Kandi wishimire Uwiteka, Na we azaguha ibyo umutima wawe usaba. (Zaburi 37:4)
Muri Bibiliya y’igifaransa haranditse "Fais de l’Eternel tes delices", bivuga "kugira Uwiteka icya mbere kikuryohera", nawe ngo azaguha icyo umutima wawe ushaka.
Ni ibanga Dawidi aduhishuriye. Hano aratwereka inzira yo gusubizwa cyangwa kubona ibyo twifuza, atari ugusenga gusa. Ahubwo ni ugushyira Imana hejuru y’ikintu dukunda kurusha ibindi.
Urugero, niba kureba umupira ari byo bikuryohera kuruta ibindi, ubushuti bwawe n’Imana bukurutire gukunda umupira.
Mbese, Imana ikeneye kuba ku mwanya wa mbere mu buzima bw’umwitirirwa wese. Umwanya wayo ni uwa mbere wo nyine. Ni uwo ishaka, cyangwa nta mwanya ifite mu buzima bw’umuntu.
Undi mwanya wose wayiha, ntiteze kuzawemera. Ntacyo izagutwara, ifite uko izagutoza kuyigira uwa mbere. Hari igihe iyo myitozo yaryana, mu gihe wabigerageza itaraza ngo ubwayo igutoze ku ngufu.
Ndabizi ko bitoroshye, aho ni ho kwizera gukora. Ntiwagira umuntu uwa mbere mu buzima bwawe kandi utamubona, utamwumva, umusoma mu bitabo gusa no kwumva abandi bamuvuga. Hatabayeho Ukwizera, ntibizagushobokera na gato.
Icya mbere cyo gusengera ni ukwizera kwawe ndetse n’ubushake hamwe n’ubushobozi bwo kugira Imana iya mbere mu buzima bwawe.
Tekereza kuba ibyo ushaka bigira umwanya wa mbere mu mutima wawe, naho ubiguha aza mu mwanya wa nyuma. Uratekereza ko yabiguha? Icyo benshi batazi ni uko ireba mu mitima, ikamenya umwanya ifite mu buzima bwacu.
Dushobora kuba tubishaka, ariko umwanzi agahora azana ibintu twita "by’ingenzi" kuruta Imana. Natwe tukumva ko ari uko bimeze, tutazi ko biri kudutandukanya n’uwatugize uwa mbere mu mutima we kugeza aho abipfira.
Ushobora kwibaza umwanya ufite mu mutima w’Imana? N’ubasha gusubiza bizakwereka umwanya nayo ifite mu mutima wawe n’icyo iyo mibanire yageraho. Yesu adushoboze kumugira uwa mbere muri byose.
Shalom, Pastor Christian