasengesho.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.