Joshua Ishimwe ni umwe mu bahanzi bishimiwe cyane mu bitaramo bya Gospel uyu mwaka, ibi byagaragaye cyane nyuma yo gukora indirimbo nyinshi mu njyana ya Gakondo ndetse akavugurura indirimbo zizwi akazikora muri iyi njyana nziza zikongera zigakundwa.
Ubusanzwe bimenyerewe cyane ko buri muhanzi mu bitaramo butandukanye agira umwihariko we kandi akantu gato k’umwihariko (unique) mu miririmbire gashobora gutuma wigwizaho imbaga y’abakunzi.
Ibi ni byo byatumbagije Joshua Ishimwe [Josh Ishimwe] mu gihe gito aba yisanze mu ruhando rw’abahanzi bubatse izina.
Umwihariko we wamuhesheje igikundiro gitanganje kuko bigaragara ko yagiye mu bintu yiyumvamo neza adashakisha ndetse agaragaza ubuhanga mu guhitamo aho yerekeza muzika ye adapacapaca.
Kuki injyana Gakondo yayigize umwihariko we?
Gakondo ijya gutangira mu kwinjizwa muri Gospel, habanje indirimbo nkeya zakorwaga mu njyana y’ikinimba, indirimbo zirimo iya Richard Nick, Alexis Dusabe, Mani Martin, Jules Sentore n’abandi. Aba bahanzi bose ntibabitomoye cyangwa ngo bakomeze kubigira umwihariko.
Hadashyize cyera, Gospel yahise yunguka inanga ya Deo Munyakazi nayo yahise itanga isura nziza cyane muri Gospel kugeza aho ijwi rya Josh Ishimwe rihageze biba amata yabyaye amavuta.
Umwihariko w’Inanga ya Deo Munyakazi mu bitaramo butandukanye ni bimwe mu byashoboraga kuzuza ubusobanuro nyabwo bwo kuramya no guhimbaza nyakuri kuko ijambo ry’Imana muri Zaburi 150 ribivuga:
"Haleluya. Mushimire Imana ahera hayo, Muyishimire mu isanzure ry’imbaraga zayo. Muyishimire iby’imbaraga yakoze, Muyishime nk’uko bikwiriye gukomera kwayo kwinshi. Muyishimishe ijwi ry’impanda, muyishimishe nebelu n’inanga.
Muyishimishe ishako n’imbyino, muyishimishe ibifite imirya n’imyirongi. Muyishimishe ibyuma bivuza amajwi mato, muyishimishe ibyuma birenga. Ibuhumeka byose bishime Uwiteka. Haleluya".
Si aho gusa kuko byatumbagije impano ya Deo Munyakazi kugera n’aho atangira gutumirwa mu bitaramo bikomeye na za Festivali mpuzamahanga.
Joshua Ishimwe we yaje asa n’impano ishimangira ndetse inuzuza injyana Gakondo muri Gospel, nawe kubera ubuhanga no kubyerekezamo imbaraga, bibaka ari ibintu bimaze kumugwizaho abakunzi batagira ingano mu matorero n’amadini yose mu Rwanda no hanze yarwo.
Ni ikintu gishimishije kandi umuntu yavuga ko ari umugisha kugira umunyempano nka Josh Ishimwe ndetse n’inanga ya Deo Munyakazi muri Gospel y’u Rwanda kuko ari amabuye abiri yatanga isura nziza mu ma serukamuco (Festival). Baramutse bahuriye mu ndirimbo, byaba ari amata abyaye amavuta ku njyana Gakondo mu muziki wa Gospel.
Deo Munyakazi araganje mu njyana Gakondo
Amaze kwitabira ibitaramo bikomeye yaba mu Rwanda no hanze
"Reka Ndate Imana" niyo ndirimbo ya Josh Ishimwe ikunzwe cyane
Josh Ishimwe arakunzwe cyane muri iyi minsi
HARABURA IMINSI MICYE INDIRIMBO YE IKUZUZA MILIYONI KANDI NTA N’AMEZI 5 IRAMARA
DEO MUNYAKAZI YAKORANYE INDIRIMBO N’UMUHANZIKAZI JOSS STONE UKOMEYE KU ISI