Umunyamakuru Murindahabi Iréné yatangaje ko agiye gukorana ubukwe na Nishimwe Liliane, nyuma yo gusangiza abakunzi be ibihe by’ibyishimo byinshi baherutse kugirana, abinyujije ku mafoto kuri Instagram, yashyizemo n’integuza y’ubu bukwe.
Mu butumwa yashyize kuri Instagram ye kuri uyu wa 16 Gicurasi 2026, Iréné yagaragaje amarangamutima menshi y’urukundo, aho yavuze amagambo agaragaza uburyo akunda cyane uwo bitegura kubakana. Yagize ati: “I can’t wait Mummy… Ndagukunda cyane.” Yashyizeho kandi umurongo wo muri Bibiliya wo mu Migani 31:25-26, ufatwa nk’ikimenyetso cy’urugo rushingiye ku kwizera.
Amakuru ya nyiri ubwite yemeza ko ubu bukwe buzaba tariki ya 15 Kanama 2026, ndetse bikaba biteganyijwe ko buzitabirwa n’inshuti n’abatumirwa bake bazaba batoranyijwe by’umwihariko.
Ubu bukwe bwahise bukurura amarangamutima ya benshi mu byamamare ndetse n’abakunzi babo, bamwifuriza urugo ruhire, urugero nka Bruce Melodie wagize “Ubukwe bwiza”, abandi nka Julius Chita bakavuga ko bishimiye kubona ageze kuri iyi ntambwe nshya y’ubuzima.
Murindahabi azwi cyane mu rwego rw’itangazamakuru mu Rwanda, aho yakoreye ibitangazamakuru bitandukanye birimo Isango Star na Isibo TV mbere yo gushinga ikinyamakuru cye bwite cya MIE.
Uretse itangazamakuru, yanabaye hafi abahanzi benshi mu bikorwa bya muzika yabo, harimo abazwi cyane nka Vestine na Dorcas, bakoze indirimbo zakunzwe cyane zirimo “Yebo”, “Emmanuel” na “Ihema”, zafashije abantu benshi mu buryo bw’umwuka no mu kwamamaza ubutumwa bwiza.
Mu minsi ishize kandi, uyu munyamakuru kandi yinjiye no mu ruganda rwa sinema, aho yashyize hanze filime yise Isereri iri gukundwa cyane kuri YouTube. Iyi filime ni iy’iyobokamana kandi ikagaragaza ubuzima ubwe yanyuzemo.
<
doc29690|center>
Murindahabi na Nishimwe batangaje itariki y’ubukwe bwabo muri Kanama