× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Igihe cyose umujeni ukijijwe ashoboye kwirinda kureba porono, aba atsinze urugamba rukomeye

Category: Health  »  January 2023 »  Nelson Mucyo

Igihe cyose umujeni ukijijwe ashoboye kwirinda kureba porono, aba atsinze urugamba rukomeye

Wakora iki niba warabaswe na porunogarafiya kandi uri umujeni ukijijwe ?

Ububi bwa porunogarafiya
Mu Rwanda kimwe n’ahandi ku isi umudendezo w’urubyiruko no kwishora mu ngeso zidahesheje agaciro umuryango nyarwanda, Itorero n’Igihugu bene uwo mudendezo urakumirwa.

Mu muryango ukijijwe ndetse n’udakijijwe biragoye kubona hari uwemerera abana kureba filime z’urukozasoni porunogaragiya (porno).

Paradise.rw yifuje ko usobanukirwa mbere na mbere ububi bwa porunogarafiya. Mu by’ukuri, porunogarafiya nta kindi igamije uretse gutesha agaciro ikintu Imana yaremye gikwiriye kubahwa. Nubona porunogarafiya muri ubwo buryo, bizagufasha ‘kwanga ibibi.’​—Zaburi 97:​10.

Menya ingaruka zayo. Porunogarafiya itesha agaciro abayikina n’abayireba. Ni yo mpamvu Bibiliya igira iti “umunyamakenga iyo abonye amakuba aje arihisha.”​—Imigani 22:​3.

Iyemeze kuyicikaho. Umugabo w’indahemuka Yobu yaravuze ati “nagiranye isezerano n’amaso yanjye. None se nabasha nte kwitegereza umwari” (Yobu 31:1)? Dore bimwe mu bintu nawe ushobora ‘gusezerana n’amaso yawe’:

Nimbona amashusho mabi agaragaza iby’ibitsina, nzajya mpita mfunga. Nincikwa nkongera kureba porunogarafiya nzabibwira umuntu w’incuti yanjye ukuze.

Ibiganza byafashwe n’imigozi

Uko ugenda urushaho kureba porunogarafiya, ni na ko kuyireka bikugora

Jya usenga. Umwanditsi wa Zaburi yasabye Yehova ati “utume amaso yanjye yikomereza atarebye ibitagira umumaro” (Zaburi 119:​37). Imana ishaka ko ucika kuri iyo ngeso kandi nuyisenga, izaguha imbaraga zo gukora ibyiza.​—Abafilipi 4:​13

Gira uwo ubibwira. Guhitamo umuntu wizera ubwira ikibazo cyawe, ni intambwe y’ingenzi izagufasha gucika kuri iyo ngeso.​—Imigani 17:​17.

Icyo ugomba kwibuka: Igihe cyose ushoboye kwirinda kureba porunogarafiya, ujye umenya ko utsinze urugamba rukomeye. Bwira Imana urwo rugamba watsinze kandi umushimire imbaraga yaguhaye. Niwirinda kureba porunogarafiya, uzaba ushimishije umutima w’Imana​—Imigani 27:​11.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.