Maureen Peace Namugonza, umuhanzikazi w’Umugande uherutse gutangaza ko Imana yamusubije mu masengesho yamaze yiyiriza ubusa asaba ikibuno, yongeye gutungurana avuga ko ari isugi.
Ubwabyo kuvuga ko umuntu yasenga asaba ikibuno kinini agasubizwa byatunguye abantu benshi, kuvuga ko ari isugi byo bibatungura kurushaho, bamwe bakaba bari gutangaza ko ari kuvuga ibi bintu bitangaje kugira ngo akomeze kugarukwaho mu itangazamakuru, cyane ko abahanzi benshi babikora, cyangwa nanone ko yaba abikora mu buryo bwo kwiterera urwenya.
Bwa mbere yari yavuze ko nyuma yo gukora amasengesho yo kwiyiriza asaba Imana kumuha ikibuno gifatika byarangiye imusubije ikakimuha, ubu akaba ari gushimira Imana, none yagaragaje ko akiri isugi ubwo yari ari mu kiganiro kuri televiziyo asanzwe akoreraho ibiganiro ya Galax TV.
Nyuma yo gutangaza ibi, bamwe bamushimiye ko yitonda ariko abandi bagaragaza ko batemera ibyo yavuze.
Nk’uko aheruka kubitangaza, ni umukobwa wakuze abangamirwa n’amagambo yavugwagaho kera akiri umwana, anengerwa kuba adafite ikibuno kinini nk’abandi, bituma yiyemeza kugisaba Imana, mu masengesho yo kwiyiriza ubusa.
Yabitangarije mu kiganiro yagiranye na Galaxy TV yo muri Uganda ku wa 8 Ugushyingo 2024 agira ati: “Abantu ku ishuri bakundaga kumbwira ko nta kibuno kinini mfite, nkarira ndetse ngasubira mu rugo. Narasenze, ndiyiriza, nsaba Imana gukora ibitangaza none byarabaye.”
Yavutse ku wa 13 Mutarama 2000, avukira mu Bitaro bya Mengo mu maboko meza ya Se Mr. Kato Gonzaga na Nyina Ms. Christine Nakamatte. Yakuriye mu byaro bya Kyengera byegereye umugi wa Kampala, avuka mu muryango w’abana batandatu. Mu mwaka wa 2019 yagiye mu muziki by’umwuga, akomeza kugenda yubaka izina muri Uganda no hanze.
Nyuma yo gutangaza ko ikibunono kinini afite agikesha amasengesho, yatangaje ko ari isugi