× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ihemba neza ntiyambura!! Hamenyekanye umusore ugiye kubana n’umuramyi Vumilia!! Wa mukobwa afite Imana koko!

Category: Artists  »  September 2024 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Ihemba neza ntiyambura!! Hamenyekanye umusore ugiye kubana n'umuramyi Vumilia!! Wa mukobwa afite Imana koko!

Mu ndirimbo "Nyigisha", Vumilia agira ati: "Nyigisha ubwenge Mwami wanjye menye uko nabaho mu minsi igoye aho amahoro arumbye, urujijo rukarumbuka, nyigisha uko nabaho ntakugayisha!! N’umpa umugisha Yesu ujye unyigisha gushima, nimpura n’ibibazo jya unyigisha gutuza, nyigisha ubwenge ujye unyuza ukubiri n’ibituma nkugayisha, iruhande rwawe abe ariho nguma!".

Uyu mukobwa wagira ngo yarihanuriraga, ubonye umusore ugiye kumujyana wahita wumva agaciro k’imigisha uyu mwali yasabaga Imana, igisihaye ni ugusaba Imana kumwigisha gushima, gusa ariko ubanza Imana yaramusubirije muri iriya ndirimbo dore ko ari umwari urangwa no kuba hafi y’Imana no kwicisha bugufi..

Gusa nagira ngo mbanze nibwirire abasore benshi bakundaga umwali witwa "Vumilia Mfitimana nti: "Musubize amerwe mu isaho, mushakishirize ahandi kuko inkweto yabonye iyayo, ndetse imirimo y’uyu mwali yarangije kwemerwa!"

Hari kuwa mbere tariki ya 02/09/2024, nari nibereye bugufi bw’umuhanda nitegereza ibyiza Imana yahaye umujyi wa Kigali dore ko ubuzima numvaga butameze neza! Nagiye kumva numva telephone yanjye ihamagawe n’umwe mu bantu nkunze kwita kizigenza bitewe n’impamba afite muri uyu murimo.

Sinatinze kwitaba, nagize nti: "Karame Databuja", arangije ati: "Nyamuneka watanzwe!" Nti ’ese natanzwe iki?’ Aransubiza ati: "Ese ntiwamenye ibyabaye?" Ndamusubiza nti ’ese nabimenya gute kandi ndirwariye?’

Yansabye gufata moto ingeza aho yari ari nanjye ndasindagira ndahagera!!! Aho rero niho nise mu gitaramo cy’Imihigo. Gusa byabaye ngombwa ko njyenda nihinduye ukundi kuko kumenya ko ndi umunyamakuru wa Paradise hari ubwo byari gutuma ntakurikirana ibirori neza!!

Nasanze ibirori birimbanyije, aho umusore mwiza cyane witwa Dr Irene Komera yari arimo kubwira amagambo meza Vumilia Mfitimana. Mu by’ukuri wari umunsi w’akataraboneka ngirango amafoto ibindi azabivuga.

Uyu munsi wabanjirije ibirori by’isabukuru y’amavuko by’uyu mwali dore ko yavutse kuwa 03/09 wari umunsi w’akataraboneka! Uretse gukata umutsima, uyu musore yasabye Vumilia kuzamubera umugore, ntiyatinze mu ikona mu gusubiza ati: "Yes". Umusore yahise amwambika impeta.

Amakuru Paradise.rw ifite avuga ko uyu Dr Irene Komera witegura kuzaba umugabo wa Vumilia Mfitimana ari umusore w’indakemwa mu mico no mu myifatire. Ni umwe mu bantu bashyigikira cyane ibikorwa bya Muzika by’uyu mwali.

Mu gitaramo cyiswe "Nyigisha Live Concert" Vumilia yakoze mu mezi macye ashize, uyu musore ni umwe mu bamushyigikiye cyane.

Mfitimana Vumilia ni umwe mu baramyi bafite igikundiro kiganje akaba abarizwa mu itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa 7 (SDA). Kuri ubu akomeje ibikorwa bya muzika akaba yateguje indirimbo nshya yise "Umukiranutsi" izasohoka mu minsi ya vuba.

Nyuma y’ibi birori, hifashishijwe WhatsApp, Paradise yaganiriye na Vumilia wirinze kugira byinshi avuga. Abajijwe uko yumva amerewe, yavuze ko nta byinshi afite byo gutangaza, gusa avuga ko kuri iyi si yumva ari we muntu wishimye kurenza abandi ku bw’urukundo akomeje kugaragarizwa na Dr Irene Komera.

Paradise yifurije aba bombi ishya n’ihirwe.

Vumilia yateye intambwe iva mu busiribateri

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.