Ku wa 25 Kamena 2026, mu butumwa bwuzuye ihumure n’icyizere bwatanzwe na Pastor Christian Gisanura, yasabye abakristo n’abandi bose kwizera Imana no gusengera abantu bari mu bibazo bitandukanye bibabuza amahoro
Yagaragaje ko abantu benshi bagaragara baseka, bafite amazu meza, amamodoka n’ibindi bikorwa by’iterambere, nyamara imbere mu mitima yabo bafite ibibazo bikomeye birimo amadeni, amakimbirane yo mu ngo, ibibazo by’abana, uburwayi, imanza n’ibindi bibahangayikishije.
Pastor Gisanura yavuze ko hari n’abandi badafite byinshi byo mu buzima bw’isi ariko bafite amahoro, mu gihe hari abasa n’abageze kuri byinshi ariko bakabura ibitotsi kubera imitwaro ibaremereye.
Mu butumwa bwe, yashishikarije abantu gutegereza Imana no kuyiringira aho kwiringira abantu cyangwa gushaka inzira za bugufi mu gihe bahuye n’ibibazo.
Yagize ati: "Tegereza Uwiteka. Ntiwategereza umuntu mutarahanye gahunda cyangwa utazi ko azaza. Imana na yo yasabye ko tuyitegereza, irahari kandi yumva ibyo uyisaba."
Yifashishije Ijambo ry’Imana riboneka muri Yesaya, yibutsa abantu urukundo Imana ibakunda n’ubushobozi ifite bwo gutabara abayiringira.
Yasomye muri Yesaya 43:4, hagira hati: "Kuko wambereye inkoramutima kandi ukaba uwo kubahwa nanjye nkagukunda, ni cyo kizatuma ntanga ingabo zigapfa ku bwawe, n’amahanga nkayatangirira ubugingo bwawe."
Yongeye gusoma muri Yesaya 43:12-13, hagira hati: "Ni jye wabwirije iby’agakiza kandi ndakiza, ndabigaragaza kandi muri mwe nta yindi mana yahabaye, ni cyo gituma muri abagabo bo kumpamya ko ari jyewe Mana, ni ko Uwiteka avuga."
"Kandi koko uhereye aho umucyo wabereyeho ndi we, nta wubasha gutesha ukuboko kwanjye. Ubwo nzakora umurimo ni nde uzankoma mu nkokora?"
Pastor Gisanura yavuze ko akenshi iyo abantu bagezweho n’ibibazo bikomeye bahubuka bagafata imyanzuro ibajyana kure y’Imana cyangwa ikabakururira izindi ngaruka zikomeye. Yasabye Imana kurondora imitima y’abayishaka no kubafasha gufata ibyemezo byiza.
Mu isengesho rye, yasabiye abarwayi, abafite ibibazo by’ingo, abafite amadeni, abugarijwe n’ibibazo by’amazu, abafite imanza, n’abandi bose bafite imitwaro ibaremereye.
Yagize ati: "Komeza abana bawe, komeza inshuti zawe na buri wese ukwitirirwa. Udasenga umuganirize, umuhumurize, yumve ijwi ryawe rimwongorera rimubwira ngo komera."
Yakomeje asaba Imana guhumuriza abantu kugira ngo badacika intege cyangwa ngo bahubuke bakore ibintu bazicuza nyuma.
Mu gusoza, yibukije ko Yesu Kristo ari we gitambo cyatambwe ku bw’agakiza k’abantu bose, kandi ko Imana ikiri Umukiza ushobora gutabara abayitakira.
Yashimangiye amagambo yo muri Yesaya 43:13 avuga ati: "Ubwo nzakora umurimo ni nde uzankoma mu nkokora?"
Ayo magambo yabaye ubutumwa bukomeye bwo guhumuriza abantu bose bari mu bihe bikomeye, bibutswa ko Imana ifite ubushobozi bwo gukora umurimo wayo kandi ko nta muntu cyangwa ikibazo cyawubuza gusohora.