× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ibyo Apotre Gitwaza yavuze kuri Rastafari byo gusenga satani byateje impaka: Sobanukirwa Ukuri

Category: Pastors  »  December 2024 »  Jean D’Amour Habiyakare

Ibyo Apotre Gitwaza yavuze kuri Rastafari byo gusenga satani byateje impaka: Sobanukirwa Ukuri

Mu nkuru ziri gucicikana kuri Instagram, X n’ahandi, hagarutswe cyane ku magambo ya Apotre Gitwaza, umuyobozi mukuru, akaba n’uwashinze Itorero rya Zion Temple Celebration Church, by’umwihariko avuga ko idini rya Rastafari risenga Satani.

Yavuze ati: “Nta mwana w’imfura watoboye amatwi, keretse ab’abazungu. Umuhungu, uririmba imbere yambaye ikoboyi icitse, ntibibaho. Kandi namwe abapasiteri murabibona mukabyihorera. Ntihakagire umukobwa cyangwa umugore uzaza hano kubayobora yambaye ipantalo. Nta muririmbyi w’umukobwa ugomba kuririmba yambaye ipantalo.

Icyongeyeho, nta mwana w’umuhungu ukwiriye kuririmba yambaye amarasita (dreadlocks). Ntibyemewe. Ariya marasita, ni ay’idini ryitwa Rastafari, idini rya Satani. Rero, abana babyambara batazi ibyo ari byo.”

Ibyo yavuze byateje impaka zikomeye, by’umwihariko ku myitwarire n’imyambarire, cyane cyane ku misatsi (dreadlocks) y’abasore. Ibyo Gitwaza yavuze byakiriwe neza, cyane ko yari mu itorero yigisha, ariko amagambo ye yerekeye idini rya Rastafari yatumye habaho impaka zitandukanye, benshi basaba ko yabisabira imbabazi.

Gitwaza yavuze ko nta muntu n’umwe uzemererwa kuririmba muri korali cyangwa gukora indi nshingano mu itorero afite imisatsi iboshye (dreadlocks), ko iyo misatsi iboshye ari ikimenyetso cy’idini rya Satani, kandi ko abambara iyo misatsi baba biganye abayoboke b’idini rya Rastafari, ari ryo ry’Abarastafarians (Rastafarians) yavuze ko basenga Satani.

Icyitonderwa: Abarastafarians bemeza ko Haile Selassie, wahoze ari umwami wa Ethiopia, ari Imana y’ukuri, cyangwa "Jah" nk’uko Abakristo benshi babizi. (Kuvuga ko umwami wabayeho ari Imana, hari abo bitera urujijo.)
Ukuri ku Idini ry’Abarastafarians
Haile Selassie I: Umwami w’Abanyetiyopiya Yari Yarahanuwe nk’Umuntu Uzaba Umucunguzi w’Abanyafurika (Etiyopiya)

Haile Selassie I (wa mbere) yavutse ku itariki ya 23 Nyakanga 1892, akaba yaritwaga Ras (Umugaba) Bitwaddad Tesemma, mu gihe izina rye ry’umuryango ryari Tafari Makonnen.

Ufashe Ras, ugateranyaho Tafari, bibyara Rastafari, ari ryo dini Paradise igiye kugarukaho, igasesengura imizi yaryo ihereye kuri uyu mwami, ndetse ikanagaruka kuri bimwe mu byavuzwe na Dr. Apotre Gitwaza, yashingiyeho avuga ko abarigize baramya Satani, ashingiye ku misatsi yabo iboshye (dreadlocks).

Ras Tafari, yabaye Umwami w’Abanyetiyopiya mu wa 1930. Yari afite izina rya Haile Selassie, risobanura “Imbaraga z’Ubutatu (Trinity).” Yabaye Umwami w’Abanyetiyopiya kugeza mu wa 1974, imyaka 34 ari ku ngoma.

Ni umwe mu basize amateka akomeye mu gihugu cya Etiyopiya. Azwi mu bikorwa bye byo kuba yaravuguruye igihugu, kandi akaba yaragifashije gutsinda Abataliyani bashakaga kugikoroniza ku nshuro ya kabiri. Ni igitero bagabye ari ku ngoma, ubwo mu Butaliyani hayoboraga Benito Mussolini washakaga kwigarurira ibihugu birimo Etiyopiya, Eritereya na Somaliya.

