Mu masaha macye ashinze ni bwo Bishop Dr Fidele Masengo yasangije abantu ifoto y’amateka aho yari ari kumwe na Perezida wa Uganda, Yoweli Kaguta Museveni.
Bishop Dr Fidele Masengo, Uyobora Foursquare Gospel Church, yashyize hanze iyi foto binyuze kuri Instagram. Nta magambo menshi yanditse munsi yayo uretse ko yavuze ko ari "urwibutso". Bigaragara ko ari ifoto yafashwe mu bihe byashize, birashoboka ko ari mbere ya Covid-19.
Ni ifoto y’amateka kuko ari gacye Abakuru b’Ibihugu bagaragara bari kumwe n’Abanyamadini. By’umwihariko, Bishop Dr Masengo we agaragara yahuje urugwiro na Perezida Museveni ndetse barimo gusuhuzanya mu ntoki, ubona buri umwe anezerewe mu mboni za Paradise.
Bishop Dr Masengo hamwe na Perezida Museveni