Kuva ku itariki ya 12 kugeza kuya 15 Kanama 2025, Kigali Convention Center izakira igiterane cy’imbaturamugabo yiswe All Women Together Conference 2025.
Iki giterane cyateguwe na Noble Family Church ku bufatanye na Women Foundation Ministries (WFM). Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ni “Kuva ku gutsikamirwa tujya mu butsinzi ”, ishingiye ku murongo wa Bibiliya wo muri Zaburi 68:11.
Iki giterane cyateguwe na Apôtre Mignonne Alice Kabera, washinze akanayobora Noble Family Church ndetse na Women Foundation Ministries. Ni umwanya ukomeye abagore barenga ibihumbi 5 bazahuriramo baturutse imihanda yose, bagamije guhumurizwa, kubakwa, gukira ibikomere no kongererwa imbaraga mu rugendo rwabo rwo guhindura isi barimo.
Mu bazatanga inyigisho n’ubuhamya bwubaka harimo Apôtre Mignonne Kabera wo mu Rwanda, Pasiteri Jessica Kayanja wo muri Uganda, Bishop Funke Felix-Adejumo wo muri Nigeria, Pasiteri Matthew Ashimolowo wo mu Bwongereza, Rev Julian Kyula wo muri Kenya, Dr. Patience Mlengana wo muri Afurika y’Epfo, Charisa Munroe-Wilborn wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, na Dr. Ipyana Kibona wo muri Tanzaniya. Hazanaboneka Israel Mbonyi, umuhanzi wamenyekanye cyane mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, uzasusurutsa abazaba bitabiriye.
Ibi bikorwa bizabera muri Kigali Convention Center yakira abantu bari mu bihumbi bitanu aho imiryango izajya ifungurwa saa Cyenda z’amanywa (3:00PM), ibiterane nyir’izina bigatangira saa Kumi n’Imwe z’umugoroba (5:00PM - 9:00PM).
Kubera ko benshi bashobora kutabasha kuhagera, gahunda y’ijoro izajya itambutswa Live kuri YouTube Channel ya Women Foundation Ministries, guhera saa Kumi n’Imwe na 30 z’umugoroba (5:30PM).
Abifuza kwitabira bashishikarizwa gukoresha QR code iri ku itangazo ry’iki gikorwa kugira ngo biyandikishe byoroshye bifashishije telefone zabo. Ku bakeneye ibisobanuro birenzeho, bashobora guhamagara cyangwa kohereza ubutumwa kuri: +250 783 134 038 / +250 788 308 717.
All Women Together igiye kuba ku nshuro ya 13, ni umwanya mwiza wo kongera kubaka umugore, kumukura mu mwijima w’ihungabana no kumwubaka ngo agere ku rwego rwo kuba intwari mu muryango no mu gihugu cye.
Noble Family Church & Women Foundation Ministries barahamagarira abagore bose n’ababashyigikiye guhagurukira hamwe, #AWT2025, ngo bagire uruhare mu mpinduka zifatika zituma umugore ahinduka ishingiro ry’impinduka nziza mu muryango mugari.
Kuva ku itariki ya 12 kugeza kuya 15 Kanama 2025, Kigali Convention Center izakira igiterane cy’imbaturamugabo cyiswe All Women Together Conference 2025.
Igiterane All Women Together kiri mu biterane byitabirwa cyane