Ibyo bitero by’Ubutaliyani byafashe ubusa, byabaye ahagana mu mwaka wa (1935-1941. Etiyopiya yirwanyeho birangira ibanesheje, ibifashijwemo na Ras Tafari. Yifuzaga kandi agaharanira guteza imbere ubumwe bw’Afurika.

Uruhare Rwe mu Iyobokamana rya Rastafari

Ubusanzwe, iyobokamana rya Rastafari ryatangiye mu myaka ya 1930 muri Jamaica, biturutse ku Muyobozi witwaga Marcus Garvey wavuze ko muri Afurika hazima umwami uzarwanya ubukoroni n’ivangura ryabakorerwaga, akabacungura. Nyuma byarabaye byitwa ubuhanuzi.

Yagize ati: "Look to Africa, where a black king shall be crowned, he shall be the Redeemer." Abagize iri dini bizera ko Haile Selassie I, Umwami w’Abami (Emperor) wa Ethiopia, yasohoje ubwo buhanuzi, kuko yarwanyije ubukoroni bw’Abataliyani.

Marcus wabihanuye yari Umwirabura wavukiye muri Jamaica, aza kuba umuyobozi w’Umuryango Waharaniraga Iterambere ry’Abirabura, Aharanira Ubumwe bw’Abirabura (wabyita ukundi), witwaga ‘Universal Negro Improvement Association (UNIA)’, yashinze mu wa 1914.

Ibande Kuri Ibi:

1. Ukwimikwa kwa Haile (Ras Tafari) n’ibyo yakoze ari ku ngoma byafashwe nk’ibyasohozaga ubuhanuzi:

Mu wa 1930, ubwo Haile Selassie yimikwaga nk’Umwami, abantu benshi, cyane cyane ab’abaga muri Karayibe n’abandi bari mu matorero y’Afurika, babonaga ko iri yimikwa rye rije gusohoza ubuhanuzi, rigasohoza ubutumwa bwa kera bwavugaga ko hari umwami w’Umwirabura wari kuzaza, akayobora abantu batishoboye (Abirabura ni ko bafatwaga, nk’abadashoboye).

Ubwo buhanuzi, nk’uko byavuzwe haruguru, bwari ubwa Marcus Garvey, umuyobozi w’Umunyajamaica mu muryango waharaniraga ubumwe bw’Abirabura, by’umwihariko mu gihugu cya Etiyopiya, aho yitaga ahantu hazaba ah’amahoro n’ubumwe. Ibyo Garvey yavugaga ni ibi: “Muzabona Afurika yunze ubumwe, igihe umwami w’Umwirabura azimikwa, kandi icyo gihe n’ubwigenge buzaba bugiye kuboneka."

2. Kwemera ko Haile Selassie ari Imana: Abemera Rastafari bemeza ko Haile Selassie ari Imana (Jah) yabaye ku isi. Babona ko yavutse asohoza ijambo ryavuzwe, kandi ko yagize ubuzima bw’ukuri, bakavuga ko kwimikwa kwe mu wa 1930 byari ishyirwa mu bikorwa ry’ibyanditswe byera byahanuwe. Iyi myemerere ishingiye ku buhamya bwa Garvey, aho yabonaga ko umuntu azava muri Afurika, akazayobora abantu mu bwigenge, mu gihe ubukoroni bwari buyugarije.

3. Uruhare Rwe mu Mateka y’Afurika: Haile Selassie yatumye habaho amasezerano y’umuryango w’Afurika, ‘Organization of African Unity (OAU)’ yari agamije gushaka ubumwe mu bihugu by’Afurika ndetse no kubohoza amahanga yari yarakoronijwe.

4. Nubwo bamwe bemeza ko Haile Selassie ari Imana, we ubwe ntiyigeze avuga ko ari Imana. Yari Umukiristo wizerwa, yemera ko ari umukozi w’Imana gusa. Ariko abemera Rastafari babona ibikorwa bye, amagambo ye, n’ubuyobozi bwe nk’ibimenyetso by’Imana yagaragaye ku isi.

