Abakristo b’Itorero rya Angilikani mu Rwanda, bababajwe no kuba ibibazo bibera mu itorero bikemurwa na Leta kandi ubwaryo ryifitiye inzego zibishinzwe.
Ni nyuma y’aho Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Mutarama 2025 rutangaje ko rwafunze Musenyeri Mugisha Mugiraneza Samuel weguye ku buyobozi bwa Diosezi ya Shyira, nk’uko bigaragara mu butumwa rwanyujije kuri X [Twitter].
Itangazo rigira riti: “RIB yafunze Musenyeri Mugisha Mugiraneza Samuel weguye ku buyobozi bwa Diosezi ya Shyira, Itorero rya Angilikani mu Rwanda. Akurikiranyweho ibyaha byo kunyereza no gukoresha umutungo wa diyosezi mu nyungu ze bwite, mu gihe yari akiri ku buyobozi. Afungiwe kuri Station ya RIB ya Remera mu gihe iperereza ku byaha aregwa rikomeje.”
Pawulo yasabye Abakristo kutaregana mu bayobozi b’isi ahubwo bakikemurira ibibazo byabo mu itorero, nk’uko bigaragara mu 1 Abakorinto 6:1-6. Muri iyi mirongo, Pawulo yagaragaje ko abizera bakwiriye gushaka ababakemurira ibibazo hagati yabo mu Itorero, aho kwitabaza inkiko za Leta.
Yagize ati: " Iyo umuntu wo muri mwe afite icyo apfa na mugenzi we, mbese ahangāra kuburanira ku bakiranirwa ntaburanire ku bera?”- 1 Abakorinto 6:1
Iyi nama yashyizweho mu rwego rwo kwerekana ko abakristo bafite ubushobozi bwo gukemura amakimbirane yabo mu buryo buhuje n’ugushaka kw’Imana, aho kuba urubanza rwacibwa n’izindi nzego zidashingira ku mategeko ya gikristo.
Bamwe mu bazi uyu murongo, bifashishije X yatangiweho iri tangazo, batanze ibitekerezo bigaragaza agahinda batewe no kuba ikibazo cyo mu itorero cyarananiranye kugera ubwo gishyikirizwa ubuyobozi bwa Leta, dore ko na Bibiliya ivuga ko abayobozi ba leta bashyizweho n’Imana, aho mu Abaroma 13: 1-5 yasabye ko "tububaha", urugero nko ku murongo wa 1 hagira hati:
“Umuntu wese agandukire abatware bamutwara, kuko ari nta butware butava ku Mana, n’abatware bariho bashyizweho n’Imana.”
Uku ni ko bamwe barimo uwitwa Emmerance Niyonagira babibona bagendeye ku cyo Bibiliya yigisha:
– “Ese ibi bibazo byo mu madini no mu matorero, ntibyajya bikemurirwa mo indani hagati yabo, aho kugira ngo bigere kure, ko ibi usanga bizanyemo amacakubiri mu bakristo, n’aba bandi birirwa batubaza icyo tuba twagiye gukora (iyo twagiye gusenga) bakaboneraho? Bajye baza muri Kiliziya Gatolika babigishe.”
– “Nta ho byabaye ko umupasitoro uhinduriwe umurimo ahinduka, musenyeri we akamwitandikaho agasiga amweguje, bikanagera aho afungwa. Muri Kiliziya Gaturika bapfa ibindi ariko iby’ubuyobozi n’amafaranga/imitungo nta padiri wabipfa na Musenyeri we ngo banafungishanye bene kariya kageni.”
– “Ese RIB yaregewe na nde musenyeri? Ntikwiriye kwivanga mu micungire y’umutungo w’amadini. Ese Umuyobozi mukuru wa Angilikani byaramunaniye?”
Aba ni ko babibona, bumva ko uku ari ugukabya, kugera ubwo RIB ibyinjiramo, kandi hari n’abandi benshi bakomeje kubinenga. Icyakora, ubuyobozi bwo mu itorero bwari bwagerageje ibishoboka byose ngo bikemuke, kugera ubwo binaniranye.
Umushumba Mukuru wa EAR mu Rwanda, Dr Laurent Mbanda tariki 3 Ukuboza 2024 yahagaritse ku mirimo Musenyeri Dr. Mugisha wayoboraga Diyoseze ya Shyira kugira ngo hakomeze hakorwe ubugenzuzi ku bibazo by’imiyoborere n’imitungo bimuvugwaho. Iki gihe byari bikiri mu itorero.
Ibibazo Musenyeri Dr. Mugiraneza Mugisha Samuel avugwamo byatangiye kuvugwa mu ntangiriro y’umwaka, ubwo bamwe mu bapasiteri bo muri EAR Diyoseze ya Shyira bari bamenyereye imikorere y’iyi Diyoseze bahindurirwaga imirimo n’inshingano, bigafatwa nko kwikiza abashakaga kubangamira imigambi ye.
Byarakomeje bifata indi ntera kugeza aho mu kwezi kwa Karindwi n’ukwa Munani, abo bashumba birukanywe mu nshingano nk’uko babimenyeshejwe mu ibaruwa yo ku wa 14 Kanama 2024. Hasezerewe Pasiteri Kubwayo Charles na Pasiteri Kabaragasa J. Baptiste.
Mu cyumweru cyakurikiyeho ku wa 20 Kanama 2024, Musenyeri Dr. Mugiraneza Mugisha, yongeye kwandikira abo bapasiteri amabaruwa abamenyesha ko birukanywe ndetse n’amasezerano bari bafitanye na EAR Diyoseze ya Shyira asheshwe.
Ubwo ibyo byose byakorwaga muri icyo gihe, abo bapasiteri ni ko na bo berekanaga ko bari gukorerwa akarengane mu nyandiko bagiye bandikira Urwego Rukuru rw’Itorero EAR, ndetse berekana ko uko tutumvikana kwabo bituruka ku miyoborere mibi, kwigwizaho umutungo no kuwucunga nabi bikorwa na Musenyeri Dr. Mugisha.
Nk’uko Kigali Today dukesha iyi nkuru ikomeza ibivuga, mu byo bagaragaje ndetse bigashyirwa hanze birimo isoko ryo kugemura umucanga ku nyubako ya EAR Diyoseze ya Shyira iri kubakwa mu Mujyi wa Musanze bivugwa ko ryari rifitwe na kompanyi ya Musenyeri Mugisha ndetse n’imodoka ya Fuso yawutundaga ngo yanditswe ku mazina na Dr Mugiraneza Mugisha Samuel n’ibindi birego binyuranye.
Ibi bibazo byakomeje gukururana, kugeza aho Musenyeri Mugisha ahagaritswe n’ubuyobozi bwa EAR mu Rwanda, ndetse ibi bibazo byarazamutse bigera mu Rwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere.
Mu Baroma 13:4 hagira hati: “Kuko ari umukozi w’Imana uguhesha ibyiza. Ariko nukora nabi utinye, kuko adatwarira inkota ubusa. Ni umukozi w’Imana, uhōresha umujinya ukora nabi.” Ibi ni byo RIB yakoze, kuko yo igenza ibyaha, iharanira gushyira ku murongo mwiza abo ireberera.
Musenyeri Mugisha Mugiraneza Samuel wo muri Angilikani yatawe muri yombi na RIB