× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Igihe cyo gukanguka - Pastor Alice Uwamahoro

Category: Bible  »  July 2024 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Igihe cyo gukanguka - Pastor Alice Uwamahoro

Abaroma 13:11-14 Nuko mujye mugenza mutyo, kuko muzi yuko igihe cyo gukanguka gisohoye rwose. Dore agakiza kacu karatwegereye kuruta igihe twizereye.

Ijoro rirakuze burenda gucya. Nuko twiyambure imirimo y’umwijima, twambare intwaro z’umucyo. Tugendane ingeso nziza nk’abagenda mu mucyo, tutagira ibiganiro bibi, tudasinda, tudasambana, tudakora iby’isoni nke, tudatongana kandi tutagira ishyari.

Ahubwo mwambare Umwami Yesu Kristo, kandi ntimuhe urwaho imibiri yanyu ngo ibone uko ikora ibyo yifuza. Ndabasuje benedata nshuti z’umusaraba wa Yesu.

Nshimiye Imana Data wa twese mwiza yo inyemereye ngo dusangire tunatekerereze hamwe ijambo ryayo nahaye intego ivuga ngo: igihe cyo gukanguka. Mu mirongo twasomye, Pawulo yandikira abaroma hari ingingo zigera kuri 3 yibanzeho zafasha abakristo gukanguka akava mu bitotsi:

Ibi bitotsi si iby’umubiri bimwe dusinzira turuhuka ahubwo ni ibitotsi byo mwuka. 

Ibi bitotsi nubwo bitandukanye, ibimenyetso byabyo birasa. 

Umuntu usinziriye (mu mubiri no mu mwuka) arangwa:

No kutagira icyo yumva

Ntacyo abasha kureba

Ntacyo yabasha gutekereza

Ntabasha kugira aho ava ngo agire aho agera.

Umuntu umwe niwe wigeze kuvuga ngo _ibitotsi ni murumuna w’urupfu. Pawulo yandika yavuze intambwe umukristo yatera akabasha kuva mu bitotsi byo mu Mwuka.

Kumenya ibihe n’iminsi: Yesu mu nyigisho ze yakunze kugaruka kw’ijambo rivuga ngo Mube maso kuko mutazi umunsi cyangwa igihe (Matayo 25:14) umukristo wese agira ibihe bitandukanye bitewe naho ageze mu rugendo. Mu gihe cy’intege nke agomba kugira inzogera imwibutsa ko urugendo rugikomeje.

Bimeze nk’igihe mbere yo kuryama ushyira alarm/reveille muri terefone cg isaha ngo mu gihe cyo kubyuka igukangure. Umukristo wese akeneye iyi nzogera mu gihe cyose yatinze mu bitotsi byo mu mwuka.

Urugero igihe yageze mu ntege nke zo gusenga no gusabana n’Imana, intege nke zo gusoma ijambo ry’Imana no kuryitondera, kujya mu materaniro rusange no mu murimo yahamagariwe etc. Kumenya ibihe urimo nibyo bigushoboza gufata izindi ngamba zo kuva mu bitotsi. Umwanditsi wa Zaburi 90:12 nawe yaravuze ngo _utwigishe kubara iminsi yacu uburyo butuma dutunga imitima y’ubwenge

Kwiyambura imirimo y’umwijima:* intambwe ya kabiri yo kuva mu bitotsi, nukwiyambura imirimo ya kamere. Pawulo iyi mirimo yayivuze mu bagaratiya 5:19-21, ageze mu baheburayo 12:1 aravuga ngo ubwo tugoswe n’igicucu cy’abahamya bangana gutyo twiyambure ibituremerera byose n’icyaha kibasha kutwizingiraho vuba, twigire imbere aho dutunganirizwa rwose umuntu uri mu bitotsi arangwa no kutanesha ibyaha bimwizingiraho bikamuheza mu ntege nke bigatuma atabasha gushyikira ubwiza bw’Imana.

Kwiyambura, kuzibukira ibyo byose bidutandukanya n’ubushake bw’Imana bitubashisha gutsinda ibitotsi byo mu rugendo. Mu gitabo cy’umugenzi, Mukristo na Mwizerwa bageze mu gihugu kiroga bafatwa n’ibitotsi ariko bigira inama yo guhāna ubuhamya bw’ibyo Imana yagiye ibakorera kugira ngo badasinzirira aho hantu kuko uwahasinziriraga wese yasinziraga by’iteka, babasha kuva aho hantu amahoro.

Kwambara Kristo: Intambwe ya 3 nukwambara Kristo. Ukagendera mu nzira ze. Mu yandi magambo ukagera ikirenge mu cye. Ukemerera Kristo akavugurura imitekerereze, imibereho, imigirire n’imico wagenderagamo kera.

Yohana 15:4 Yesu ubwe yaravuze ngo Nimuguma muri njye, amagambo yanjye akaguma muri mwe nibwo muzabasha kwera imbuto nziza kuko Ntacyo mubasha gukora mutamfite Umuririmbyi wa 207 niwe wavuze ngo uwaba atinyutse ibyago byose naze akurikire Umwami Yesu ageze hepfo aravuga ngo _ntabwo azacogozwa n’incamugongo abazimubwira nibo bazagwa.

Kwambara Kristo, kuguma muri we nibyo gusa bitubashisha gutwara za ntwaro zose Paul yanditse mu befeso 6, bityo tukabasha kunesha harimo no gutsinda ibi bitotsi byo mu mwuka

Impamvu 2 Pawulo yavuze zituma dukwiriye gukanguka tukava mu bitotsi, tukaba maso:

Ijoro rirakuze

Agakiza kacu karatwegereye

Ibitotsi by’umubiri bisaba ko umuntu asinzira na nijoro mu gihe ibitotsi byo mu mwuka bisaba kuba maso cyane cyane mu gihe cy’ijoro.

Iyi si iri mu gihe cy’umugoroba wayo, aho inzara, ibyorezo, uburwayi, ubukene, ubugome, ubwicanyi, intambara, ibīza, ibyaha bikaze bikomeza kwiyongera kdi Byugarije ab’isi bose ariko Yesu we yaravuze ngo nimubona ibyo bimenyetso byose muzararame murebe mw’ijuru kuko kuza k’umwana w’umuntu kuzaba kuri hafi.

Agakiza karatwegereye (full salvation) kugaruka Yesu kuri hafi, Umwami ageze kw’irembo ngo akize abamwizera by’ukuli imiruho n’imihati byo muri ubu buzima, ageze kw’irembo ngo aze ace intambara n’aya makuba ayamereho;

Kugaruka kwa Yesu aje kwima ingoma y’amahoro kuratwegereye, niyo mpamvu duhamagarirwa kuva mu bitotsi byo mu Mwuka kugira ngo ubwo azaza tuzabashe kumva impanda ye kdi tuzamusanganire tudafite umugayo ahubwo tukiri maso, ibitotsi byo mu mwuka bitaraduhitanye.

Ikibazo: Muri iki gihe uni ibiki biri kututera ibitotsi? N’ingamba ki ufashe ngo ibyo bitotsi ubivemo?

Iki ni igihe cyo gukanguka kugira ngo Kristo atumurikire

Murakoze, Imana y’amahoro ibahe imigisha yayo.

Pastor Alice Uwamahoro

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.