Ange Celestine Niyomugenga ni umukobwa w’imyaka 25 akaba avuka mu ntara y’Iburengerazuba mu karere ka Rubavu.
Ubu Ange Celestine ari kubarizwa ku ishuri muri kaminuza ya Kibogora Polytechnic. Uyu muramyi kandi akaba asengera mu itorero rya ADEPR.
Kuri ubu yongeye gukora mu nganzo maze aha abakunzi be indirimbo yise "Nzakubona", akaba ari indirimbo ya gatanu.
Hanyuma ubutumwa bukubiye mu ndirimbo nshya yitwa "Nzakubona" ni ubwo guhumuriza abantu bose bari mu rugendo rujya mu ijuru ngo nibahumure ibyo bazakenera mu rugendo Yesu yarabiteguye ntabwo bazagwa mu nzira. Ni indirimbo irimo ibitunga ubugingo kandi yuzuye ubuhanuzi.
Ange Celestine yatangiye umuziki mu mwaka wa 2018, gusa yaje guhura n’imbogamizi zitoroshye. Mu magambo ye mu kiganiro na Paradise yagize ati:
"Naje guhura n’imbogamizi y’ubushobozi buke akaba ariyo mpamvu nakubwira ko aho nateganyaga kuba ngeze uyu munsi atariho ngeze ku bw’impamvu nyine y’ubushobozi buke.
Ni umuramyi ufite intumbero nziza aho yakomeje agira ati :"Intego yanjye mu muziki ni ukwamamaza ubutumwa bwiza mu mahanga yose, ndumva mfite intego yo gukora cyane kugeza ubwo imbago zanjye zizaguka nkarenga umupaka w’igihugu cyacu ndetse na Afurika muri rusange."
Ni umuramyi ufite impano ikomeye kandi ibonye umuterankunga yagera kure aha naho aragira ati :" lntego mfite iruta ubushobozi bwanjye uyu munsi gusa nizeye Imana nkorera ko ari inyamaboko menshi, izanshoboza kuyamamaza.
Nizera ko igitekerezo cyiza Imana igishyigikira, nkaba nsaba abanyarwanda ku ntera ingabo mu bitugu kugira ngo nzagere ku nzozi zanjye."
Ange Celestine afite intego ikomeye, gusa azitirwa n’ubushobozi bucye
RYOHERWA N’INDIRIMBO "NZAKUBONA" YA ANGE CELESTINE
Imana ikomeze imushyigukira yaguke
Yesu aguhe umugisha.Ntawakoreye Imana azakogwa n’isoni.kandi uwukora ivy’ukugororoka wese Imana iramwemera.hezagigwa.
Ange wacu Imana izamugeza kure hashoboka imbere ni heza hamwe no gusenga no kumvira no kubaha Imana. Turamukunda cyaaane Uwiteka akomeze amwagurire imbago