Yohana 12:26 (...)Umuntu nankorera Data azamuha icyubahiro.
Nta muntu utakwifuza gukorera abakomeye ku isi. Uno munsi uwambaza ahantu nifuza gukora mu Rwanda, nahitamo ahakomeye.
Ntabwo najijinganya kuko ahakomeye ndahazi, aho buri wese yifuza gukora. Impamvu nahitamo gukora ahakomeye ni uko nifuza gukorana n’abakomeye. Ndatekereza ko nawe ari uko bimeze.
Natekereje ku ijambo ryo kwitwa umukozi w’Imana nsanga rikomeye cyane. Riraruta andi mazina y’ibyubahiro abantu baharanira mu isi. Tekereza guhabwa amahirwe yo gukorera Imana, gukorana nayo...icyantangaje...tekereza kubahwa n’Imana!
Hari ibintu nize kuri iri jambo:
1) N’ubwo kuba umukozi w’Imana ari amahirwe ahabwa ubishaka wese, bake gusa nibo babihitamo;
2) Gukorera Imana n’icyemezo umuntu afata...ntabwo ari ibintu bigwirira umuntu;
3) Gukorera Imana bisaba umuntu guhindura uko yiyumva...uko yifata, bisaba kwemera kuba umuyoboke, uyoborwa, umugaragu uganduka;
4) Buri mukozi agira umurimo wihariye, inshingano n’umwanya we bwite abarizwamo. Niwo ahemberwa kd niwo agayirwa cyangwa ahanirwa! No ku bakorera Imana ni uko bimeze.
5) N’ubwo abantu batabubaha, abakozi b’Imana bubahwa n’Imana. Ibyo birabahagije;
6) Hari umunsi abakozi beza bagororerwa, abakoze nabi bakabibazwa.
Tekereza neza ku buryo ukorera shobuja!
Devotion shared by Rev. Dr Fidèle MASENGO, The CityLight Foursquare Church Kimironko