Yeremiya 17:9 Umutima w’umuntu urusha ibintu byose gushukana, kandi ufite indwara ntiwizere gukira. Ni nde ushobora kuwumenya uko uri?
Mu myaka ya za 1930 kugeza muri za 80 hakunze kuvugwa indwara y’umugongo. Icyo gihe mu bihugu byinshi byo ku Mugabane w’Uburayi no muri America n’ibwo inganda ninshi zashingwaga.
Abantu benshi bakoraga imirimo y’ingufu bikabaviramo kurwara imigongo. Kubera iterambere ry’inganda n’ikoresha ry’ikorana-buhanga, imirimo y’ingufu yaragabanutse cyane.
Ubu abantu benshi ni abakoresha ubwonko. Indwara ziterwa no gukora imirimo ivunanye nk’umugongo zaragabanutse cyane.
Ubu hagezweho indwara z’umutima zigaragara mu buryo butandukanye. Ubu umutima uri mu ndwara zihitana abantu benshi ku isi. Tuzirikane abarwaye imitima.
Ariko umutima- nyama siwo wugarijwe n’indwara gusa. Umutima ariwe muntu w’imbere nawe arugarijwe. Niwe Yeremiya yavuze mu buhanuzi bwe.
Yeremiya yahanuye ku ndwara y’umutima abantu benshi bagendana ariko batiyiziho.
Birababaje kugira indwara ntuyimenye. Ubwabyo kubana n’indwara ni ikibazo. Kutamenya ko urwaye KD nabyo ni ikibazo. Kutamenya icyo urwaye nabyo ni ikindi kibazo. Kutamenya icyagukiza nacyo ni icyiyongera ku bindi.
Imitima y’abantu benshi irarwaye. Ikeneye kubimenya no kumenya Muganga w’imitima. Kubera iyo mpamvu, ikibazo gikomeye umutima ufite ni umutima ubwawo.
Iyi nyigisho nzayigarukaho.
*©️Devotion shared by Fidèle Masengo,* The CityLight Foursquare Church