Ndabasuhuje bene Data bakundwa amahoro y’Uwiteka abe muri mwe.
Mboneyeho akanya keza ko kubaganiriza ijambo ry’Imana ritaziye ubusa. Birashoboka ko imbaraga watangiranye urugendo arizo ugifite nka Kalebu, birashoboka ko ziyongereye cyangwa se zagabanutse. Buri wese ari bwisuzume yininire.
Twihuse reka dufate Bibilia zacu, turahera mu Abacamanza 16:22 "Ariko nubwo bari bamwogoshe, umusatsi wo ku mutwe we wongera kumera".
Turongera dusome: Yobu 14:7 "Erega hariho ibyiringiro yuko igiti iyo gitemwe cyongera gushibuka, Kandi kikajya kigira amashami y’ibitontome".
Bene data uyu Samusoni yari umunaziri w’Imana (uwarobanuriwe Imana). Ikindi Imana yamuvuzeho ibintu bikomeye mbere yo kuvuka.
Ikindi kandi yabaye umucamanza w’Abisraeli imyaka 20. Ikiruta ibyo byose yari arimo umwuka w’Imana ku buryo yashwanyaguzaga intare nta ntwaro afite ndetse akanesha abantu benshi nta ntwaro yindi afite akoresheje imbaraga yavukanye.
Nyamara ibyo ntibyabujije Delila umugore w’ibiro bikeya kumushukashuka amumenesha ibanga ndetse birangira yogoshwe umusatsi ananogorwamo amaso (bisobanura gutakaza imbaraga z’umwuka). Rero niko bimeze no muri iyi minsi ku ba Kristo benshi
Bimwe mu bintu bishobora gutuma umuKristo atakaza imbaraga z’Umwuka Wera
1. Kwifatanya n’andi mahanga: "Efurayimu yivanze n’ayandi moko, Efurayimu ni nk’umutsima udahinduwe ugashya uruhande rumwe. (Hoseya 7:8). Nyamara ijambo ry’Imana ritubuza kwifatanya n’abatizera tudahwanye. rero ikibabaje usanga abantu benshi iyo bamaze kugera ahakomeye batinya guhamya. rero bene ibi bitera gusayisha bigatera gutakaza imbaraga z’Umwuka.
2. Ubusambanyi: Ubusambanyi ni kimwe mu bintu bishobora gutuma umuntu atakaza imbaraga z’Umwuka Wera. "Kandi ntimugasambane nk’uko bamwe bo muri bo basambanaga, bigatuma hapfa abantu inzovu ebyiri n’ibihumbi bitatu ku munsi umwe". (1 Abakorinto 10:8)
Ubusambanyi bukuraho ubusabane hagati y’Umuntu n’Imana, Mwuka Wera akigendera.
3. Kumena ibanga ry’ibyo Imana yakuvuzeho: Samusoni yavuze ibye byose bimutera gutakaza imbaraga. Rero hari igihe ubwira abantu ibyo Imana yakuvuzeho bakakurwanya ugatakaza imbaraga.
4. Kudasenga: Gusenga ni imwe mu ntwaro z’umwuka zitanga imbaraga. Niyo mpamvu Yesu yakundaga kwibutsa abigishwa gusenga kugira ngo baagwa mu moshya. "Mube maso musenge, mutajya mu moshya. Umutima ni wo ukunze, ariko umubiri ufite intege nke." (Mariko 14:38)
Rero umuntu udasenga akunze kugwa no gutakaza imbaraga z’umwuka
5. Kutizera: Umuntu utizera iyo ahuye n’ibigeragezo akunze gutentebuka akagwa, kuko umutima utizera ntiwanezeza Imana. Ijambo ryabivuze neza, Abaheburayo 10:38 "Ariko umukiranutsi wanjye azabeshwaho no kwizera. Nyamara nasubira inyuma, umutima wanjye ntuzamwishimira."
Ibi ni bimwe mu byatuma umuntu atakaza imbaraga z’Umwuka Wera
Oh alleluiah! Ijambo ryambwiye ngo hanyuma y’ibyo wa musatsi wa samusoni wongeye kumera/mbese ngo imbaraga z’umwuka zaragarutse n’ubwo amaso yo atagarutse. Nawe rero humura Imana iragukunda n’ubwo wasayishije muri byinshi, n’ubwo wivuruguse mu byaha bitandukanye;
N’ubwo waretse gusenga, n’ubwo wivovoteye Imana, n’ubwo wibagiwe aho wavuye ukagwa. Nyamara mu ijuru hari Imana igukunda, hari Yesu Kristo uhora ateze amaboko ngo akubabarire
Yobu 14:7 "Erega hariho ibyiringiro y’uko igiti iyo gitemwe cyongera gushibuka, Kandi kikajya kigira amashami y’ibitontome.
Humura rero mwene data, wasubirana igikundiro wahoranye, wakongera ugahanura, wakongera ukaririmba, wakongera ukabwiriza, wakongera ukabona amahoro. Ca bugufi wemere intege nke zawe ubundi Kristo arakubabarira.
Murakoze yari mwene so Obededomu Frodouard
Imana iguhe umugisha