× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ikiganiro Holy Room ku muryango winjira mu Isibo Radio! Rev Dr Antoine Rutayisire, Jesca na Chryso banditse amateka

Category: Artists  »  3 months ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Ikiganiro Holy Room ku muryango winjira mu Isibo Radio! Rev Dr Antoine Rutayisire, Jesca na Chryso banditse amateka

Hashize iminsi mike ku mbuga nkoranyambaga hasakaye inkuru nziza ku bakunzi ba Isibo TV ko igiye gutangiza Isibo Radio izajya ivugira kuri 98.7 FM.

Kuri ubu amakuru aryoheye amatwi ni uko iyi Radio yamaze gutangira ari nako abanyamakuru batandukanye b’ibikomerezwa bakomeje kwandika ubutumwa bushimira abahoze ari abakoresha babo bagakomereza umuhamagaro kuri iyi radio.

Icyari cyitezwe cyari ukumenya uko bizaba bihagaze mu gisata cya Gospel, gusa ariko kuri ubu ibintu bikomeje kujya mu buryo. Abakunzi b’ikiganiro Holy Room cyamaze gusabika mu mitima y’abakunzi ba Gospel nk’umuti wa kimbazi ku murwayi w’inzoka kuri ubu amaso bayahanze tariki ya 24/03/2024 hakazaba ari ku cyumweru ubwo iki kiganiro kizatangira ku mugaragaro mu buryo bw’amajwi. Bivuze ngo ba bahanzi bakunda kumvikana batagaragara banazwe mu bufu.

Umunyamakuru Abayisenga Christian wagize ihishurirwa ry’ikiganiro Holy Room kuri Isibo TV akaba yaratumye gikundwa cyane ahanini bitewe n’uburyo ayoboramo iki kiganiro akaba ariwe n’ubundi uzatangiza iki kiganiro kuri iyi radio.

Ku munsi wa 1 abatumirwa b’umunsi hakaba hagaragaramo Rev Dr Antoine Rutayisire, Chryso Ndasingwa, Gisubizo Ministry ndetse n’Umuramyi Mucyowera Jesca umubyeyi umaze iminsi mu bihe bye byiza.

Nyuma y’ukwezi kumwe asohoye indirimbo "Ikubambiye amahema" imaze kureba n’abarenga ibihumbi mirongo ine na bitandatu kuri YouTube, kuri ubu hashize amasaha makeya uyu muramyi Jesca anejeje imitima y’abakunzi be mu ndirimbo nziza "Jambo".

Ni indirimbo yatunganyijwe mu buryo bw’amajwi na Producer Prosper mu gihe amashusho yatunganyijwe na Producer Musinga ukomeje kugaragaza ubuhanga mu gutunganya amashusho dore ko kwitwa icyamamare muri Gospel utaziranye na Musinga ari nko kwitwa Rutahizamu w’ibihe byose utaratsinda igitego mucyeba.

Si ubwa mbere Mucyowera Jesca azaba atumiwe mu kiganiro na Abayisenga Christian dore ko baherutse gukorana ikiganiro ku Isibo TV cyanyuze imitima ya benshi.

Holy Room ni ikiganiro kigaruka ku gushima Imana ku bw’ineza yayo, gutarama, kuvuga ubuhamya bw’ibyo Imana yakoze no kumenyesha amakuru agezweho muri gospel.

Christian Abayisenga uzajya ukora ikiganiro cya gospel ni umunyamakuru wamenyekanye mu kiganiro Salus Relax kuri radio Salus (Aho yabaye umuyobozi w’igisata cy’imyidagaduro) aza kuhava yerekeza kuri radio yahoze yitwa Authentic ya Apotre Dr Paul Gitwaza aho yagiraga ikiganiro cyakundwaga n’aba Kristo benshi cyitwaga The Breakfast.

Yasezeye kuri iyi Radio ajya kuba umuyobozi ushinzwe ibikorwa kuri Isibo radio aza no gutangiza ikiganiro cya Gospel cyitwa Holy Room kimwe mu bikunzwe hano mu Rwanda.

Christian Abayisenga niwe uyobora Ikiganiro Holy Room

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.