Ikigo “Wonder Project” cyatangaje ko kigiye gutangiza serivisi nshya yo gusakaza filime n’inkuru zishingiye ku kwizera, binyuze kuri Prime Video.
Iyo serivisi izatangira mu mpeshyi ya 2025, ikazaba ari umuyoboro wihariye uzafasha abantu kubona ibihangano bitanga ibyiringiro, bigatera abantu gukomera ku ndangagaciro za Gikristo.
“Wonder Project” izaba ari serivisi ya "premium" izishyurwa $8.99 ku kwezi, ikazatangira ifite amasaha arenga 1,000 y’amafilime, series, n’indi myidagaduro yatoranyijwe neza kandi yemerwa n’imiryango. Muri ibyo harimo ibikorwa by’imbonekarimwe byakozwe na Wonder Project ubwabo, hamwe n’andi masoko y’amafilime y’abafatanyabikorwa bakorana.
“House of David” izahera kuri episode ya kabiri
Kimwe mu bikorwa bikomeye bizatangirana n’iyi serivisi ni icyiciro cya kabiri cya “House of David”, filime ishingiye ku mateka ya Bibiliya, ikaba yarakozwe ku bufatanye bwa Wonder Project na Amazon MGM Studios. Iyi filime izabanza gutambutswa kuri Wonder Project mbere y’uko ishyirwa ku rubuga rusanzwe rwa Prime Video.
Icyiciro cya mbere cy’iyi filime cyarebwe n’abantu barenga miliyoni 40 ku isi hose, kikaba cyaragaragaye mu myanya ya mbere y’amaserie mashya yasohotse kuri Prime Video muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Filime House of David yafatiwe mu Bugereki, bikaba byaratumye igira ubuso bunini mu kuyitunganya bitewe n’inkunga yaturutse kuri Amazon. Umwe mu bayanditse, Jon Erwin, yavuze ko ubufatanye na Amazon bwabaye nk’igitangaza.
Kelly Merryman Hoogstraten na Jon Erwin, ari bo bashinze “Wonder Project,” batangaje ko intego yabo ari ugutanga ibisubizo bihamye ku bantu bashaka ibyigisha, byubaka, kandi bituma abantu bagira icyo bungukiramo, haba mu muryango cyangwa mu itorero.
Hoogstraten, umuyobozi mukuru wa Wonder Project, yabwiye Variety ati: “Filime nziza na series zituma imiryango n’inshuti zongera guhura no kuganira. Ubu isi irimo irushaho kugira icyuho cy’iyo mibanire.”
Yongeyeho ko Wonder Project izaba ifite uburyo bugaragaza neza niba ibirimo ari ibikwiriye kurebwa n’abantu b’imyaka yose, cyangwa niba hari ibyo abana badakwiye kureba.
Gahunda nini y’ahazaza
Wonder Project iteganya ibikorwa byinshi biri mu nzira. Muri byo harimo:
• “Sarah’s Oil” izajya mu ma cinema tariki 7 Ugushyingo 2025,
• “The Breadwinner”, filime ifatanyijwe na TriStar Pictures irimo umunyarwenya Nate Bargatze,
• “It’s Not Like That”, series ya drama ikorwa hamwe na Amazon MGM Studios,
• “Young Washington”, filime ku buzima bwa George Washington ikorwa hamwe na Angel Studios,
• “Flyer”, filime iri gutegurwa ku mateka ya basaza ba Wright, abavumbuye indege.
Dallas Jenkins, umwanditsi n’umuyobozi wa The Chosen, ni umwe mu bajyanama ba Wonder Project.
Erwin yavuze ko yifuzaga kubaka studio yigenga kandi ikomeye: “Nifuzaga studio iha abantu bahanze ibihangano bihamye amahirwe yo gukora ibyo bifuza, ariko kandi binatanga icyizere n’ihumure mu miryango yacu.”
Erwin yongeyeho ko ibyo bakora bikubiye mu nzozi ze n’iz’umugore we: “Turi ababyeyi b’abana bane. Twe ubwacu turi ku isoko Wonder Project yifuza kugeraho. Twifuza byinshi nk’ibi mu ngo zacu.”
Wonder Project yiteguye kugurisha ibikorwa byayo ku yindi miyoboro ya sinema, television na streaming, ariko kandi no kwigira ku giti cyayo binyuze muri serivisi yayo bwite.
Aya ni amashusho agaragara muri Season ya mbere ya filime House of David! Hagiye kuza iya kabiri