× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ibyo Pasiteri Antoine Rutayisire yavuze kuri Pasiteri Ezra Mpyisi uherutse gutabaruka biratangaje

Category: Pastors  »  February 2024 »  Jean D’Amour Habiyakare

Ibyo Pasiteri Antoine Rutayisire yavuze kuri Pasiteri Ezra Mpyisi uherutse gutabaruka biratangaje

Mu muhango wo kwizihiza ubuzima bwa Pasiteri Ezra Mpyisi watabarutse ku itariki 27 Mutarama 2024, Pasiteri Antoine Rutayisire yavuze bimwe mu byo yamukundiraga akiriho.

Pasiteri Antoine Rutayisire yavuze ko yakundiye Ezra Mpyisi wari Pasiteri mu itorero ry’Abadivantisite b’Umunsi wa Karindwi kuba yaravugaga neza ijambo ry’Imana kandi ko atatinyaga ukuri.

Yagize ati: “Biroroha cyane kubana n’umuntu w’umunyakuri, kuruta kubana n’umuntu utari umunyakuri. Dukwiriye kwigira kuri Mpyisi Ezra wakundaga abantu atitaye ku idini baturutsemo. Turimo kwishimira ubuzima bwe, ariko ikibazo tugira ni uko twibuka ubuzima bw’umuntu ntitugire amasomo tumukuraho.”

Pasiteri Antoine Rutayisire yavuze ko abantu bakwiriye gukura isomo n’umurage ku buzima bwaranze Pasiteri Mpyisi Ezra waranzwe no gukorera Imana avuga ubutumwa mu itorero ry’Abadivantisite b’Umunsi wa Karindwi hafi ubuzima bwe bwose.

Yagize ati: “Mureke ibi twumva bamuvugaho bitubere umurage. Reka bitubere umurage wo gukunda abantu n’iyo tutanahuje, tugire uwo murage w’ukuri kutavangiye, uwo murage wo gukunda ijambo ry’Imana, umurage wo gukunda Yesu, tuvuge Yesu, tumukundishe abantu kurusha uko dukunda idini.”

Muri uyu muhango, Gerald Mpyisi uhagarariye umuryango wa Ezra Mpyisi akaba n’imfura ye, yagarutse ku magambo se yabwiye Pasiteri Antoine Rutayisire ubwo yajyaga mu kiruhuko cy’izabukuru. Ezra Mpyisi yamubwiye ko nubwo agiye muri icyo kiruhuko agifite imyaka 35 yo kuzavuga no kwigisha ijambo ry’Imana. Byasaga n’aho Ezra Mpyisi yari ari guhanurira Antoine Rutayisire.

Antoine Rutayisire ni Umushumba Mukuru wa Paruwase ya Remera, mu itorero ry’Abangilikani mu Rwanda, akaba yaratangiye ivugabutumwa mu mwaka wa 1983, afite mu myaka 25 y’amavuko. Neza nk’uko Ezra Mpyisi yabimubwiye, Pasiteri Antoine Rutayisire akomeje kuvuga no kwigisha ijambo ry’Imana kandi abenshi ni byo bamuziho.

Ezra Mpyisi yavutse ku wa 19 Gashyantare 1922 atabaruka ku wa 27 Mutarama 2024

Antoine Rutayisire ni Pasiteri muri Angilikani

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.