Elayo ni izina ryo mu rurimi rw’igiheburayo risobanura “Amavuta yomora”.
Korali Elayo ni muryango w’abanyeshuri b’Abapantekote bakorera umurimo w’lmana muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye (Elayo Choir CEP UR HUYE CAMPUS), ndetse akaba ari umuryango w’abaririmbyi basaga 150 bakubiyemo ibyiciro bibiri harimo abakiri ku ntebe y’ishuri (Current Elayo) n’abandi basoje amasomo yabo (Le POST CEPIE ELAYO).
lyi korali Kandi yatangiye umurimo w’lmana ku wa 01 Ukuboza 2001. Si ibyo gusa kuko Korali Elayo igizwe n’urubyiruko rukiri ruto rufite impano ndetse n’inyota yo kuramya Umwami wabo.
Kuwa 05 Nyakanga 2024 ni bwo korali Elayo yashyize hanze indirimbo nziza cyane bise "lkidendezi". Ni indirimbo nziza cyane ije nyuma y’iyo baherutse gushyira hanze bise "Gideyoni" ariyo yabanjirije izindi mu ndirimbo zafatiwe muri Album Launch iyi korali iherutsemo aho bakoraga alubumu ya 4. lyi ndirimbo kandi ije Ari iya 2 kuri Album yitwa "YAKOZE IBYO TUTIBWIRAGA" igizwe n’indirimbo 5 .
Muri iyi ndirimbo ikidendezi batangira bagira bati: "I Yerusalemu bugufi bw‟irembo ry‟Intama hari ikidendezi Betesida cyabagaho abarwayi batandukanye, rimwe narimwe Marayika yahindurizaga amazi uwajyagamo mbere yabashaga gukira indwara iyariyo yose".
Bakomeza bagira bati: "Yesu ageze kuri icyo kidendezi ahasanga umuntu wari umaranye uburwayi imyaka mirongo itatu n‟umunani, koko ntawe yagiraga wokumujugunyamo, amugirira imbabazi aramukiza. Yesu arihariye mu mikorere ye nubwo amazi atakwihinduriza ashoboye byose. Ahari wabona ntanzira igihari cyangwa se ukabona ntaho yahera akora umutegereze wihanganye igihe cye kigeze arakora".
Mu kiganiro na Paradise, Umuyobozi wa korali Elayo ubwo yabazwaga imikorere ya korali Elayo muri ibi bihe abanyeshuri bari mu biruhuko yagira ati: "Muri iyi minsi ya Vacance ivugabutumwa rirakomeje cyane cyane mu tuzagenda turikomereza ku mbuga nkoranyambaga zacu zigiye zitandukanye ndetse turatekereza ko mu kwagura ubwami bw’Imana, tuzarushaho no gukorana n’ibitangazamakuru binyuranye."
Yakomeje agira ati: "Muri izi mpera z’umwaka turimo dutegura urugendo rw’ivugabutumwa tuzagirira i Kigali, ikindi kandi turimo dutegura launch izabera mu mugi wa Kigali ikazabanzirizwa na pre- launch izabera i Huye."
Uretse kuririmba iyi korali Kandi igira ibikorwa bitandukanye byo gufasha abantu bafite ibibazo yaba abaririmbyi ba korali Elayo ndetse n’abandi bantu bo hanze (mu magereza, kwa muganga n’abantu batishoboye.)
Mu mwaka 2005 korali Elayo nibwo yashyize hanze album yabo yambere bise "Twigishe gusenga", mu mwaka 2008 bashyize hanze alubumu ya kabiri bise "lbyiringiro".Muri 2011 hakurikiyeho iya gatatu bise "Akira amashimwe". Hanyuma gato kuwa 17/03 2013 korali Elayo yasohoye alubumu y’amashusho yambere yitwa "Akira amashimwe".
Korali Elayo ikorera umurimo w’lmana muri kaminuza nkuru y’u Rwanda ishami rya Huye.
Korali Elayo ikomeje ivugabutumwa ahantu hatandukanye