× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Abakristo basabye Loni kugenzura Eritrea yigize nka Korea ya Ruguru mu gutoteza inzirakarengane

Category: Leaders  »  1 hour ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Abakristo basabye Loni kugenzura Eritrea yigize nka Korea ya Ruguru mu gutoteza inzirakarengane

Eritrea abenshi bagereranya na Koreya ya Ruguru, kubera uburyo igihugu kiyobowe mu buryo buha Abakristo ubwisanzure buke, yasabiwe kugenzurwa na Loni kubera ukuntu iri guhohotera Abakristo.

Imiryango igera kuri 30 iharanira uburenganzira bwa muntu, irimo na Christian Solidarity Worldwide (CSW), yasabye Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe uburenganzira bwa muntu gukomeza manda y’Umuyobozi wihariye ukurikirana ibijyanye n’uburenganzira bwa muntu muri Eritrea.

Aba baharanira uburenganzira bwa muntu bavuga ko nubwo manda y’uwo muyobozi yongerewe umwaka ushize, nta mpinduka zifatika ziraboneka muri Eritrea, igihugu kimaze igihe kinengwa kubera ihohoterwa rikabije rikorerwa abaturage, cyane cyane abafungwa n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, kandi Abakristo bakabanza imbere.

Nk’uko byatangajwe, abantu barenga ibihumbi 10 bafungiye muri Eritrea mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bamwe muri bo bakaba bamaze imyaka myinshi badafite amakuru y’aho bari. Hari n’abafashwe nyuma yo gusaba impinduka za demokarasi, bamaze hafi imyaka 25 bafunzwe batabasha kuvugana n’imiryango yabo.

Claire Denman, uhagarariye CSW mu Muryango w’Abibumbye, yavuze ko uburyo Leta ya Eritrea ihora igerageza guhisha ibiri kubera mu gihugu ari ikimenyetso cy’uko igenzura mpuzamahanga rifite akamaro kanini.

Yagize ati: “Kuba Leta ya Eritrea ikora ibishoboka byose ngo ibikorwa byayo bitagenzurwa, bigaragaza ko akazi k’uyu muyobozi wihariye gafite uruhare rukomeye. Hatabayeho gukomeza gushyira igihugu mu mucyo, ubutegetsi bwakomeza gukora ihohoterwa rikomeye nta we ubibabaza.”

Uyu muyobozi kandi yavuze ko abaturage bahohoterwa bashobora gusigara badafite uvugira uburenganzira bwabo mu gihe manda itakongerwa.

Muri raporo yakozwe n’akanama k’Umuryango w’Abibumbye mu 2016, hagaragajwe ko hari “impamvu zumvikana” zerekana ko muri Eritrea hakorewe ibyaha byibasiye inyokomuntu kuva mu 1991.

Iyo raporo yavuze ko abayobozi bamwe bagize uruhare mu bikorwa birimo ubucakara, gufunga abantu mu buryo bunyuranyije n’amategeko, kuburirwa irengero kw’abantu, iyicarubozo, gufata ku ngufu no kwica.

Abasinyiye ibaruwa isaba kongera manda y’uyu muyobozi bavuga ko kuva mu 2020 nta terambere ryigeze ribaho mu bijyanye n’ubwisanzure, ubutabera, uburenganzira bw’abagore n’iyubahirizwa ry’amategeko.

Bashimangira ko ibyo atari ukubura ubushobozi, ahubwo ari politiki yateguwe n’ubutegetsi bwa Eritrea.

Claire Denman yongeyeho ati: “Turahamagarira ibihugu bigize Akanama ka Loni kutemera amashusho y’ibinyoma agaragaza ko ibintu byahindutse muri Eritrea, ahubwo bigashyigikira icyemezo gikomeza manda y’umuyobozi wihariye kugira ngo ukuri gukomeze kujya ahagaragara.”

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.