Umuramyi Chryso Ndasingwa yashyize umucyo ku byavugwaga ko yasuzuguriwe muri Foursquare Gospel Church iyoborwa na Prof. Bishop Fidele Masengo.
Kuwa Mbere tariki ya 28/04/2024 Chryso Ndasingwa afatanyije n’itsinda rimufasha gutegura "Wahozeho Album Launch" bagiranye ikiganiro n’itangazamakuru cyibanze ku mitegurire y’iki gitaramo aho we n’ikipe bakorana bavuze ko nibura 60% by’amatike yamaze kugurwa.
Muri iki kiganiro n’abanyamakuru cyabereye muri BK Arena, Chryso Ndasingwa yaganiriye birambuye ku gitaramo cye asubiza ibibazo bitandukanye yabajijwe byabimburiwe n’icy’umunyamakuru wa Paradise wari uduhagarariye muri iki kiganiro.
Kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize ni ukuvuga tariki ya 28/04/2024 hari amakuru Paradise.rw yahawe na bamwe mu bakristo basengera muri Foursquare avuga ko uyu muramyi yasuzuguriwe bikomeye muri iri torero ubwo yatumirwaga dore ko atari ku nshuro ya mbere yitabiriye ubutumire muri Foursquare iyoborwa na Prof Bishop Fidele Masengo.
Abakristo bahaye Paradise amakuru, bahuriza ku kuba umuramyi Muhumure Confiance wari uyoboye aya nateraniro yarasuzuguye Chryso Ndasingwa bigatuma agira intimba agataha ataririmbye.
Umwe mu baganiriye n’umunyamakuru wacu akaba n’umwe mu bantu b’imbere muri Foursquare yavuze ko intandaro yo gusuzugurwa kwa Chryso ari ukuba yaraje mu iteraniro yakererewe bituma Muhumure Confiance yanga kumwakira nk’uko basanzwe bakira abandi bakozi b’Imana dore ko iri torero rizwiho kugira Protocol yo mu rwego rwo hejuru.
Icyabaye ni uko Umuyobozi wa Gahunda atamuhaye n’umwanya wo guhaguruka ngo asuhuze abakristo ahubwo akaba yavavuze ngo na Chryso wakererewe nawe yahageze. Amakuru twahawe avuga ko ngo byababaje Chryso bikomeye, aza gusohoka bucece ataririmbye.
Mu kiganiro n’itangazamakuru, Chryso Ndasingwa ubwo yabazwaga uko byamugendekeye muri Foursquare, yatanze igisubizo cyuje ubumana dore ko yasubizanyije guca bugufi cyane. Yahakanye amakuru yo gusuzugurwa, gusa yemera ko yasohotse mu iteraniro ataririmbye , gusa avuga yagiye amenyesheje impamvu atashye ataririmbye kandi yatumiwe nk’umuriririmbyi.
Uyu muramyi ubarizwa muri New Life Bible Church, bigaragara ko yakujijwe n’amata y’Umwuka adafunguye, yagize ati: "Iyo turi gutumira hari n’igihe ujya mu nsengero zirenga enye cyangwa 5 ku munsi, icyo kintu cyabayeho ariko ntabwo bansuzuguye, ahubwo amasaha yanjye yageze mu rusengero harimo gahunda nyinshi."
Yongeyeho ati: "Mbere y’uko ngenda narabababwiye ngo ngiye gutumira abandi bantu, nzareba ikindi gihe ngaruke." Umunyamakuru wa Paradise yahise yongera aramubaza ati: "Ariko uremera ko wagiye utaririmbye"? Chyriso ati: "Yego ni ko byagenze,..nagiye ntaririmbye, ntabwo nabihakana ariko narabanje ndabasobanurira, ariko nta muntu wansuzuguye."
Nubwo Chryso yasubije gutyo, ababonye asohoka ataririmbye baganiriye na Paradise bo bavuga ko ’yasuzuguwe’ ndetse bababajwe cyane no kubona asohoka ataririmbye kandi bari banyotewe no kumwumva no gutaramana nabo, bakaba barabihuje n’uburyo bakibona umwifato wa Muhumure Confiance bahise babona ko uyu muramyi atakiririmbye.
Umwe mu bo twaganiriye yanenze ibyakozwe na Muhumure Confiance, avuga ko umuramyi yakabaye afata iya mbere mu kubaha no gushyigikira mugenzi we kuko nawe azamukenera. Ikindi ni uko Chryso Ndasingwa atekererewe ku bushake bwe.
Gihamya ni uko afite akazi kenshi cyane k’igitaramo cy’imbaturamugabo arimo gutegura, ahubwo nk’umuramyi mugenzi we yari kumuha amaboko, naho ubundi ibyo yakoze byafashwe na bamwe nk’ishyari kubera ibitangaza Chryo agiye gukorera muri BK Arena, ndetse byagaragaye nk’umutima wo kudashyigikirana.
Mu kiganiro na Paradise, Muhumure Confiance ubwo yari abajijwe ukuri ku makuru amushinga gusuzugura Chryso, yagize ati: "Ukuri kuhe se? Chriso twaravuganye ngo araza Foursquare atumire anaririmbe, yari kuza saa kumi n’imwe aza muma saa kumi n’ebyiri gutyo, asanga twakiriye umuvugabutumwa kuko yari yambwiye ko ajya ahandi kwamamaza;
Asnze twakiriye umuvugabutumwa ahita avuga ngo reka anyarukire aho handi aragaruka, tubibwira n’abakristo ko hari ahandi agiye agaruka, tunavuga concert ye dutumira abantu hanyuma aho yagiye aratinda biba ngombwa ko atakigarutse nta bindi".
"Wahozeho Album Launch" ni igitaramo cy’amateka giteganyijwe kuwa 05/04/2024. Kizabera mu nyubako igezweho ya BK Arena. Kugeza ubu birasaba kugura itike kare kuko abari gutegura iki gitaramo batangaje ko amatike akomeje kugurwa ku bwinshi. Mu itohoza rya Paradise, twasanze amatike ya VIP na VVIP hasigaye mbarwa.
Gura itike ya 5k; 10k; 12k; 15k na 20k kugira ngo wizere neza ko uzataramana Josh Ishimwe, Papi Claver na Dorcas, Aime Uwimana, Azaph Music International, Himbaza Club na True Promises kuko ari bo bazafasha Chryso Ndasingwa muri “Wahozeho Album Launch”.
Impamvu ni uko gutinda kugura itike kungana no kugura nk’uguruye dore ko kuri ku muryango (Gate), amatike azagurishwa 10k; 15k; 17k; 20k na 25k. Amatike ari kuboneka kuri www.ticqet.rw.
Chryso Ndasingwa yahawe inkoni yo kuramya n’Uwiteka ndetse n’umutima uca bugufi
Muhumure Confiance ni umwe mu bavuga rikijyana muri Foursquare Gospel Church
Chryso Ndasingwa agiye gukora igitaramo cy’amateka muri BK Arena