× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Igihozo Christine na Yves bahurije ibiganza mu ndirimbo "Waratsinze" yamanutse mu nzozi-VIDEO

Category: Artists  »  September 2023 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Igihozo Christine na Yves bahurije ibiganza mu ndirimbo "Waratsinze" yamanutse mu nzozi-VIDEO

Benshi bikundira uburyo aririmba atuje, bituma bifuza kumubona yataramiye Umwami. Uko bwije n’uko bucyeye atera imbere, abibaza ibanga akoresha abasubiza ko asengera mu kuri no mu mwuka. Uwo ni Igihozo Christine umwe mu mpano Gospel ifite.

Kuri ubu haravugwa inkuru y’indirimbo nziza aherutse gusohora, ikaba imwe mu ndirimbo zari zitegerejwe. Ni indirimbo yakoranye n’umuramyi Yves Rwagasore uzwiho kuririmbana umunezero mu maso. Ni indirimbo aba bombi bise "Waratsinze’’.

Mu kiganiro na Paradise.rw, abajijwe imvano y’iyi ndirimbo, Igihozo Christine yagize ati" Iyi ni indirimbo yamanutse mu nzozi."

Uyu muramyi uzwiho kwibanda ku butumwa buhumuriza imitima cyane cyane bushimangira ku kwizera, yavukiye mu gihugu cya Tanzania. Ni umwana wa 2 mu muryango w’abana bane dore ko babyaye abahungu babiri ndetse n’abakobwa babiri.

Ni umwe mu baririmbyi bashinze imbago zitanyeganyega muri Gospel. Yatangiye kuririmba akiri muto dore ko yinjiye mu kibuga afite imyaka umunani asengera muri korali y’ishuri ryo ku cyumweru. Nyuma yaje gukomereza umuhamagaro muri korali nkuru.

Mu 2021 ni bwo yatangiye kuririmba ku giti cye. Abajijwe ku cyerecyezo afite muri Gospel yagize ati: "Mfite icyerekezo cyo gukomeza umuziki cyane wa gospel ndetse nkawukora no ku rwego mpuzamahanga".

Kuri ubu amaze gusohora indirimbo 3 arizo: "Kumusaraba", "Tegereza" na "Waratsinze". Yasohoye indirimbo ya 1 mu kwezi kwezi kwa munani mu 2022. Nyuma y’amezi ane yasohoye indirimbo ya kabiri, ni ukuvuga mu kwezi kwa 12/2022.

Ni mu gihe kuri ubu indirimbo nshya yise "Waratsinze" imaze iminsi mikeya isohotse ikaba ikomeje kwibasira imitima yihebye ikayikura mu gikombe nshidikanyamana.

Kuri ubu umuririmbyi afataho icyitegerekezo ni Taya Gaukrodger ndetse n’uwitwa Tasha Cobbs Leonard.

Yves Rwagasore wakoranye indirimbo na Christine, azwi mu ndirimbo zitandukanye nka "Elohim", "Narababariwe", "Umugambi w’Imana", "Abiringiye Uwiteka" n’izindi.

Indirimbo nshya yahuriwemo n’aba batamyi bo guhangwa amaso yakozwe n’itsinda ririmo Arsene, Ishimwe, Sympo, Producer David ndetse na Levis.

RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA YA GIHOZO CHRISTINE NA YVES RWAGASORE

AMAFOTO Y’UMURAMYI CHRISTINE IGIHOZO

Christine Igihozo yakoranye indirimbo na Yves Rwagasore

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.