Imwe mu makorari akomeye cyane izwi ku izina rya Injili Bora, yashyize hanze indirimbo nshya yasobanuyemo ibintu byinshi byabereye i Kaperinawumu, ari na yo mpamvu bayihaye izina Kapernaumu.
Muri make, niba uri umwe mu bantu bagorwa no gusoma inkuru zivuga ibya Yesu mu bitabo by’amavanjiri, Matayo, Mariko, Luka na Yohana, iyi ndirimbo yaje ari igisubizo kuri wowe.
Ushobora kuba urwaye ya ndwara yo gutinya gusoma ibintu byinshi, ku buryo ushobora kuba wifuza kumenya uko Yesu yageze i Kaperinawumu agakiza umugaragu w’Umutware w’abasirikare, ariko wabona iyo nkuru iri mu mirongo umunani yose, ni ukuvuga muri Matayo 8: 5-13, ugacika intege, kuko utinya gusoma.
Kuba rero ushoboye kumva amajwi yayo avuga ibyabereye i Kapernawumu, ukaba ufite n’ubushobozi bwo kureba amashusho yayo yafatiwe mu bitaramo baheruka gukorera muri Kenya, ntiwongere guhangayika. Urasobanukirwa ibyahabereye, uretse ko urababazwa n’uko bayihaye iminota icumi n’amasegonda 47 gusa.
Iyi ndirimbo iryoheye amaso n’amatwi yanditswe na Munyakuri Ndaje Prosper igatunganywa mu majwi na Ndaje Music, videwo igafatirwa mu gitaramo cyabereye muri Kenya aho bakiriwe nk’abami ku wa 8 Ukuboza 2023, ni iya kabiri isohowe n’iya gatatu isohowe n’iyi korari kuva uyu mwaka wa 2024 watangira.
Ku wa 16 Mutarama 2024 ni bwo iyo bise Jambo yashyizwe kuri channel yabo ya YouTube imaze kugira abantu ibihumbi ijana birenga by’abakoze subscribe, ngo bage bakurikiranira hafi indirimbo n’ibitaramo byo kuramya no guhimbaza Imana binyuzwaho.
Nyuma y’ibyumweru bigera muri bitatu ni bwo basohoye iya kabiri muri uyu mwaka bise Muri Inshuti Zanjye (yasohotse mu byo bise sessions, iyi iza ari session ya 46), ibigaragaza ko iyi korari ifite abantu bakorana umwete, dore ko n’iyi nshyashya Kapernaumu isohotse nyuma y’ibyumweru bitatu.
Iyi korari ivuga ko idatewe isoni no kuvuga ubutumwa bwiza bwerekeye Ijuru, yatangiye kuririmba mu myaka ishize wavuga ko itari mike, kuko bashyize indirimbo yabo ya mbere kuri channel yabo Injili Bora Choir mu mwaka wa 2020, ku itariki ya 6 Mata.
Iyi ndirimbo wakwita iya mbere ugendeye ku kuba ari yo ibanza ku zo bashyize kuri YouTube, yitwa Niwe Muganga. Yakurikiwe n’izindi ndirimbo zagiye zigarurira imitima y’abatari bake kandi zikarebwa n’abarenga miriyoni kuri YouTube. Urugero ni iyitwa Shimwa yarebwe inshuro zirenga miriyoni 3.4, Amasezerano yarebwe n’abarenga 1.6, n’izindi nyinshi.
Iyi korari ivuga ko idatewe isoni no kuvuga ubutumwa bwiza bwerekeye Ijuru, ikaba ari yo mpamvu ikorana umwete
RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA "KAPERINAWUMU" YA INJILI BORA