Kuva kuwa 23/07/2023 kugeza kuwa 30/07/2023, Zion Temple iri mu giterane gikomeye cya Africa Haguruka, kiri kubera ku mukozi wa Giheka ku mugoroba ndetse no kuri Zion Temple Gatenga.
Afrika Haguruka y’uyu mwaka ifite insanganyamatsiko igira iti “AFRIKA, NINDE MUTOZA WAWE?” Iboneka muri Yesaya 48:17. Binyuze ku rubuga rwa afrikahaguruka.org ndetse na Youtube "Zion Temple CC Rwanda", Paradise.rw irakugezaho imbonankubone imigendekere y’iki giterane.
Africa Haguruka 2023 irimo abakozi b’Imana batandukanye barimo Apostle Dr Paul Gitwaza, Pastor Angelique Gitwaza, Rev.Dr.Canon Antoine Rutayisire, Amb. Dr. Charles Murigande, Pastor Henry Mugisha n’abandi bakozi b’Imana bazaturuka hirya no hino mu gihugu by’Africa no ku isi.
Mu minsi y’igiterane cya Africa Haguruka 2023, mbere ya saa sita ku rusengero rwa Zion Temple mu Gatenga hatangirwa Inyigisho zijyanye n’imisozi itandukanye nk’Uburezi, Umuryango n’indi, hanyuma nyuma ya saa sita hakaba igiterane cyagutse kiri kubera ku mukozi wa Giheka.