× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Igitaramo cya mbere cya Iratwumva Gad “Praise and Worship Live Concert” kigiye kubera i Kigali- Dove Hotel

Category: Artists  »  1 month ago »  Jean D’Amour Habiyakare

 Igitaramo cya mbere cya Iratwumva Gad “Praise and Worship Live Concert” kigiye kubera i Kigali- Dove Hotel

Umuramyi Iratwumva Gad, umuramyi ukomoka mu Itorero ADEPR Kiyovu, yateguye igitaramo gikomeye cyiswe “Praise and Worship Live Concert”, kizabera mu Mujyi wa Kigali, ku itariki ya 4 Gicurasi 2025 guhera saa 82:00 z’amanywa (2:00PM) kuri Dove Hotel – Gisozi, kandi ni cyo cya mbere azaba akoze.

Iki gitaramo kizaba kirimo umwihariko w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, ndetse no gusangira Ijambo ry’Imana ku bazaba bitabiriye bose. Ni igitaramo cyatumiwemo Simuruna Choir ya ADEPR Kiyovu na The Light Worship Team, bategerejweho kuzazamura imitima y’abazitabira binyuze mu ndirimbo zabo zifite ubutumwa buhamye.

M. Joselyne, umukobwa wamenyekanye mu ivugabutumwa ryimbitse, ni we watumiwe nk’umwigisha w’Ijambo ry’Imana muri iki gitaramo.

Iki gikorwa giteganyijwe ku buntu (Free Entrance), kikaba kigamije gufasha abantu kwegerezwa Ijambo ry’Imana no kubona uburyo bwo kuramya no guhimbaza Uwiteka mu buryo bwuzuye.

Ni igitaramo kizaba kigamije kuramya no guhimbaza Imana, nk’uko abisobanura, kandi kizaba gishingiye ku rukundo rwa Yesu rutagurwa.

Mu kiganiro yagiranye na Paradise, Gad yavuze ko urugendo rwe mu muziki w’Imana rwatangiye akiri umwana muto. Yagize ati: “Nakuriye mu muryango w’Abakristo, Papa akaba yari umupasitori. Natangiye kuririmba muri korali y’abana, nyuma ngenda njya no mu mashuri nkaririmba mu ma korali y’ibigo, nza gukomeza no muri korali y’abantu bakuru aho barankujije mu mpano.”

Kuririmba ni umuhamagaro
Kuri Gad, kuririmba ni ikintu cyamujemo kera kikaba kinamworohera. “Iyo ndi gukora umurimo w’Imana numva binyorohera. Kuririmba ni impano indimo nifuza gukomeza gukoresha mu kubaka ubwami bw’Imana.”

Avuga ko iki gitaramo yakiteguye igihe kirekire, ariko igihe nticyamwemereraga. “Nigeze gushaka kugikora biranga kubera ubushobozi n’ukwizera guke, ariko Umwuka Wera yambwiye ko igihe kigeze, none ngoye kugikora.”

Iki gitaramo kizaba kidasanzwe ku buzima bwe, kuko kizaba n’umwanya wo kumurika indirimbo ze nshya zikoranye ubuhanga, aho abitabiriye bazazumva mu buryo bwa live. Ubusanzwe azwi mu ndirimbo za cover, ariko iyi ni intambwe nshya itangiza icyerekezo cye nk’umuhanzi wigenga.

Intego n’indoto muri muzika
Gad avuga ko intego ye ari ugukomeza gukora umuziki mwiza ufite ubutumwa, agafatanya n’abandi bahanzi mu kuzamura Gospel muri Afurika no ku rwego mpuzamahanga. Afite icyerekezo cyo kuba umwe mu bahanzi batanga ubutumwa bw’icyizere n’ukuri.

Yongeraho ati: “Ndashaka gukomeza gukorera hamwe n’abandi bahanzi bafite indangagaciro, kugira ngo Gospel izamuke ku rwego rwo hejuru, itangarizwe isi yose.”

Abamubera icyitegererezo n’ubutumire ku Banyarwanda
Mu bahanzi bamubera icyitegererezo, yagaragaje cyane Chryso Ndasingwa, amushimira kuba afite ukwizera gukomeye ndetse n’indirimbo ze zubatse imitima.
Agira ati: “Chryso Ndasingwa aranyubaka cyane. Ndifuza kugira ubumenyi n’umutima nk’uwe.”

Mu gusoza, Gad yasabye Abanyarwanda n’abakunzi ba Gospel bose kumushyigikira: “Mumbe hafi mu buryo bwose, no ku munsi w’igitaramo muzaze twinjire hamwe mu bwiza bw’Imana. Kwinjira ni ubuntu, imiryango izaba ifunguye Saa Munani z’amanywa.”

Amakuru y’ibanze:

Itariki: Ku wa Gatandatu, 4 Gicurasi 2025
Aho kizabera: Dove Hotel, Gisozi
Isaha: Guhera saa 2:00 z’amanywa (2:00PM)
Abazaririmba: Simuruna Choir, The Light Worship Team
Ijambo ry’Imana: M. Joselyne

Iki ni igitaramo cy’imbonekarimwe ku bakunda kuramya Imana mu mwuka no mu kuri.

Imwe mu ndirimbo ze zakunzwe n’abatari bake, nawe wayireba kuri YouTube:

Intego ye ni ukugeza ubutumwa bwiza bwa Kristo ku bantu benshi kandi ku buntu

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Twishimiye igiterane kivugabutumwa cyateguwe na Gad Iratumva kandi tunezezwa nayamakuru meza mutugezaho ariko mumutubarize niba hari ikoranabuhanga kubazabona bazakurikiraniraho icyo gitaramo live murakoze turabakunda

Cyanditswe na: David  »   Kuwa 25/04/2025 10:29