× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ibyo utigeze umenya biba mu guhoberana, cyane cyane ku wo mudahuje igitsina

Category: Health  »  March 2024 »  Jean d’Amour Habiyakare

Ibyo utigeze umenya biba mu guhoberana, cyane cyane ku wo mudahuje igitsina

Guhoberana ni igikorwa kiba hagati y’abantu babiri. Kugira ngo abantu bahoberane bisaba ko bombi baba baziranye cyangwa hari ikintu bahuriyemo kigiye gutuma bamenyana. Icyakora guhobera umuntu umwegereye byo bikorwa n’inshuti.

Byagutungura uhuye n’umuntu utazi akaguhobera agahita yikomereza. Guhoberana nubwo ari umuco usanzwe mu nshuti, bigira akamaro gakomeye cyane, bikarushaho kuba byiza iyo bikozwe n’abadahuje igitsina kandi bari mu rukundo.

Nubwo hari ababikora mu rwego rwo kugaragaza ko bababariranye, ariko ababikora kubera amarangamutima y’imbere, guhoberana bibagirira akamaro gakomeye cyane batabasha guhita babona ako kanya. Guhoberana bivubura umusemburo witwa oxytocin utera umuntu kugubwa neza, ndetse umubabaro yari afite wose ukagenda ushira.

Ku bantu barwaye indwara y’agahinda gakabije no kwigunga cyangwa kwiheba, umuti ukomeye wabaha ni ukubahobera kenshi gashoboka kandi ubegereye. Ibi bigenda bibavura buhoro buhoro na bo batabizi, maze bakagenda bisanga mu bandi, agahinda kagashira, ibyabateraga kwigunga bigashira, bakiyakira bagasubira mu bandi, bakongera gusabana n’inshuti nk’ibisanzwe.

Abahanga bavuga ko mu gihe umuhungu cyangwa umukobwa atandukanye n’umukunzi we, wowe mukunzi mushya uba ugomba kumuhobera buri munsi kandi neza umwegereye, kuko bimufasha gukira ibikomere by’uwamuhemukiye vuba.

Gusa nubwo mwaba muhuje igitsina, ni byiza cyane guhobera inshuti yawe yatandukanye n’uwo bakundanaga mu gihe arangije kukubwira agahinda ke, byaba byiza akakakubwira akurambitse umutwe ku rutugu.

Ibi biterwa n’uko mu guhoberana umubiri uhita uvubura imisemburo ya oxytocin ndetse na dopamine ifatwa nk’imisemburo y’urukundo. Ubushakashatsi bwakozwe n’abahanga muri Kaminuza ya Cambridge bwagaragaje ko abantu bakunda guhoberana baba bafite ibyago bike byo kurwara umunaniro ukabije (stress) ugereranyije n’abandi batajya babikora. Guhoberana bigabanya umusemburo wa cortisol utera kumva umubiri unaniwe cyane bikabije.

Guhoberana bitera ibyiyumvo by’uruhu kohereza amakuru ku mitsi ikorana n’umutima, cyane cyane ku gice gishinzwe kurwanya umuvuduko ukabije w’amaraso, maze kigakora akazi ko kuwuringaniza neza.

Ni yo mpamvu abantu barwaye umuvuduko w’amaraso basabwa kutarakara bagahora bishimye, kimwe n’abarwaye umutima basabwa kuba hafi y’abantu babakunda kandi na bo biyumvamo, kugira ngo guhoberana bige biborohera.

Iri ni isomo rikomeye ku babyeyi bafite abana. Nubwo guhoberana biba byiza kurushaho iyo bikozwe n’abakundana urugero nk’umugabo n’umugore, ni byiza cyane nanone ku bantu ba hafi mu buzima n’ubwo baba bahuje igitsina.

Guhobera abana bawe kenshi uri umubyeyi bituma bakwiyumvamo, bakakwisanzuraho, kandi iyo bari mu bibazo bumva bitaweho ntibahangayike cyane.

Ushobora kujya uhobera mama wawe ugeze mu zabukuru, ugahobera abo mubana mu rugo n’abandi kuko bituma bumva bakunzwe kandi mwagirana ibibazo bigashira vuba, gusaba imbabazi bikakorohera no kuzitanga bikaba uko.

Guhoberana bikiza ibikomere by’agahinda

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.