× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Icyambu Live Concert! The Ben yaririye ubuki muri BK Arena, ibye na Mbonyi bihinduka "Ha Uguha"

Category: Artists  »  December 2023 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Icyambu Live Concert! The Ben yaririye ubuki muri BK Arena, ibye na Mbonyi bihinduka "Ha Uguha"

Kuri uyu wa Mbere w’igitambo cya Noheri, benshi bahisemo gukura amafaranga yabo kuri Konte ya BK bayabitsa ku yindi konti bihana imbibi yitwa Arena.

Birumvikana ni mu gitaramo ngarukamwaka cyiswe "Icyambu Live Concert" gitegurwa n’umuramyi wa 1 muri Afurika y’iburasirazuba Israel Mbonyi, kikaba cyashyiraga umutemeri ku bitaramo by’uyu mwaka.

Iki gitaramo kikaba cyatangiye saa Kumi n’imwe. DJ Spin ufatwa nka DJ wa mbere mu kuvanga imiziki muri Gospel mu Rwanda, yakomeje gususurutsa abantu kugeza saa 19h00.

Saa moya zuzuye nibwo habaye ihererekanyamwanya hagati ya Dj Spin na Kabuhariwe Ivan Ngenzi umaze gufata ikirere cyo mu Rwanda ahanini bitewe n’ijwi rye rizira amakoni n’amakaraza.

Yvan Ngenzi akaba yakomeje gususurutsa abantu mu ndirimbo gakondo ziganjemo izo kuramya no guhimbaza Imana aho yahereye ku ndirimbo "Ndacyafite impamvu".

Yvan Ngenzi uzwi cyane mu njyana gakondo yakomeje gususurutsa imitima ndetse akaba yabaye umushorera mwiza ugeza abantu kuri Israel Mbonyi.

Yvan Ngenzi yakomewe amashyi ubwo yagororaga umuhogo mu njyana ya Gakondo. Ubwo yageraga ku ndirimbo Warakoze Mana ya Jules Sentore yagoroye amaboko bidasanzwe abari aho bose bahita babyina insamba. (Ikomoka ku Ntore Masamba).

Yavangagamo n’indirimbo zo muri kiriziya Gaturika aho yaririmbye indirimbo Shimwa Nyagushimira. Yanyuzagamo akigisha n’abasore kwivuga. Ni wowe mugenga, Reka ndate Imana data ni zimwe mu zo yaririmbye.

Saa 7:35 ni bwo Yvan yakiriye Israel Mbonyi kuri Stage. Mbonyi yaririmbwe karahava
Nk’Uko bisanzwe yabanjirijwe n’abacuranzi be. Yazamukiye mu ndirimbo Umusirikare, akurikizaho indirimbo Yaratwimanye.

Yakurikijeho Ndashima akurikizaho Baho yakurikiwe na Nzi ibyo nibwira. Ni igitaramo kitabiriwe na Emmy Vox, Masamba na Gaby Kamanzi, Alex Muyoboke, Bishop Dr Fidele Masengo, Aimé Uwimana ndetse na The Ben wakoze ubukwe kuri uyu wa Gatandatu.

Uyu muhanzi uherutse kwambikana impeta y’Ubudatandukana na Miss Uwicyeza Pamela, muri iyi minsi abanye neza na Mbonyi dore ko nawe yitabiriye ubukwe bwe ndetse bakanaririmbana indirimbo y’urukundo.

Kuba The Ben umaze umunsi 1 arushinze yitabiriye iki gitaramo bamwe babufashe nka wa mugani wa ya numa y’i Rwanda yabwiye iy’i Burundi ngo "Ha Uguha". Ni mu gihe abandi babifashe nko kurira ubuki muri BK Arena mu gitaramo cya Israel Mbonyi.

Paradise irakomeza gukurikirana amakuru.

The Ben mu gitaramo cya Israel Mbonyi

Israel Mbonyi yongeye kwatsa amatara ya Kigali

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.