× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Icyamamare Cece Winans ategerejwe i Nairobi aho azasangira uruhimbi n’Umunyarwanda

Category: Artists  »  13 hours ago »  Jean D’Amour Habiyakare

Icyamamare Cece Winans ategerejwe i Nairobi aho azasangira uruhimbi n'Umunyarwanda

Cece Winans, wo muri Amerika ategerejwe ku wa 30 Kanama 2025 mu gitaramo gikomeye i Nairobi, aho azasangira uruhimbi n’Umunyarwandakazi, Uwase Vanissy.

Icyamamare mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Cece Winans, ategerejwe ku wa 30 Kanama 2025 mu gitaramo gikomeye kizabera muri Uhuru Gardens, mu murwa mukuru wa Kenya, iNairobi.

Iki gitaramo, cyiswe “More Than This” (Ibirenze Ibi), cyateguwe na Faith Collective, (itsinda ryo muri Kenya, rizwi cyane mu gutegura ibitaramo bya Gospel n’ibikorwa by’iyobokamana mpuzamahanga), gitegerejweho guhuriza hamwe abantu b’ingeri zose mu gihe cyo kuramya Imana no kuyishimira binyuze mu ndirimbo.

Mu gitaramo, Cece Winans azasangira urubyiniro n’abahanzi b’icyamamare barimo Umunyarwandakazi Vanissy Uwase, umukobwa w’umuririmbyikazi umaze gutera imbere cyane mu muziki wa Gospel, ndetse na Kambua, umwe mu bahanzi bakomeye muri Kenya.

Ni amahirwe akomeye ku Rwanda kubona umwe mu bahanzi b’Igihugu agihagararira ku rwego mpuzamahanga mu gitaramo kirimo izina rikomeye nka Cece Winans.

Cece Winans, yavukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akaba yaramenyekanye cyane mu ndirimbo z’iyobokamana zakunzwe cyane. Zimwe mu ndirimbo ze zizwi cyane harimo "Alabaster Box," "Never Have I Ever," "Believe For It," na "Count It All Joy."

Vanissy Uwase ni umuririmbyi w’Umunyarwandakazi w’umwuga mu muziki wa Gospel, uzwi cyane ku mbaraga n’ubuhanga bwe mu kuririmba. Afite umubare munini w’indirimbo zakunzwe, harimo "Gharama Ya Wokovu," "Nikurejeshee," ndetse n’izindi nyinshi zakozwe mu buryo bwa street worship (Street worship ni uburyo bwo kuramya no guhimbaza Imana mu ruhame, ahantu rusange cyangwa mu mihanda, aho abahanzi cyangwa abaramyi baririmbira abantu batari mu rusengero,nka "We are here for you" na "Baba naomba."

Amatike y’iki gitaramo aboneka ku rubuga madfun.com, kandi gishyigikiwe na Uganda Airlines, Nairobi Serena Hotel, na Citizen Digital. Byitezwe ko ari igitaramo kizahindura byinshi mu mitima y’abazakitabira, kigahuriza hamwe abakunzi b’indirimbo zo kuramya Imana, kikazazana ihumure.

Byatangajwe na Hope Tv-K kuri Instagram

Mu gitaramo, Cece Winans azasangira urubyiniro n’Umunyarwandakazi Vanissy Uwase,

Mu gitaramo, Cece Winans azasangira urubyiniro na Kambua, umwe mu bahanzi bakomeye muri Kenya.

Mu gitaramo, DJ Moz ni we uzaba uri ku buhanga bw’ibyuma

Ubu wagura itike yawe nonaha

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.