5. Urupfu Rwe n’Inkomoko yo Kumwemera nk’Imana: Haile Selassie yapfuye mu wa 1975, ariko urupfu rwe rwabaye impaka. Abemera Rastafari bamwe babifashe nk’ibyo Imana yahanuye. Uko imyaka ikomeza guhita, Haile Selassie akomeza kuba ikimenyetso cy’ubuyobozi bw’ukuri, no guharanira ubumwe.

Ibyo Rastafari Bemera

1. Haile Selassie nk’Imana: Icyo Rastafari bemera ni uko Haile Selassie ari Imana (Jah).
2. Imisatsi ya Dreadlocks: Bakoresha imisatsi ya "dreadlocks" nk’ikimenyetso cy’imyitwarire y’abemera Rastafari, basobanura ko ari ukugira ubumwe hagati y’imiryango y’Afurika.

Uburyo bwo gukoresha imisatsi iboshye (dreadlocks) byaje nyuma y’urupfu rw’uyu mwami. Muri iri dini, dreadlocks ni ikimenyetso cyo kwanga imigenzo y’Abanyaburayi, no guhuza n’umuco w’Afurika.

Imisatsi iboshye kandi ishingirwaho nk’ikimenyetso cy’umubano wa roho n’Imana, gihuzwa n’uko Abanaziri (Nazarites) nka Samusoni n’abandi batogoshaga imisatsi.
3. Ganja (Marijuana): Abemera Rastafari bemera ko gukoresha "ganja" (marijuana) bibafasha gukura mu myemerere yabo, no kubafasha kugera ku Mana (Jah).

4. Kurwanya "Babylon": Babylon bisobanura imikorere y’isi irangajwe imbere n’ubukungu no kubangamira abantu, bikaba bibumbiye mu ivangura n’ubucakara.

Haile Selassie I Afatwa nk’Imana?

Haile Selassie I afatwa nk’Imana mu muryango wa Rastafari.
Rastafari n’ "Imana" yo mu buryo busanzwe?

Abemera Rastafari ntibabangikanya Imana mu buryo busanzwe. Bemera Imana nk’uko Abakristo n’Abayahudi bayemera.

Bemera ko Jah ari Imana muri bo, ariko bavuga ko ubuzima bwa Haile Selassie ari ishyirwa mu bikorwa ry’ibyo byanditswe byera by’Imana. Mbese bamufata nk’umuntu wakorerwagamo n’Imana, ikaba yari ituye muri we, akaba yari Imana kuko ngo ari yo yari imurimo.

Rastafari muri iki gihe

Uyu munsi, iyobokamana rya Rastafari rikomeje kugira uruhare runini, cyane cyane muri Karayibe, Afurika, n’ahandi hantu hari abimukira bo muri Afurika, riteza imbere ibitekerezo by’ubumwe bw’Afurika, kurwanya ivangura, no guharanira ubutabera.

Gitwaza yanenzwe na bamwe kubera kuvuga ko basenga Satani, bavuga ko akwiriye no kubasaba imbabazi, urugero nka Muchoma na Ddumba bazwi cyane ku mbuga nkoranyambaga zirimo Instagram.

Imboni za Paradise n’iz’Abakristo muri rusange:

  Hariho Imana imwe, ni yo ikwiriye gusengwa.- Yesaya 45:5
  Nta bwo bikwiriye ko umuntu buntu, utananditswe muri Bibiliya nibura, afatwa nk’Imana.- Yesaya 43:10
  Marijuwana ni ikiyobyabwenge, kandi bamwe mu Bakristo babona ko kubikoresha ari umuziro imbere y’Imana, ndetse hari leta zimwe na zimwe zibirwanya. - 1 Petero 5:8
  Kuboha imisatsi, bakabihuza n’Abanaziri batayogosheshaga, nta ho wahera wemeza ko ari ukuri.
  Kuba idini rigamije kunga ubumwe hagati y’Abirabura si bibi, ariko imbere y’Imana ntihabaho Umwirabura cyangwa Umuzungu.

Ibyo Gitwaza yavuze by’uko Abarasitafariyani (Rastafarians) basenga Satani, nta bwo yabitinzeho cyane, ngo avuge impamvu koko yemeza ko basenga Satani. Icyo yatinzeho ni ukubohesha imisatsi, kuvuga ko ari ikimenyetso cya abasengera muri Rastafari, no kuvuga ko basenga Satani.
Niba ufite inyunganizi, umwanya wagenewe ibitekerezo ni uwawe!

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.