Pastor Christian Gisanura yigishije ku kurinda umutima no kuyobora ibitekerezo, kuko ibitekerezo biranga abo turi bo.
Ku wa 16 Gicurasi 2026, Pastor Christian Gisanura yakomeje inyigisho ze, agaruka ku nsanganyamatsiko yibanze ku buzima bwo mu mutima w’umuntu n’uburyo ibitekerezo bye bimugaragaza.
Yifashishije amagambo yo mu Bibiliya, cyane cyane mu Bafilipi 4:8 no mu Migani 23:7.
Aho hagira hati:
Abafilipi 4:8
Ibisigaye bene Data, iby’ukuri byose, ibyo kūbahwa byose, ibyo gukiranuka byose, ibiboneye byose, iby’igikundiro byose n’ibishimwa byose, nihaba hariho ingeso nziza kandi hakabaho ishimwe abe ari byo mwibwira.
Imigani 23:7
Kuko uko atekereza ku mutima ari ko ari. Yenda arakubwira ati “Ngwino ngufungurire”, Ariko umutima we ntabwo uba uhuje nawe.
Pastor Gisanura yavuze ko umuntu nyawe atagaragarira ku isura cyangwa ku magambo meza gusa, ahubwo ko agaragarira ku bitekerezo bye no ku mutima we.
Yagarutse ku magambo ya Bibiliya agira ati: “Ibisigaye bene Data, iby’ukuri byose, ibyo kūbahwa byose, ibyo gukiranuka byose, ibiboneye byose, iby’igikundiro byose n’ibishimwa byose… abe ari byo mwibwira.” — Abafilipi 4:8
Na none yasomye muri Migani 23:7 ati: “Kuko uko atekereza ku mutima ari ko ari.”
Pastor Gisanura yavuze ko abantu benshi bashobora kwerekana isura nziza inyuma, ariko imbere bafite ibitekerezo bibi cyangwa umutima utandukanye n’ibyo bagaragaza.
Yagize ati: “Umuntu si uwambara neza, usa neza cyangwa uvuga neza. Umuntu ni wa wundi utagaragara, umuntu w’imbere.”
Yakomeje avuga ko umuntu ashobora kwiyoberanya igihe runaka, agakora ibintu bitandukanye n’ibyo atekereza, ariko amaherezo ukuri kukajya ahagaragara. “Igihe kirageza umuntu akagaragara. Umunsi umwe Imana izagushyira hanze, abantu babone ibyiza cyangwa ibibi byawe.”
Uyu muvugabutumwa yavuze ko iyo Kristo atuye mu muntu, ibitekerezo bye bitangira guhinduka, kuko Kristo aba ayobora ubwenge n’umutima.
Yagize ati: “Ibitekerezo byacu ni urupapuro Imana yandikamo ibyo yifuza.”
Yaburiye abantu kudaha umwanya ibintu bibi byinjira mu bwenge bwabo binyuze ku bantu, imbuga nkoranyambaga cyangwa ibindi bibashuka.
Pastor Gisanura yavuze ko nubwo umuntu ashobora kuba yarakuriye mu muryango cyangwa mu buzima bumushora mu bibi, aba afite ubushobozi bwo gufata umwanzuro ku cyo yemera kwakira mu mutima we.
Yagize ati: “Ibitekerezo bituma abantu bakora ibibi cyangwa ibyiza. Bakica, bagatabara, bakambura cyangwa bagafasha abandi.”
Yanagarutse ku kamaro ko kwimenyereza ingeso nziza, avuga ko umuntu akwiriye kuzikomeza igihe gihagije kugira ngo zibe ubuzima bwe bwa buri munsi. “Ingeso nziza uyimenyereza nibura amezi abiri. Iyo ubikoze icyumweru kimwe ugahagarika, birakugora.”
Mu nyigisho ze, yagarutse cyane ku mutima nk’ahantu Imana ituye, asaba Abakristo kuwurinda no kutemerera ibitekerezo bibi kuwanduza.
Yagize ati: “Imana ituye mu mutima wawe. Nta handi yigeze itura mu isi hose hatari mu mutima wawe.”
Yakomeje aburira abantu kutemera ko umutima wabo uba urimo ibintu bivuguruzanya, kuko bishobora kubazanira intambara yo mu mutima idashira.
Mu gutanga urugero, yavuze ati: “Niba uri umukobwa ukagira abasore batanu mukundana, uri kuyoba. Wikwiteza intambara mu mutima.”
Yasoje asaba abantu kurinda umutima wabo no kwitondera abo bemerera kubiba imbuto mu buzima bwabo, kuko buri muntu ashobora kugira icyo asiga mu mutima w’undi. “Rinda umutima wawe, wirinde ababibamo imbuto mbi.”