× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ihimbazwe Gad Umuyobozi Wungirije wa TFS yavuze impano yavumbuye muri Divine Nyinawumuntu

Category: Artists  »  September 2023 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Ihimbazwe Gad Umuyobozi Wungirije wa TFS yavuze impano yavumbuye muri Divine Nyinawumuntu

Umuyobozi akaba n’umuvugizi wungirije wa TFS "Trinity For Support”, Ihimbazwe Gad yavuze imvano yo kwinjira muri TFS anakomoza ku mpano yabonye mu muramyi Nyinawumuntu Divine.

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 20/09/2023, Gad Ihimbazwe udakunda kugaragara mu itangazamakuru, yavuze byinshi ku isabukuru ye ndetse no ku buzima bwe bwite anashima Imana yakomeje kubana nawe mu rugendo rw’ubuzima.

Mu kiganiro na Paradise.rw, Gad Ihimbazwe yagize ati "Kuri ubu ndashima Imana yakomeje kubana nanjye imfasha kuva ku rwego rumwe ikaba ingejeje aho numva ntewe ishema no kuba naravutse, nkaba numva ntewe ishema ko ndi mu bafite icyerekezo cy’ubuzima ndetse nkaba mbasha gutanga umusanzu mu iterambere ry’igihugu cyanjye".

Gad ufatwa nk’imwe mu nkingi za mwamba mu gufata amafoto meza ndetse na Video nziza asanzwe afite kompany ye bwite yitwa "Nyatsa", ikaba imaze kumwubakira izina dore ko ahamya ko ibyo yagezeho byinshi abikesha umwuga wo gufata Videos ndetse n’amafoto.

Uyu musore uvuka mu ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Muhanga, ubusanzwe ni umwana wa kabiri mu bana batanu. Amashuri abanza yayize ku kigo cy’amashuri cya Gitebe giherereye mu ntara y’uburengerazuba ahahoze ari muri Perefegitura ya Gisenyi.

Yaje gukomereza ikiciro cya 1 cy’amashuri yisumbuye mu ruhango ku kigo cyitwa APARUD, aza kuyasorezwa mu kigo cyitwa GS Gitarama. Icyiciro cya 2 cy’amashuri yisumbuye yagisoreje mu kigo cyitwa ACODES Buringa. Nyuma yo gusoza amashuri yisumbuye yaje gukurikirana amasomo yo gufotora no gufata amashusho.

Nyuma yo gusoza ayo masomo,yaje kwisunga Mukuru we wo mu muryango we bashinga kompanyi yitwa Nyatsa. Abajijwe imvo n’imvano y’izina Nyatsa, yagize ati "Uwo muvandimwe yambwiye ko kompanyi igomba kwitwa Nyatsa kubera ko tugamije kujya dufotora umuntu, tugatunganya ifoto neza, tukamwatsa, tukamukoraho rikaka. Kuri ubu Nyatsa izwiho kwambika abantu, gutunganya amafoto, Live Streaming ndetse na Video (Multimedia)".

Avuga ko icyatumye yinjira muri TFS byakomotse ku kuba yarumvise Divine aririmba. Yagize ati "Nyuma yo kumva Divine aririmba, numvise akeneye gufashwa dore ko yari akeneye amaboko amufata".

Ku byerekeye icyerecyezo afite muri Gospel yavuze ko yifuza kubona Gospel hari urwego yavuyeho ikazamuka. Yavuze ko binyuze muri Nyatsa, bazakomeza gufasha abahanzi ba Gospel yaba kubatunganyiriza amafoto meza akenewe mu itangazamakuru ndetse no kubakorera amashusho agezweho.

Ikindi yavuze ko yiteguye gukomeza gutanga imbaraga muri Trinity For Support. Nyuma y’impanuka ikomeye ariko Imana igakinga ukuboko, kuri ubu amakuru Paradise.rw ifite avuga ko Divine amaze koroherwa ndetse akaba yarasubukuye ibikorwa bya Gospel.

Kuri ubu amakuru Paradise.rw ifite ni uko Gad ari mu nzira yerekeza Kampala kujya kwishimira ibirori by’Isabukuru ye yabaye kuwa 20/09/2023 akaba agiye kuyikomereza ku kiyaga cya Victoria.
Hari n’indi mishinga y’akazi bwite azakomerezayo akazagaruka mu cyumweru gitaha.

Gady ubwo TFS yasinyishaga Divine

Gady ni Umuyobozi Wungurije wa TFS

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Nibyiza rwoce Kandi natwe tubona divine nyinawumuntu afite Impano Idasanzwe yo gusetsa Kandi natwe turamukunda

Cyanditswe na: Joshua iragena   »   Kuwa 22/09/2023 02:39

Gad ihimbazwe nishuti yanjye magara ndizerako aheshi yaciye hose twari kumwe gusa ibintu byerecyeranye nakazi niyiganda kuko twakoranye mubintu byishi bitandukanye kujyeza ubungubu akaba asigaye Ari photo graf nibyiza najye ndabyishimira kuko haraho yavuye akajyira naho yijyeza courge muhungu wanjye ndagushyigikiye komerezaho kd humura lbyo wiyemeje bizajyerwaho lmana mbere yabyose

Cyanditswe na: twagirishema assoumana  »   Kuwa 21/09/2023 14:08