× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ikosa Amadini yose adakwiriye kongera gukora muri 2025 - Kwemerwa n’isi gusa

Category: Ministry  »  yesterday »  Jean d’Amour Habiyakare

Ikosa Amadini yose adakwiriye kongera gukora muri 2025 - Kwemerwa n'isi gusa

Mu mwaka wa 2025, Abakristo bazakomeza kwisanisha n’abantu batuye mu isi bibwira ko ari bwo buryo bwiza bwo kubazana ku gakiza, ariko si ko bakwiriye kubigenza. Abenshi barahashiriye.

Amadini menshi ya none yagiye ashyira imbere gushaka kwemerenwa n’isi binyuze mu bikorwa byoroshye utapfa gutahura, no mu gukoresha uburyo bw’ubucuruzi, bituma ubutumwa bw’ukwihana, gukizwa, n’imbaraga z’Umwuka Wera bihabwa agaciro gake.

Aho gushaka kuba "relevant" no gukundwa n’abantu, Abakristo bagomba gushyira imbere kubwiriza ivugabutumwa ry’ukuri, baharanira impuhwe n’urukundo, kandi bagashyira imbere intego z’ijuru kuruta gukurura abantu bo mu isi.

Ibintu by’ingenzi:

1. Irinde inyigisho y’uko "Gukunda Ijuru Cyane" bikenesha:
Abakristo benshi bemera ko kuba umuntu akunda ibintu by’ijuru cyane bitamufasha ku gutera imbere ku isi, ariko ukuri ni uko kuba umuntu ukunda ibintu by’isi cyane, bituma ataba ingirakamaro mu gukorera ubwami bw’Imana.

2. Amadini muri iki gihe yibanda ku gukurura abantu:
Amadini menshi yibanda ku gukurura abantu binyuze mu bikorwa n’imyidagaduro, nk’amawifi y’ubuntu, imiziki isa n’iyo mu isi bakunda, ibibuga by’imikino (ugasanga ku rusengero hari aho bakinira Basketball…,), inzenya, kuvuga mu ijwi rimenagura, n’ibindi bikorwa byo gushimisha abantu, aho gushyira imbere ubutumwa bwiza bwa Yesu n’inyigisho za Bibiliya.

3. Ubutumwa Bwiza burihagije, ariko buracurikwa:
Ubutumwa Bwiza bwa Yesu bufite imbaraga zihagije zo gukiza no guhindura ubuzima. Gushaka gukora kiliziya cyangwa itorero rihuye n’imitekerereze y’isi "relevant", bituma ubutumwa bw’ukwihana n’ubwo gukizwa buhinduka buhoro cyangwa bugacika intege.

4. Ivugabutumwa rigamije gutaka ibihugu:
Amadini menshi muri iki gihe yibanda ku bikorwa, gahunda, n’inyigisho zo gukomeza gushimangira ibyiza by’isi, aho umupasiteri asura Abakristo, aho kubabwira ibyiza bakora n’ibyo bakwiriye kwihana, akababwira ko batuye ahantu heza, ko bateye imbere, ko bafite umuhanda, amazu n’ibindi byakururira umuntu kuhaza, aho kubwiriza ukwihana, imanza z’Imana, n’uburyo nyabwo bwo gukizwa.

5. Imbaraga z’Imana zirahagije ngo uwumva yumve:
Abigishwa ba mbere biyambaje imbaraga z’Umwuka Wera kugira ngo bagere ku bantu, aho gukoresha uburyo bwo gukurura abantu butari bwiza cyangwa gahunda z’ibikorwa by’ubucuruzi.

Amadini ya none agomba kwibanda ku mirimo y’Umwuka Wera, aho gukurura abantu bifuza kwimenyekanisha bo ubwabo. Bamwe biyita abahanuzi ngo babavuge mu itangazamakuru, bagahanura n’ibitari byo (gusa guhanura ibitari byo, iryo jambo ntiribaho, kuko guhanura biba byataye agaciro).

6. Ingaruka zo gukundwa n’isi:
Ukwishimira gukundwa n’isi byabaye Idolari kuri benshi mu Bakristo ba none, bituma Ubutumwa Bwiza bwa Yesu buhabwa agaciro gake. Yesu yavuze ko isi izaduhora ko tumuzi, ntiyavuze ko izaduhembera ko tumuzi. Tugomba gushyira imbere ukwizerwa n’Imana, aho gushaka kuba abakundwa n’isi. Ikibazo gikomeye, ni uko ari yo ntego y’amadini menshi, gushimagizwa na leta buri gihe, ugasanga ari cyo gitutu ahoraho.

7. Iterambere ry’itorero ari ryo kiliziya rigaragarira mu Bakristo bakuze mu mwuka, si mu mibare:
Ubwiyongere bw’ukuri cyangwa iterambere ry’ukurimu idini nta bwo buba mu kuzura imyanya (seats), ahubwo bugaragarira mu gukiza ubugingo. Gahunda zose n’imyidagaduro byo kwiyamamaza bigomba gusimburwa n’ivugabutumwa rishishikaye rishingiye ku mbaraga z’Umwuka Wera.

8. Gukomeza gutumbira ijuru muri 2025:
Muri 2025, Abakristo bagomba gushyira imbere intego z’ijuru — gukiza ubugingo no kugaragaza icyubahiro cy’Imana — aho gushaka kwishimisha no gushimisha isi. Kiliziya (itorero) igomba kugaruka ku nshingano yayo y’ukuri: Kwigisha Ubutumwa Bwiza mu buryo buhamye, bwuzuye urukundo, kandi bushingiye ku kuri kwa Bibiliya.

Tugomba gukora uko dushoboye, umwaka wa 2025 tukawugira uwo gushyira imbere icyubahiro cy’Imana no gukiza ubugingo, aho gukurura abantu mu buryo bujyanye n’isi n’ibyo yishimira. Tugomba guhagarika imikino muri Kiliziya cyangwa mu itorero, ahubwo tukubaka Kiliziya nyakuri, twibanda ku gaciro k’iby’umwuka, no ku mbaraga z’Umwuka Wera mu guhindura abantu.

Source: Chritianpost.com

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.