Nyuma yo gusohokana mukarya, mukanywa, ibikurikira bishobora kuba amarira kuri bamwe mu bizihiza St.Valentin.
Kuri uyu munsi w’urukundo wizihizwa ku ya 14 Gashyantare buri mwaka, abakundanye abakundana bawizihiza bishimana aho bafata akanya bakaganira bagasangira ndetse n’abandi bakavana agatotsi kari kari mu rukundo rwabo bikarangira bakora ibishimishanya, bagahana impano zitandukanye.
Mu bindi bice bitandukanye mu Rwanda nko ku mazi i Rubavu, mu kinigi i Musanzi, i Karongi ku Kibuye n’ahandi hantu hatandukanye mu ma resitora, ama Bar, n’ama Hotel, abakundana baba bari gushimirana.
Umunsi wibyishimo wavamo n’urwango
Birashoboka cyane ko nubwo uyu munsi wa St.Valentin bamwe bawukoresha ibyo bita ko ari ibishimisha abakunzi babo nyamara mu gihe iyo uwo munsi urangiye bamwe bemeza ko hari n’abo usoza banganye.
Urugero ni urw’abakubwira ko banze kuryamana n’abakunzi babo kuri St Valentin bibaviramo gutandukana. Abandi bakubwira ko abakunzi babo bakoresha uwo munsi mu kwiyunga igihe haba hari nk’amakimbirane hagati mu rukundo rwabo. Bikaba byanarangira uko kwiyunga kutabaye ahubwo urwango rukarushaho.
Hari abafatwa ku ngufu bakamburwa ubusugi ku gahato babikorerwa n’abakunzi babo bikarangira bizanye ingaruka mbi gutanduka, guterana inda zitateganyijwe n’ibindi.
Hari abandi bakubwira ko kuri St.Valentin bapfa ko umwe atamuhaye indabo, impano yifuzafa bikarangira nabo babipfuye.
Abakundana bafite uburenganzira bwo gukundana ariko umunsi ntufite ububasha bwo guhindura icyo ari cyo cyose ku mibereho n’ubuzima mu rukundo.