× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Imana yambwiye ko nzatura i Kigali nkabana n’umusore w’umuhanzi - Ange wa Eric Biremera

Category: Love  »  April 2024 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Imana yambwiye ko nzatura i Kigali nkabana n'umusore w'umuhanzi - Ange wa Eric Biremera

Tuyishimire Ange umukobwa usengera mu itorero rya ADEPR Nyamata agiye kubana na Musabyimana Eric batazira Biremera abandi Cyamika.

Ange yavuze ko Imana yahereye cyera imubwira ko azatura i Kigali. Mu gihe yashidikanyaga ni bwo yongeye ikamubwira ko azabana n’umusore w’umuhanzi nk’uko yabitangarije Paradise.rw. Ibi yabitangaje ubwo bari bamaze kwerekanwa mu rusengero.

Umuririmbyi wo mu itorero rya ADEPR Musabyimana Eric agiye gukora ubukwe na Tuyishimire Ange. Bamwe bamumenye mu ndirimbo "Imana ibirimo", abandi mu ndirimbo "Biremera". Ni kenshi abakunzi be bakomeje kumubwira ko bifuza kumubona yavuye mu buseribateri ariko noneho biragaragaye ko amaherezo y’inzira ari mu nzu.

Uyu muramyi uzwiho kuba umuhanga mu kwandika indirimbo agiye gutera ishoti ubuseribateri nyuma y’uko atangije umushinga w’ubukwe. Ni umushinga watangiriye mu karere ka Bugesera ku itorero rya ADEPR Nyamata Uza gukomereza ku itorero rya ADEPR Sgeem aho Eric biremera abarizwa.

Kuwa 21/04/2024 byari ibyishimo ubwo Past Bwate David iyobora itorero rya ADEPR Sgeem yarangaga abageni barimo Eric Biremera. Ubwo yamuhamagara havuze amashyi y’urufaya dore ko uyu muramyi akunzwe kubi n’abakristo ba sgeem. Uyu Mushumba uzwiho gusetsa akaba yagize ati: "N’ubwo twakwitaga biremera ariko byari bitaremera kuko wari wenyine,ubu nibwo byemeye."

Nyuma yo kwerekanwa mu rusengero, Eric biremera na Ange basangiye n’inshuti zabo. Aganira na Paradise, Biremera yavuze ko ashima Imana ko isohoje isezerano nyuma y’igihe kinini asenga Imana ayibaza aho urubavu rwe ruri bikaba birangiye imwerekeje mu karere ka Bugesera.

Yavuzeko Ange ari umukobwa w’imico myiza wiyubaha Kandi ukunda Imana n’abantu bayo bikaba bihwanye n’inzozi zo mu bwana bwe. Ange nawe ubwo yaganiraga na Paradise.rw yavuzeko ashima Imana kuba imuhaye umugabo mwiza nka Biremera uzwiho kwitonda no gucisha makeya akaba anakijijwe.

Yagize ati: "Kuri ubu ndashima Imana ko isohoje isezerano,yajyaga imbwira ko nzatura i Kigali simenye inzira bizanyuramo, hakaza abasore b’i Kigali hagira untereta Imana iti si uwo."

Yongeyeho ko Imana yaje kumukura mu rujijo imubwira ko izamuha umusore w’umuhanzi rero bikaba birangiye imuhaye Biremera bakaba baremeranyije ko bazabana akaramata.

Uyu musangiro witabiriwe na bamwe mu bahanzi barimo Vincent utuye ku Ruyenzi, Gashirabake Edouard uzwi ku izina rya Manager na Bernadette Musabe ubarizwa mu itorero rya ADEPR Kove wakunzwe mu ndirimbo zirimo "Iyaba mfite amababa".

Aba bose bakaba bifurije aba bombi kuzagira ubukwe bwiza Ndetse n’urugo rw’umugisha bakaba biyemeje no kuzabashyigikira .

Imiryango y’aba bombi nayo ikaba yari yabaherekeje. Mu bafashe ijambo bose icyo bahuriyeho ni uko Eric Cyamika yakoreye Imana neza bakaba biteguye kuzamushyigikira mu gihe umuryango wa Ange nawo wahurizaga ku kuba yarubashye Imana akanayitegereza.

Paradise izabagezaho itariki y’ubukwe bw’aba bombi.

Eric cyamika ni umwe mu baramyi bamaze imyaka myinshi mu buhanzi. Yamenyekanye mu ndirimbo zirimo "Imana ibirimo", "Amavubi", "Biremera", "Aho wankuye", "Cyamika" n’izindi.

Eric Cyamika na Ange bagiye kuduha amazi

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.